Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Rubavu: Ahagiye kubakwa icyambu ku Kiyaga cya Kivu hatangiye gutunganywa

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 13-11-2018 saa 16:01:54
Ahagiye kubakwa icyambu hatangiye gutunganywa (Ifoto Iyaremye Y)

Abatuye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahazubakwa icyambu batarimura ibikorwa byayo bahawe bitarenze iki cyumweru ngo babe bamaze kubyimura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ahagiye kubakwa iki cyambu butangaza ko abaturage betegujwe mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyumyumba, Ugirirabino Elizaphan, avuga ko inzu hafi ya zose zamaze kujya hasi mu rwego rwo kwitegura gusiza.

Avuga ko ibikorwa by’ibanze byo kubaka iki kibazo bizatangira mu mpera z’uyu mwaka mu rwego rwo kwihutisha gahunda zigamije ubuhahirane.

Agira ati, “Kuri ubu abari basanzwe bafite ibikorwa bitandukanye hano ku nkengero z’ikiyaga kuva ku ruhande rw’uruganda rwa Bralirwa kugera ahari sitasiyo ya Polisi muri Nyamyumba bamaze gushyira hasi inzu zabo, bashatse aho bimurira ibikorwa byabo kugira ngo hatangire hubakwe icyambu kigezweho kizazamura byinshi muri aka gace harimo ubuhahirane ndetse n’ubukungu muri rusange.”

Ahagiye kubakwa icyambu hatangiye gutunganywa (Ifoto Iyaremye Y)

Akomeza agira ati, “Ni ibintu byo kwishimira kuko abaturage batangiye kubyungukiramo bahabwa imirimo kandi ni ko bizakomeza kugeza icyambu cyuzuye.”

Bamwe mu baturage cyane abakora ubwikorezi mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko iyi gahunda iziye igihe kandi izaba ari ingirakamaro.

Mwiseneza Jean Pierre, umwe mu baturage batuye muri aka gace, aragira ati, “Kuba batangiye kudutunganyiriza icyambu ni ingirakamaro, twatangiye kubona imirimo yo gusenya inzu zari ku mazi kandi turabona akazi kagiye gukomeza ni ibintu bizadufasha kugera kuri byinshi, ikindi kuba hagiye kuza icyambu bizatuma ubukungu bwiyongera tugere kure.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buratangaza ko iki cyambu kizateza imbere ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi mu kiyaga.

Murenzi Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yemeza ko iki cyambu kigiye gutangira kubakwa kizuzura gitwaye akayabo ka miliyari 2.5 aho kizuzura mu mwaka wa 2020.

Agira ati, “Muri gahunda dufite hari ibikorwa bigomba gukorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kuri ubu byatangiye, iki cyambu kirubakwa ku bufatanye na RTDA, na MININFRA tukitezeho byinshi mu kuzamura ubuhahirane ndetse n’ubwikorezi bwo mu mazi hakorwa ubucuruzi mu bice bitandukanye by’igihugu cyane muri iyi ntara y’Iburengerazuba yihariye ikiyaga hakiyongeraho na DRC.”

Ahagiye kubakwa icyambu hatangiye gutunganywa (Ifoto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.