Rubavu: Amashuri akwiye kujya ateganya igihe cyo gusura inganda-Rwamukwaya

Yanditswe na IYAREMYE YVES 

Ku ya Sep 17, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Rwamukwaya Olivier arashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bateganya gahunda yo gusura inganda.

Rwamukwaya Olivier (Ibumoso) aganira n’abakozi bo mu ruganda rwa Bralirwa ku bijyanye no kwimenyereza kw’abanyeshuri ( Foto Iyaremye Y)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Rwamukwaya Olivier yabigarutseho ubwo yasuraga zimwe mu nganda n’amashuri y’imyuga mu karere ka Rubavu.

Yagize ati: “Gukorana n’inganda byo ni ihame, muri iki gihe nta bwo wavuga ko utegura abazajya gukora kandi aho bakorera harimo no mu nganda udakoranye nazo, ndetse n’abandi bikorera batanga akazi ku barangije amashuri.

Ibyo tukaba tugiye kubiganira n’abayobozi b’amashuri kugira ngo tubashishikarize kujya bateganya igihe cyo gusura inganda bityo umuntu age arangiza ishuri afite ubumenyi bukenewe ku buryo ahita atangira gutanga umusaruro ategerejweho.”

Bamwe mu banyeshuri barangije n’abiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu karere ka Rubavu, bavuga ko ubumenyi bahabwa ku ishuri kuba bukiri hasi biterwa n’uko kwimenyereza umwuga bidashyirwamo imbaraga  cyane.

Uwineza Jack umwe mu banyeshuri biga muri Rubavu Technical College TVET (RTC) aragira ati: “Ujya ahantu kwimenyereza ugasanga hatari ibikoresho bihagije, hari abakozi bake, ikindi  uba ukeneye umuntu ugukurikirana akamenya niba ibyo ukora ubikore neza nk’uwimenyereza, ugasanga uratakaza igihe  nta n’ikintu kizima kigaragara uhakuye.”

Uyu munyeshuri n’abandi batandukanye mu bigo byigisha imyuga bavuga ko bifuza kubona amahirwe yo gukora cyane kuruta ko baguma mu ishuri bicaye kuko akenshi usanga ari byo bakunze kwinjiramo cyane.

Mu zindi mbogamizi, abarezi bagarukaho zikoma mu nkokora ireme ry’uburezi muri bimwe mu bigo byigisha imyuga harimo ikibazo k’ibikoresho ndetse  n’imfashanyigisho zidahagije.

Nsengimana Telesphore umuyobozi wa Rubavu Techinical School avuga ko mu kigo ayoboye usanga ibikenewe by’ibanze babifite.

 

Ati: “Turifuza ko twafashwa mu bijyanye n’ibitabo, ibitabo bya tekiniki usanga atari byinshi, iyo tuganiriye n’abandi barezi, usanga ari imbogamizi cyane y’ibikoresho mu mashuri, ku buryo usanga hari nk’aho bigisha abana ibijyanye n’amashanyarazi ugasanga barakoresha ibitarabugenewe.”

Gusa turashimira Leta y’u Rwanda yazanye mashuri y’ubumenyingiro n’ubwo hari ibibura ntibihwanye no kuba ayo mashuri adahari kandi biradufasha kuko umunyeshuri urangije ntabura akazi kuko aba azi byinshi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Rwamukwaya Olivier ubwo yasuraga uruganda rwa Bralirwa ku Gisenyi, yavuze ko Leta ishishikajwe no gukomeza kuzamura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hanozwa imikorere n’imikoranire n’abikorera.

Akaba yasabye inganda kugira uruhare rugaragara mu gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko intambwe iterwa mu kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari iyo kwishimira,  kuko hashingiwe ku mibare y’umwaka ushize wa 2017 abanyeshuri bari basabye kwiga mu mashuri y’imyuga bageraga ku 36.000 mu gihe mu myaka yindi yashize imyumvire yari ikiri hasi aho uwigaga imyuga yafatwaga nk’uwatsinzwe andi masomo.