Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Rubavu: Abanyekongo banyuzwe no gutaramirwa na Makanyaga

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 30-10-2018 saa 12:59:38
Makanyaga Abdul wishimiwe n'abakunda umuziki

Abaturanyi b’u Rwanda bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo banyuzwe no gutaramirwa n’umusaza Makanyaga Abdul mu gitaramo cy’umwimerere yakoreye i Rubavu.

Umuhanzi Makanyaga Abdul yataramiye abakunda umuziki we ahitwa muri Scandinavia hajya habera ibindi bitaramo bitandukanye.

Umusaza Makanyaga waririmbye afatanyije n’abacuranzi be mu buryo bw’umwimerere yishimiwe bidasanzwe n’abanyekongo ngo kandi bamufata nk’inararibonye mu bahanzi ndetse ngo bumva akwiye kujya afatwa nk’ikitegererezo muri muzika kubera ubuhanga bwe.

Makanyaga ubwo yari mu gitaramo yashimiye abakunda umuziki we bari bagiye kureba aho abataramira.

Ubwitabire bwari bwinshi ku buryo aho igitaramo cyabereye abantu bose batabashije kujyamo. Yaboneyeho umwanya wo kubasaba gukomeza gukunda umuziki kandi yasanze indirimbo ze bazizi kuko ubwo yaririmbaga bamufashaga kuziririmba.

Yagize ati “Nishimiye cyane gutaramira abakunda umuziki wange kandi nange nzaharanira guhora mbakorera umuziki ubashimisha.”

Maisha Masumbuko umwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma ni umwe mu bishimiye iki gitaramo. Yagize ati “Twumva buri gihe twataramirwa n’uyu musaza kuko aracuranga tukanyurwa dukunda umuziki we nta makaraza aba arimo ni umuhanga.”

Makanyaga yabijeje kandi ko hari ibitaramo byinshi abateganyiriza ngo dore ko no mu gihugu cya Repubulika aharanira Demokarasi ya Kongo hari abakunda umuziki we.

Makanyaga Abdul wishimiwe n’abakunda umuziki

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.