Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rtd Brig Gen Sekamana yasabye Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 guhesha ishema u Rwanda

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 20, 2018

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, Umuyobozi Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, arasaba abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 20 gukora iyo bwabaga bagasezera Kenya.

Ubwo Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, Umuyobozi Mukuru wa FERWAFA, yasabaga abakinnyi b’ikipe y’igihugu U-20 gukora uko bashoboye bagasezera Kenya

Yabibasabye ubwo yabasuraga mbere y’umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Kenya kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Umuyobozi wa FERWAFA yabwiye aba basore ko nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza bakwiye no kwitanga mu mukino wo kwishyura mu guharanira ishema ry’u Rwanda.

Ati: “Mwakinnye neza umukino ubanza, ubu rero hagezweho uwo kwishyura. Turasaba ko mwawushyiraho umutima. Muzakine nk’abakinira igihugu, mukine nk’abafite intego ku buryo muzahesha ishema igihugu cyanyu. Gusa twe turabizeye”.

Rtd Brig Gen Sekamana yavuze ko nk’ubuyobozi bubashyigikiye kandi bubateganyiriza byinshi nibasezerera Kenya.

Buregeya Prince, myugariro usanzwe ukinira APR FC akaba na kapiteni w’Amavubi U-20, we avuga ko bazi neza agaciro k’uyu mukino.

Agira ati: “Buri wese muri twe azi inshingano zimutegereje. Ikiza ni uko twagize imyiteguro n’imyitozo myiza. Abatoza batweretse buri kimwe kandi natwe dufite ubushobozi butwemerera kujya mu kindi kiciro. Icyo dusabwa gusa ni ugukina nk’ikipe tugashaka ibitego hakiri kare kandi tukabashyiraho igitutu”.

Mashami Vincent, umutoza mukuru w’Amavubi U-20, yemeza ko bagerageje gukosora amakosa yose bakoze mu mukino ubanza.

Ati: “Hari amakosa bari bagifite ariko ni yo twitayeho cyane. Muri aya navuga nko guhagarara nabi, kutavugana, gusigana n’ibijyana n’uburyo bamenyana iyo umwe afashe umupira”.

Ku rundi ruhande, ku gicamunsi k’ejo hashize, ni bwo Kenya yageze mu Rwanda ije gukina uyu mukino, ikaza gukorera imyitozo kuri uyu wa Gatanu kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

U Rwanda nirubasha gusezerera Kenya ruzahura na Zambia ifite igikombe cy’umwaka ushize wa 2017, umukino ubanza ukazaba muri Nyakanga 2018 mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje 17 kizabera muri Niger mu 2019.