Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rubavu: Abikorera basabwe guhoza ku mutima isoko rimaze imyaka 10 ryaradindiye

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 06-05-2019 saa 08:39:08
Hakenewe miriyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ngo isoko rya Gisenyi ryuzure (Foto Iyaremye Y)

Abashoramari beretswe ibibura kugira ngo isoko rya Gisenyi ryuzure ndetse baribyaze umusaruro, basabwa gukomeza gushyiramo imbaraga mu kuryubaka.

Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ryaradindiye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rutangaza ko hakenewe Miriyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo isoko rya Gisenyi rya kijyambere ryuzure.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ishoramari muri RDB, Winifred Ngangure, yemeza ko bifuza ko uyu mushinga warangira.

Agira ati: “Amafaranga miriyari zisaga 7 ni yo nyigo yakozwe kugira ngo iri soko ribe ryamaze kuzura. Turashima uburyo abikorera bakoze ihuriro biyemeza kuzarishoraho, natwe nk’ikigo k’igihugu k’iterambere turifuza ko umushnga warangira kuko igihe umaze ni kinini cyane, mu gihe bikinyura mu nzira bigomba kunyuramo natwe dukora ibishoboka turasaba abikorera gukomeza gushyiramo imbaraga.”

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu basanga kuba iyo ugeze kuri iyi nyubako y’isoko rya Gisenyi ubona yaratangiye gusaza, ugatungurwa no kubona ryararengewe n’urubobi, ndetse n’ibyatsi ngo babona ari igihombo ku iterambere ry’Igihugu mu gihe rimaze imyaka hafi cumi ryaradindiye.

Mwamini Amina Agnes ni umwe mu baturage, yagize icyo atangaza kuri iri soko ati: “Ni igihombo cyane kuba iri soko rimaze igihe kingana gutya ritari ryongera kubakwa byatumye nta kindi gikorwa, iyo turebye dusanga turi gusubira inyuma cyane, abacuruzi baracyanyagirwa, turasaba ubuyobozi ko hari icyo bwakora kugira ibintu bige ku murongo.”

Fiati Fele, umuyobozi mukuru wa sosiyete y’ishoramari Kivu Invetsment Group yifuza ko imirimo yatangira cyane ko inyigo bazigeze kure, avuga ko we n’abashoramari mu karere ka Rubavu biteguye gutangira gukorana n’akarere ka Rubavu cyane ko ubushobozi buhari kugira ngo ryubakwe.

Agira ati: “Tugeze kure twitegura kuba twakubaka isoko, ikibazo tugifite ni ukwegurirwa isoko byatubereye ihurizo turacyategereje ariko twiteguye gukorana n’ubuyobozi bw’akarere mu gihe dutegereje kuryegurirwa kandi turiteguye, abanyamuryango bamaze gukusanya amafaranga y’ibanze nituramuka turyegukanye nta bwo bizatinda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, asanga iri soko rya kijyambere rya Gisenyi riramutse ryuzuye ryagira akamaro mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Agira ati: “Dusanzwe tuza mu turere twa mbere mu kwinjiza imisoro ariko iri soko niriramuka ryuzuye bizaduhindurira amateka cyane kuko bizazana isura nshya mu mugi, abacuruzi bose babone aho gukorera twiteze izamuka ry’ubukungu kuri iri soko haba ku karere, abazacururizamo, abaturage n’igihugu muri rusange.”

Kugeza ubu abacuruzi bo mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko bahanze amaso iri soko kuko rizarushaho kubateza imbere cyane ko iryo bakoreramo ritajyanye n’igihe.

Hakenewe miriyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ngo isoko rya Gisenyi ryuzure (Foto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.