Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Rubavu: Abatishoboye borojwe inka biyemeje kuzitaho zikabahindurira imibereho

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 17-07-2019 saa 09:36:00
Abahabwa inka muri gahunda ya Girinka basabwa kuzitaho zikabahindurira imibereho (Foto Archives)

Abatishoboye bo mu Karere ka Rubavu  bahawe inka muri gahunda ya Girinka biyemeje kuzifata neza kugira ngo zibabere isoko y’iterambere.

Bazimaziki  Daniel, umwe bagize imiryango 26 itishoboye yo  mu mirenge ya Nyakiliba na Cyanzarwe yahawe inka, yavuze ko kuba bazihawe bizeye iterambere, bagiye kuzitaho zikabaha amata ndetse n’ifumbire bagafumbira bakeza, bakihaza bagasagurira n’isoko.

Ati : «  Uko tuzazitaho neza ni ko  zizaduha ifumbire,  imirima tuyifumbire yere ari na ko haboneka umusaruro mwinshi, tuzabona amata turwanye imirire mibi kandi zizororoka tworoze n’abandi ».

Tuyizere Alphonse, umworozi wo mu Karere ka Rubavu avuga ko inka ari isoko y’ubukungu uwayitayeho imuhindurira imibereho.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya na we yagize ati : «  Ubworozi bw’inka ni ingirakamaro, icya mbere iyo ufite inka iguha amata ukabona ayo unywa n’umuryango wawe ukanagurisha, icya kabiri iguha ifumbire, si ibyo gusa kuko n’iyo yororotse uragurisha ukabona amafaranga, kandi na ya myaka wafumbiye irera cyane, umusaruro ukiyongera, ukihaza ugasagurira n’isoko.

Icyo nabwira abahabwa inka muri gahunda ya Girinka ni uko bajya bamenya ko bafunguriwe amarembo y’iterambere, bakazifata neza baharanira ko zitanga umusaruro ».

Akomeza avuga ko iyo woroye neza inka zikororoka, ifumbire iba nyinshi na yo ukaba wayikuraho ifaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert asaba abahawe inka muri gahunda ya Girinka  kuzifata neza kugira ngo zibafashe kuva mu  bukene ariko bakanazirikana kuzoroza abandi, anabibutsa kujya bahita bamenyesha abashinzwe ubworozi igihe inka igize ikibazo kugira ngo ivurwe kare.

Avuga ko icyo ubuyobozi bwifuza ari uko  inka bahabwa zababera isoko yiterambere, zikabaha amata n’ifumbire.

Abatishoboye bahawe inka bizeza ubuyobozi gukurikiza inama bagirwa, bakazitaho zikororoka bityo iterambere bagezeho bakarisangira n’abandi baboroza.

Aba baturage bahabwa inka banahabwa kandi n’ibikoresho birimo ipombo, umuti wica uburondwe, imiti y’inzoka ndetse n’umunyu w’inka na ho abashinzwe ubworozi mu mirenge bahabwa imiti yo gukomeza gukurikirana ubworozi muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Abahabwa inka muri gahunda ya Girinka basabwa kuzitaho zikabahindurira imibereho (Foto Archives)

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.