Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Rubavu: Abaturage basabwe kugira ibiti byibuze 3 by’imbuto ku rugo

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 30-01-2019 saa 16:06:11
Ubuyobozi bwasabye ko buri rugo rugira ibiti byibuze 3 by’imbuto

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye ko byibuze buri rugo rwagira ibiti bitatu by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi iterwa no kurya ibiryo bitagira intungamubiri.

Ubuyobozi bwasabye abahagarariye ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge, abajyanama mu bihinzi n’abafashamyumvire, busaba ko byakorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imirire.

Akarere ka Rubavu kabarirwa mu turi ku isonga mu kugira abana benshi bahuye n’ikibazo cy’igwingira riterwa n’imirire mibi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ,Murenzi Janvier, ubwo yatangizaga igihembwe k’ihinga 2019B bareba uko igihembwe gishize cyagenze yashimye uburyo cyagenze neza avuga ko nubwo mu karere hari umuhigo w’ibiti bigomba guterwa muri buri mwaka w’imihigo kandi biba bifitiwe ingengo y’imari, buri rugo bakomeje gukora ubukangurambaga ngo rwigirire ibiti by’imbuto zitandukanye byibuze bitatu.

Agira ati: “Turi kuvugana n’abafatanyabikorwa na ba rwiyemezamirimo ngo turebe uburyo byakorohera buri muturage kuba yabona ibiti by’imbuto atera mu rugo iwe cyangwa mu murima wo ku rugo. Twaje kureba dusanga byagira akamaro gakomeye mu kuzamura ibijyanye n’imirire ni ibintu bitazagorana kuko bisaba ubukangurambaga kandi abaturage bamaze kumenya akamaro ko gukoresha imbuto mu buzima bwabo, tunashishikariza buri wese kubigira ibye, uzabura ubushobozi bwo kubishaka azegera inzego zimuri hafi z’ibanze zimufashe.”

Tuyishime Ibrahim umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rubavu yemeza ko uruhare rw’imbuto abaturage bamaze kurusobanukirwa ku buryo byoroshye kuba abaturage babyitabira.

Agira ati: “Natwe tuba twifuza ko ibiti by’imbuto byaba ahantu hose mu bigo by’amashuri, mu ngo z’abaturage ukaba watera avoka, imyembe n’izindi mbuto zikunganira ibyo uriye byatuma hagira igikorwa mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara muri aka gace kuko abaturage nubwo bazi imbuto n’ibyiza byayo ariko ntibazikoresha,turufuza ko byashirwamo imbaraga kuko byafasha abantu benshi kuba hari ibyo bageraho.”

Ubuyobozi bwasabye ko buri rugo rugira ibiti byibuze 3 by’imbuto

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.