Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Rubavu: Abatuye Kanyefurwe biyujurije ibiro by’Akagari bya Miliyoni 22

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 15-07-2019 saa 13:03:52
Ibiro by'akagari ka Kanyefurwe byuzuye bitwaye asaga miliyoni 22 z'amanyarwanda (Foto Ngaboyabahizi P).

Abaturage bo mu kagari ka Kanyefurwe mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, barishimira ko babashije kwishakamo ibisubizo bakiyubakira ibiro by’akagari abayobozi babo bakoreramo.

Ni inyubako abaturage bahamya ko izafasha mu kunoza imitangire ya serivise, kuko abayobozi babo bazaba bakorera ahantu hisanzuye.

Iyi nyubako y’ibiro ifite ibyumba bitanu, ikaba yaruzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda 22,073,036, muri aya mafaranga uruhare rw’abaturage rukaba ari miliyoni zisaga 14.

Abaturage bo muri aka kagari bavuga ko kuba barafatanyije n’ubuyobozi bakiyubakira iyi nyubako ikoreramo akagari kabo, ari ikimenyetso gishimangira imiyoborere myiza.

Nduhungirehe Eugene yagize ati: “Kuba twiyujurije ibiro ni imwe mu ngamba twigishijwe n’imiyoborere myiza aho dukwiye kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kwigira, kandi koko igihugu cyacu kizubakwa natwe abanyarwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yashimiye abatuye mu kagari ka Kanyefurwe ubufatanye bakomeje kwigaragaza mu bikorwa by’iterambere, ndetse abasaba kubukomeza basigasira ibyagezweho mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye.

Yagize ati: “Rwose dushingiye kuri ubu bufatanye nta kintu na kimwe cyatunanira, nkaba mbashimira uburyo mugenda mwumva ko ubufatanye ari inkingi y’iterambere.

Nkaba rero nshimira ingabo z’u Rwanda zabohoye u Rwanda, mboneraho no kubasaba ko mwakomeza kubungabunga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu gihe k’imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye”.

Abo muri Kanyefurwe, bavuga ko bakataje mu kwishakamo ibisubizo, aho biteguye kuzatanga imisanzu kugira ngo babashe kwiyubakira ibiro by’umurenge wa Nyakiliba, aka kagari kabarizwamo.

Ibiro by’akagari ka Kanyefurwe byuzuye bitwaye asaga miliyoni 22 z’amanyarwanda (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.