Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rubavu: Amarerero yafashije ababyeyi kunoza imikurire y’abana bato

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 05-06-2019 saa 13:07:06
Abana muri uru rugo bigishwa amasomo abategura kuzatangira amashuri abanza ari nako bakurikiranwa mu mirire iboneye yabo (Foto Samuel)

Ubuhamya bwa bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi bafite abana barererwa mu marerero y’abana bato bari munsi y’imyaka itanu, bushimangira ko amarerero yaje ari igisubizo ku mirire myiza no ku mikurire y’abana bato mu gihe mbere ababyeyi babo bagorwaga no kubasigira abakozi mu ngo bigatuma rimwe na rimwe batagira imikurire myiza.

Bamwe mu babyeyi barerera abana babo mu Rugo Mbonezamikurire (ECD) rw’Umuryango wa Islam, Rich/Madgengo, ruherereye mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Rubavu Umudugudu wa Gahojo, batangarije Imvaho Nshya ko hari icyo iryo rerero ryabafashije bakurikije ingorane bahuraga na zo mu mikurire y’abana babo no kubifatanya n’akazi ka buri munsi.

Kabera Julienne, ufite umwana utangiye uyu mwaka muri uru rugo, yagize ati “Namuzanye kubera abandi banyeretse ibyiza byo kurerera umwana hano; twishyura 3000 yonyine mu kwezi by’igaburo, harimo n’ay’ababafasha mu masuku no kubigisha. Mbona byaramfashije kubera ko ni umwe mfite noneho kumushakira umukozi, kumuhemba n’ibindi ukabona ntacyo bimumarira.”

Avuga ko mu mezi make ahamaze atangiye kubona byinshi bihinduka mu mikurire ye ya buri munsi.

Ati “Mbere wabonaga ari umwana ucecetse, asa n’uwatinze kuvuga; wamubaza ngo witwa nde akakwihorera, wamubaza se akavuga ngo ni Papa. Ariko ubu ngubu uramubaza ngo witwa nde akakubwira amazina ye yose, ababyeyi bose. Impinduka yo irahari kuko yarashabutse, nta bwoba akigira muri we.”

Uwizeyimana Solange ati “Umwana yariye nabi, akaryama nabi, imikurire ye yaba mibi cyane. Ubu ikinyereka ko yakuze mu bwonko ni kubera imirire myiza babaha hano, ava ku ishuri saa tanu akambwira ngo mama nkoresha umukoro (homework), nkawumukoresha, akambwira ibintu byinshi bize, mbese ugasanga mu maraso ye harimo ko azi ko ari umunyeshuri kandi ari yo ntego ye.”

Nshimiyimana Heusen na we yashimangiye ko kujyana abana be babiri muri iryo rerero byaciye ubuzererezi mu bana bato baburaga ubitaho mu gihe iwabo babaga bagiye ku mupaka muto wa Rubavu gukora akazi ka buri munsi.

Umwe mu barera banigisha abana bo muri uru rugo, umutoni Claudette, yagize ati “Kwigisha nk’abana bamwe bahoraga birirwa ku mupaka bategereje ababyeyi babo, bwa mbere byabaga bigoranye, ariko bitewe n’igihe umwana yagiye amara hano ibyo ku muhanda byamuvuyemo afata umuco w’aha.

Bene abo bana bazaga ubona batoga, ubona ibintu byerekeye imirire nta kigenda, ariko bageze aha bahasanga igikoma, amata ibiryo, mbese ukaba wamubona ejo, ejobundi ntumenye ko ari we.”

Umuhuzabikirwa w’urugo mbonezamikurire rwa Rich/Magengo, Sheikh Ngiruwonsanga Saidi, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2018 bafunguye urwo rugo batangiriye ku bana 87 ubu bakaba bageze ku bana 189 barimo abakobwa 101.

Yasobanuye ko bakira aba bose bo mu byiciro byose by’ubudehe kandi bidasaba amafaranga menshi ku mubyeyi buri kwezi.

Ababyeyi batabashije kubona amafaranga 2000 yo kwita ku mirire y’umwana n’isuku araza agatanga umusanzu we mu bikorwa by’amaboko ashoboye.

Akomeza agira ati “Ikindi muri serivisi z’imirire abana baragaburirwa, bagahabwa n’igikoma nyuma ya buri masaha abiri.”

Sheikh Ngiruwonsanga avuga ko kuri ubu nta mwana n’umwe muri iri rerero urangwaho n’ikibazo k’imirire mibi ariko bagitangira bakiriye umwana umwe wagaragazaga ibimenyetso byayo, n’undi wahoranaga umushiha muri bagenzi be na we bamukurikiranye basanga ni bwo buryo abayemo iwabo ariko na we byaje gushira.

Mu zindi gahunda ziri muri uru rugo ni gahunda zo gukangura ubwonko bw’umwana ugaragaza ibimenyetso byo gutuza cyane nk’uko abandi bana baba bameze mu mikurire myiza.

Uru ni rumwe mu ngo 164 mbonezamikurire ziri mu karere ka Rubavu zifasha abana bato mu mikurire myiza mbere yo gutangira amashuri abanza.

Abana muri uru rugo bigishwa amasomo abategura kuzatangira amashuri abanza ari nako bakurikiranwa mu mirire iboneye yabo (Foto Samuel)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.