Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Rtd Brig Gen Sekamana ni we watorewe kuyobora FERWAFA

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 1, 2018

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène   ni we watorewe kuyobora ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”  atsinze Rurangirwa Louis  bari bahanganye ku majwi 45 kuri 7.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène (ibumoso) mu muhango w’ihererekanyabubasha na Nzamwita Vincen De Gaule

Aya matota yabaye  ejo hashize tariki 31 Werurwe 2018   mu banyamuryango 53 bari bemerewe gutoza  45 batoye  Rtd Brig Gen Sekamana naho Rurangirwa Luois  agatorwa na 7 mu gihe ijwi rimwe ryabaye imfabusa.

Rtd Brig Gen Sekamana wiyamamaje avuye mu ikipe y’Intare FC  nyuma yo gutorwa  yashimiye abanyamuryango bamugiriye ikizere  anashimangira ko yiteguye gukorana na buri wese muri gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Rtd Brig Gen Sekamana asimbuye kuri uyu mwanya, Nzamwita Vincent De Gaule  wayoboye FERWAFA kuva muri 2014 akab yari yifuje kongera kuyobora ariko mu matora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018 akuramo kanditatire  nyuma yo gushinjwa gutanga ruswa ku banyamuryango ngo bamutore.

Nyuma y’aya matora hanabaye ihererekanyabubasha   kuko  uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule ndetse na Visi Perezida we bagiye kumara igihe batari mu Rwanda.

Abo Rtd Brig Gen Sekamana azakorana nabo

Rtd Brig Gen Sekamana wayoboye ikipe ya Kiyovu  muri komite ye yaguye harimo Habyarimana Marcel (Espoir FC)  akaba ari Visi Perezida, Eng. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast FC)  ushinzwe komisiyo y’iterambere,  Ruhamiriza Eric (La Jeunesse FC )  ushinzwe komisiyo y’amarushanwa,  Kankindi Alida Lise (Rambura WFC)  akaba ari  we ukuriye komisiyo y’imari,  Rwakunda Quinta (Giticyinyoni FC) ushinzwe komisiyo ya  Marketing.

Mu bandi bari   muri Komite hari  Gumisiriza Hilary (United Stars FC) ukuriye komisiyo y’amategeko,  Mukangoboka Christine (Isonga FC) ukuriye komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagoe, Dr  Hakizimana Moussa (AEFR) ukuriye komisiyo y’ubuvuzi na  IP Ntakirutimana Diane (Police FC) ukuriye komisiyo y’umutekano.

Iyi komite ikaba   yatorewe manda y’imyaka 4.