Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rubavu: Abaturage basabwe kurangwa n’umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Sep 22, 2018

Abaturage bo mu karere ka Rubavu basabwe n’ubuyobozi bw’akarere kurangwa n’umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo, bimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse na nyafurika.

Murenzi Janvier Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu (hagati) asaba abagize PAM kurushaho kwishakamo ibisubizo (Foto Iyaremye Y)

Ubu butumwa bwatanzwe mu nama y’Inteko rusange ya mbere y’abagize “Pan African Movement” mu karere ka Rubavu, yitabiriwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye barimo n’abakuze.

Abanyeshuri n’urubyiruko bakaba bashimirwa bimwe mu bikorwa bagiye bakora birimo kugera no mu buzima bw’abaturage babahindurira ubuzima n’imibereho muri rusange basabwa gukomereza aho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, avuga ko mu gihe k’imyaka 3 bibumbiye muri PAM hari byinshi bamaze gukora gusa bakwiye gukomeza gushyiramo imbaraga.

Yagize ati: “Binyuze mu muganda wagiye utegurwa inshuro nyinshi n’uru rubyiruko, ibiganiro bagiranye n’abaturage ndetse n’ahandi hantu hatandukanye hari abaturage ibikorwa byabo byagiye bigerwaho kandi birabafasha, hari ibyo biyemeje bagiye gushyiramo imbaraga natwe turahari ngo dufatanye, ikindi turabasaba kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda zirimo umuco mwiza uturanga wo kwishakamo ibisubizo, kwigira n’ibindi bitandukanye.”

Murenzi yakomeje abwira urubyiruko ati “Dufite ingero nziza z’abatubanjirije baduhaye ingero nziza babohora Afurika yacu na byo bakwiye kubyigiraho bidufasha mu gukomeza kugira umugabane mwiza twagizemo uruhare kandi bizagerwaho ku bufatanye bwacu twese.”

Bitero Nizeyimana Patrick, Chairman wa Pan African Movement mu karere ka Rubavu avuga ko kuva aho ibikorwa bya PAM bigereye mu karere hari byinshi bamaze kugeraho byagiye bigerwaho birimo ubukangurambaga kandi ngo bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga.

Yagize ati “Kuri ubu abaturage twagiye tubageraho tubaganiriza ku butwari bwaranze ababohoye Afurika ikaba igeze aho igeze, kuri ubu twakoze ibikorwa bitandukanye kandi turacyabikomeje, kuri ubu turasaba buri muntu kugira imyumvire yisumbuyeho duharanira gukorera hamwe, gushyira hamwe n’ibindi.”

Avuga ko bivuye mu bushobozi bwabo bagiye baremera abatishoboye harimo gufasha abaturage bavuye muri Tanzaniya n’abasigajwe inyuma n’amateka ibifite agaciro ka miliyoni n’igice, imiganda n’ibindi bitandukanye byagiye bihindura byinshi kandi ngo bagiye kubikomeza.