Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rubavu: Abaturage barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda ibiza

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Apr 3, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burakangurira abaturage kwitwararika no kurushaho kwitegura ibi bihe by’imvura igiye kurushaho kwiyongera, bagakora ibishoboka byose ngo birinde kuba bahura n’ibiza bimaze iminsi biteza ibibazo abaturage.

Uwampayizina Marie Grace, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko muri iki gihe k’imvura harimo ugutungurana kwinshi, bityo abaturage bakwiye kuba maso.

Barakangurirwa gufata amazi yo ku bisenge no gutera imigano birinda ibiza

Yemeza ko nubwo ubukangurambaga bukomeje abaturage bakwiye kumenya inyungu yo kubaho bikingiye ibiza, aho hari ibikorwa bitandukanye basabwa gukora.

Yagize ati “Imvura mu minsi yashize yasenyeye abatuye mu mirenge ya Kanama, Nyakiliba, Rugerero na Nyundo byinshi yarangiritse kubera amazi y’umugezi wa Sebeya yarenze imbibi zawo.

Muri iki cyumweru kirangiye mu murenge wa Busasamana yaraguye imyaka irangirika, imirimo ni uko ndetse hari n’ibikorwaremezo byagiye byangirika, turasaba abaturage kumenya ko nubwo ibiza bidateguza hari ibyo bakwiye gukora.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gufata amazi ava ku nzu zabo, kuko agenda akikusanya akazana imbaraga nyinshi nyuma yo kwihuza agasenya byinshi.

Abaturage bataragura ibigega bifata amazi basabwe gucukura ibyobo bifata amazi ku buryo atabacika, kuko n’ubundi ngo bayifashisha mu kuhira imyaka no gukora ibindi bikorwa bitandukanye.

Byiringiro Innocent, umwe mu baturage batuye mu murenge wa Busasamana, umwe mu ikunze kwibasirwa n’ibiza yagize ati “Rwose twe tujya kureba tugasanga ibiza byadusanze mu ngo zacu, ni ibintu bigenda biduhombya mu buryo butandukanye, bikadusenyera cyane, ariko biterwa ahanini n’abaturage badafata amazi.

Hari n’ahandi ubona imisozi itariho ibiti bifata amazi noneho imvura yagwa ikamanukira rimwe, ibiza ntabwo biteguza ariko tugiye gukomeza kureba icyo gukora ngo hagabanywe ingaruka zabyo.”

Ubuyobozi bw’aka karere bufatanyije n’abaturage, biyemeje ko bagiye gukomeza gufatanya kugira ngo bagabanye ubukana bw’ibiza, birinda ko byakomeza kugira ibyo byangiza.