Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Rubavu: Abagore baravuga ko imyiteguro y’amatora y’Abadepite imeze neza

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 17, 2018

Abagore bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba baravuga ko imyiteguro y’amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka irimbanije.

Ishimwe Pacifique, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore i Rubavu (Foto Mukagahizi R)

Bakaba bahamya ko bamaze kwikosoza ku malisiti y’itora kandi biteguye gukora ibishoboka byose byo kuzitanga igihe igikorwa cy’amatora nyiri izina kizaba kigeze, bakora ibikorwa by’ubwitange mu gusukura ku masite y’itora, bataka ari nako bitabira amatora nta we usigaye adatoye mu gihe yibaruje.

Mukanoheli Solange, umwe mu bagore ukora ubudozi mu murenge wa Rubavu avuga ko imyiteguro y’amatora azaba mu kwa 9 ayigeze kure.

Yagize ati: “Muri Koperative yacu y’abagore badoda, twiteguye kuzafatanya n’Abanyarwanda bose gutora intumwa za rubanda zizaduhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko. Ku giti cyange, narikosoje kuri  lisiti y’itora, igisigaye, hano dutorera ahitwa mu gakiriro ka Rubavu, abadozi, ababaji, abasudira n’abandi, nk’ubu dufitemo abakobwa bashya bazatangira gutora bwa mbere tubaba hafi tubabwira ibyiza byo gutora, tubabwira ko amatora ari ikintu kiza umwenegihugu wese agomba kugira ike.”

Akomeza avuga ko mu matora y’ubushize abagore b’i Rubavu bitwaye neza cyane, kuko nkuko abivuga ngo buri mugore amatora yari yayagize aye, akagira umusanzu atanga kugira ngo amatora agende neza haba mu gutaka ku masite y’itora, kuhakora isuku ariko igikomeye kurushaho ngo bitabiriye igikorwa cy’amatora  mu buryo bushimishije.

Nk’ibisanzwe, ngo barateganya ko n’aya matora y’abadepite bazakora ibishoboka byose kugira ngo azagende neza.

Nyiragahutu Mwamini, ni umurobyi mu Kiyaga cya Kivu,  atuye mu murenge wa Rugerero, acuruza isambaza ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, kandi aranguza isambaza muri Kongo ari nako agurisha hirya no hino mu gihugu.  Avuga ko afite aho ava n’aho yerekeza heza kubera imiyoborere myiza iha agaciro umugore. Avuga ko igikorwa cy’amatora ateganyijwe yacyumviye mu muganda ariko akaba uwa mbere mu gukora ibyo umuturage asabwa kugira ngo azabashe gutora kuko yivugira ko anejejwe no kuzitorera abazajya bamuvugira mu nteko.

Mujawayezu Ange, umucuruzi mu mujyi wa Gisenyi, akaba umukobwa witeje imbere, avuga ko yiteguye amatora y’abadepite neza, akavuga adategwa amatariki azaberaho.

Ku bwe, ngo atewe ishema n’abagore baziyamamaza mu matora kuko bazarushaho kuvugira bagenzi babo b’abagore ari nako bagaragaza ubushobozi ko umugore ashoboye mu kwiyubakira igihugu.

Ashima uburyo abagore bemererwa imyanya yihariye kugira ngo na bo bagaragaze ubushobozi bwabo mu bijyanye no kwiyubakira igihugu, yishimira uburyo umugore yahawe agaciro, akanashima uburyo umugore yitwaye neza agaragaza ubushobozi muri manda y’abadepite igeze ku musozo.

Kankera Neema wo murenge wa Busasamana, avuga ko ibirebana n’amakuru ku matora abyumva mu bitangazamakuru cyangwa mu mugoroba w’ababyeyi, akavuga ko nubwo agira inzitizi nyinshi z’akazi kenshi asabwa mu muryango we ariko ko gutora ari igikorwa azashyira imbere kuko asobanukiwe akamaro k’abazahagararira abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishimwe Pacifique, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Rubavu, ashima uburyo abagore biteguye neza amatora ateganyijwe kuko bamaze kwiyandikisha ku malisiti y’itora kandi abakeneye kwiyimuza bakaba barabirangije, igisigaye abasaba kwitabira kuziyamamaza ari benshi kandi abagore bataziyamamaza bazashyigikire bagenzi babo babashije kwitinyuka.

Ati: “Tuzashyigikire bagenzi bacu tubahe amajwi kuri abo babyiyumvamo bafite ubwo bushake n’ubushobozi kuko twese nta bwo tuziyamamaza kandi bakazagira uruhare mu gutegura ibyumba by’amatora nkuko bisanzwe bikorwa”.

Imyiteguro y’amatora mu karere ka Rubavu irarimbanyije

Hadji Kalimunda Djamada, umuhuzabikorwa w’amatora mu ntara y’Iburengerazuba yagaragaje ishusho y’imyiteguro y’amatora y’Abadepite.

Yagize ati: “Imyiteguro y’amatora y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite irarimbanyije. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye, Intara y’Iburengerazuba imyiteguro aho igeze ni ugukangurira abaturage, tubashishikariza cyane kumenya igikorwa cy’amatora bahamagariwe.

