Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Rubavu: Bafashe ingamba zo guca amande umugabo washatse umugore wa kabiri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 30-11-2018 saa 19:20:16
Rubavu: Bafashe ingamba zo guca amande umugabo washatse umugore wa kabiri

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu butangaza ko mu ngamba zo guca ubuharike hashyizweho gahunda yo guca amande umugabo wese washatse umugore wa kabiri.

Nk’uko byagarutsweho na bamwe mu bagabo baganiriye n’itangazamakuru mu Kagari ka Kiraga, iyi migirire iterwa n’uko hari ikibazo cy’ubushomeri mu bagabo, uwo biyobeye akaba ahitamo kwishakira umugore wifite.

Nsengiyaremye Obed yagize ati: “Ni ubuzima, kuko ino duhahira muri Congo, iyo umugabo bimuyobeye ashaka umugore ujya i Goma. Abagore ni bo bafite akazi ino. Aho dutuye, akazi k’abagabo nta ko, abagore ni bo bafite amafaranga, uragenda ukareba uyafite akaba ari we muvugana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elizaphan, yavuze ko ubuyobozi bwiyemeje kwigisha abaturage ko umugabo agomba gutunga umugore umwe n’umugore akagira umugabo umwe kugira ngo hirindwe amakimbirane ya hato na hato mu miryango.

Yagize ati: “Duhanganye n’amakimbirane mu ngo, twarabihagurukiye kugira ngo tubikemure ariko iyo urebye usanga ari abagabo badahagaze neza. Abagore aha iwacu ni bo bahagaze neza kuko usanga ari bo bafite amafaranga, ni bo bubatse ingo ; abagabo twatangiye kubabwira ko kutagira icyo ukora uri umugabo atari byo, ko umugabo agirwa no gukora akagaragara neza imbere y’umugore.”

Mu guhangana n’iki kibazo, uyu muyobozi avuga ko umugore wa kabiri yirukanwa iyo byamenyekanye ko yashatswe, na ho umugabo agategekwa gusaba umuryango imbabazi ndetse agacibwa amande nk’uburyo bwo kumukosora.

Ugirirabino yakomeje agira ati: “Iyo ni kirazira, turimo turahangana na byo, n’uwaraye ashatse umugore wa kabiri nkabimenya njyayo umugore nkamwirukana agasubira iwabo, umugabo nkamuzana mu muryango agasaba imbabazi ko yaharitse umugore we, agacibwa n’amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yikosore.

Twarabitangiye kandi tubikomeyeho, mu gihe kizaza ubuharike buzacika kuko ni buhoro buhoro, muri buri nama tugenda tugirana n’abaturage tubakangurira ko umugabo agira umugore umwe, umugore na we akagira umugabo umwe.”

Rubavu: Bafashe ingamba zo guca amande umugabo washatse umugore wa kabiri

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza unafite mu nshingano umuco, Gahonde Gilbert na we yemera ko muri aka karere hakiri ibisigisigi by’ubuharike by’umwihariko mu Murenge wa Nyamyumba.

Yagize ati: “Birahari kubera kudakora hari igihe abagore bagira amafaranga kurusha abagabo bigatuma basuzugura abagabo, ni bwo bagira igishuko cyo gushaka abandi bagore. Icyo tubashishikariza ni uko buri wese akura amaboko mu mufuka agakora. Dushingiye ku itegeko ry’umuryango ryasohotse vuba aha, ubuharike nta bwo bwemewe. Twashyizeho ingamba, niba umugabo azanye umugore w’inshoreke mu mudugudu bamuvanamo bakamwirukana.”

Bamwe mu baturage bavuga ko iki kemezo cy’ubuyobozi gikwiriye kuko bifasha gukemura amakimbirane. Kaneza Simon ati: “Nta bwo byakunda ko umugabo atunga abagore babiri, ni ho haturuka za ntambara n’amakimbirane hagati y’abo bagore n’imiryango.”

Ati: « Umugore wa kabiri bakwiye kumwirukana, aba yaravuye iwabo aje gutesha umutwe mugenzi we agatuma abana b’uwa mbere bakura nabi, ni ukumwirukana n’imbaraga zose agasubira aho yavuye. »

Umurenge wa Nyamyumba ni wo uza ku isonga mu irangwamo ubuharike mu Karere ka Rubavu.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.