Muri iyo myiteguro habaye igikorwa cyo gukosora lisite y’itora nkuko musanzwe mubizi nta muturage wemererwa gutora atari kuri lisiti y’itora, lisiti y’itora nka kimwe mu bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu matora, haba ibikoresho bizakoreshwa aho, ndavuga nk’impapuro z’itora no kugena ibyumba by’itora abaturage bazatoreramo, ibyumba biba biri kuri za site z’itora nkaba numva rero gukangurira abaturage icyo gikorwa bagiye mu byiciro bitandukanye aha navuga nk’amahugurwa yihariye twakoreye inzego z’abagore, inzego z’urubyiruko, ndetse n’inzego z’abantu bafite ubumuga n’abaturage turabahugura muri rusange”.

Akomeza agira ati: “Iyo habaye umuganda tugerageza kuganiriza abaturage igikorwa cy’amatora turiho dutegura, hari umugoroba w’ababyeyi, nabwo tuganiriza abaturage iyo urebye ahateraniye abaturage aba ari umwanya kuri twe nka Komisiyo y’Amatora kugira ngo tubakangurire igikorwa cy’amatora. Muri make ishusho y’imyiteguro ni ko ihagaze kandi turabona bigenda neza.”

Hadji Kalimunda ashima uburyo abagore igikorwa cy’amatora bamaze kukigira icyabo, bakigiramo uruhare haba gutora cyangwa gutorwa, kwiyamamaza kimwe n’abagabo.

Amatora aherutse, abagore bagaragaje umwihariko wabo

Hadji Kalimunda ashima umwihariko w’abagore bagaragaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse, kuko ari bo bateguraga ku masite y’itora kurusha abagabo, aho bitabira gukora isuku  aho banafasha mu bikoresho bitandukanye kugira ngo haboneke uburyo bwo kubaka ubwihugiko, igikorwa bakigira icyabo bategura, bataka ibyumba by’itora, bahashyira indabo, bakora ibishoboka byose, bakora ibyo bashoboye byose bitewe n’amikoro ya buri karere, hari ngo abajyanaga amata, imineke kugira ngo baramire abana bashonje ku mubyeyi utabashije gusiga umwana we mu rugo. Yagize ati “Uruhare rw’abagore ni rwiza kandi rurashimishije.”

Aboneraho gusaba abagore n’Abanyarwanda bose muri rusange gukora ibyiza mu matora ataha kurusha ibyo bakoze mu matora aherutse.

Yagize ati: “Komisiyo y’igihugu y’amatora iyo itegura amatora turavuga tuti tuge dukora ibyiza kurusha ibyo tuvuyemo. Niba amatora ya Perezida wa Repubulika yaragenze neza, twifuza ko ay’abadepite yagenda neza kurushaho. Umubare w’abitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika ukaba mwinshi kurushaho mu matora y’abadepite kuko biba bigaragaza imyumvire y’Abanyarwanda ku bijyanye na Demokarasi ndetse n’amatora aho igeze, na za nyigisho mboneragihugu dutanga nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biba ari ikitegererezo mu kuntu zitabirwa n’ukuntu zumvikana, nkaba numva rero bagombye kwitabira kurushaho bakaza ari benshi, bakitwaza ibyo basabwa, si byinshi ni indangamuntu n’ikarita y’itora.”

Mu matora ateganyijwe muri Nzeri y’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko abadepite 53 (bo mu mitwe ya Politiki n’abigenga) bazatorwa n’abaturage muri rusange bazatorwa ku itariki 3 Nzeri 2018, bagatorwa n’Abanyarwanda guhera ku myaka 18 y’amavuko kuzamura hejuru abo batorwa ku rupapuro rw’itora ariko ruba ruriho imitwe ya politiki, kuko iba ifite lisiti yabo bifuza ko bazajya mu Nteko Ishinga Amategeko aho buri munyarwanda azahabwa urupapuro rw’itora agatera igikumwe iruhande rw’umutwe wa politiki yahisemo cyangwa se akavivura akoresheje ikaramu.

Hakaba 24 b’abadepite b’abagore bazatorwa ku itariki 4/9/2018 bo bagatorwa mu rwego rwa buri ntara by’umwihariko mu ntara y’Iburengerazuba hazatorwa abadepite 6 b’abagore bagatorerwa ku rwego rw’akagari, bagatorwa ku buryo buziguye aho bazatorwa n’inteko yihariye igizwe na Komite nyobozi z’inama y’igihugu y’abagore.

Ku rwego rw’intara, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umurenge, Komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akagari, Komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umudugudu, hakiyongeraho inama njyanama z’uturere zigize Intara y’Iburengerazuba n’inama njyanama z’imirenge igize Intara y’Iburengerazuba uko ari imirenge 96.

Mu ntara y’Iburengerazuba, abaturage bazatora bose ni 1, 545, 920 abagabo barimo ni 698, 609, abagore ni 847, 311 bingana n’ijanisha rya 54,8% abagabo ni 45,2% ibi bigaragaza ubwitabire bw’abagore basabwa ko uko  bikosoje ku buryo bushimishije, barushaho  kuzitabira igikorwa cy’amatora ari benshi.