Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

RSSB yibutse abakozi ba Caisse Sociale du Rwanda bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Apr 30, 2018

Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko bibuka abakozi 19 b’icyahoze ari Caisse Sociale du Rwanda (CSR) bishwe bazira uko bavutse.

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Damascène n’Umuyobozi Mukuru wa RSSB Gatera Jonathan nyuma yo gucana urumuri rw’Ikizere

Uyu muhango witabiriwe n’abakozi ba RSSB bafatanyije n’imiryango y’abakozi ba CSR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abarokotse bakoraga muri iki kigo cyari mu bigo by’imari bike bikomeye mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Jonathan Gatera, yavuze ko uyu muhango urenze kwibuka ahubwo ari ukuzirikana amateka yaranze igihugu n’ay’ikigo nka CSR cyagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Gatera Jonathan ashyira indabo ku rwibutso

Yagize ati “Ntabwo turi hano kwibuka kuko twibagiwe, ahubwo ni ukuzirikana amateka yacu nemera ntashidikanya ko buri wese afite amateka ye yihariye. Nk’umuryango wa RSSB natwe dufite amateka yihariye dukwiriye kuzirikana kandi mu nshingano dufite ntituzemere na rimwe ko ibyabaye bizongera kubaho ukundi.”

Yakomeje ashimira Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga zifatika mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 bikagenda neza mu cyumweru k’Icyunamo ndetse bikaba bikomeje gukorwa neza no mu minsi 100 yo kwibuka.

Yasabye kandi abakozi gukomeza kurwana ishyaka kugira ngo ayo mateka mabi atazongera kubaho ukundi yaba mu kazi, mu miryango bavukamo ndetse no mu gihugu.

RSSB mu bushakashatsi bwerekana uko Jenoside muri CSR yateguwe

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, itsinda rigizwe n’abakozi ba RSSB bane rizashyira hanze igitabo kigaragaza uko umugambi wa Jenoside mu bakozi ba Caisse Sociale du Rwanda wateguwe ugashyigikirwa n’abari abayobozi bayo.

Iri tsinda rigizwe na bamwe mu bakozi ba RSSB bakoreye CSR mbere ya Jenoside na nyuma yayo, bakaba barakusanyije ibimenyetso bifatika bigaragaza uburyo abari abayobozi na bamwe mu bakozi bagize uruhare mu gutoteza no kwica Abatutsi.

Abakozi n’abagize umuryango w’abarokotse Jenoside

Rurangwa Innocent, umwe muri aba bakozi, yagaragaje bimwe mu bimenyetso anakangurira Abanyarwanda gusoma iki gitabo nigisohoka kuko gikubiyemo ibimenyetso bifatika by’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri CSR.

Yagize ati “Umwaka utaha igihe tuzaba twibuka tuzatanga ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera Caisse Sociale du Rwanda yateguwe. Ibimenyetso n’amateka bije bikurikira imyanzuro yavuye mu nama y’Umushyikirano ya 2015, yasabye ko ibigo bya Leta byakwegerenya ibimenyetso n’amateka kuri Jenoside  yakorewe Abatutsi muri 1994.”

Ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa CSR muri Jenoside byerekana uko bamwe mu bayobozi bari mu mashyaka ya Politiki yakoze Jenoside, uko batotezaga abakozi b’Abatutsi guhera mu mwaka wa 1988 ari na ko babavutsa uburenganzira bari bafite nk’abakozi kandi nk’Abanyarwanda.

Abatutsi bakoraga muri CSR, mu itotezwa bakorerwaga harimo kudahabwa amahirwe yo kwiga nk’abandi, nta mazu bahabwaga, nta nguzanyo ku mushahara kandi ntibazamurwaga mu ntera (Promotion) nk’abandi bakozi.

CSR yakoragamo abakozi 230 ariko Ubuyobozi bwavuze ko Abatutsi batari bemerewe kurenga 15% kabone n’iyo bari kuba bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukorera icyo Kigo.  Imiterere yacyo, aho cyakoreraga imbere ya Perezidansi,  n’abakiyoboraga byatije umurindi abari bahuje umugambi na Guverinoma yakoze Jenoside.

Amateka agaragaza ko Hategekimana Jean Damascène wabaye Umuyobozi wa CSR avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Imari mu 1988, yaremesheje inama zitandukanye zitegura umugambi wo kwivugana bamwe mu bo yari ayoboye.

Hari n’izindi nama zahurizaga abakozi ba CSR n’abaturutse muri Minisiteri byakoreraga hamwe ku Kacyiru mu giti cyabaga ku irembo  kiswe “Igiti cya CDR (La Coalition pour la Défense de la République et de la démocratie)”. Hari n’igitabo kiswe “Igitabo cy’Ubugingo” cyandikwagamo ubwoko bwa buri mukozi bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rurangwa yakomeje agira ati “Muri Caisse Sociale twaje gusangamo dosiye z’abakozi, ariko  amadosiye y’Abatutsi 19 bishwe muri Jenoside yose yari yarashyizwe hamwe, bivuze ko byari byarateguwe kera ko bazicwa. Mu bakozi 23 bahigwaga icyo gihe harokotse bane gusa.”

Perezida wa Ibuka Prof.  Jean Pierre Dusingizemungu, yashimye  RSSB kuri ubu bushakashatsi yatangiye kuko bwitezweho gufasha Abanyarwanda benshi, amateka abahamiriza uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Gatera Jonathan na Perezida wa IBUKA, Dr Dusingizemungu bacana urumuri rw’ikizere

Yagize ati “Ndashimira itsinda ry’abashakashatsi ryatangiye kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yateguwe mu bigo nka CSR cyari ikigo gikomeye. Bigaragara neza ko amateka azasohoka azafasha benshi.”

Prof. Dusingizemungu yashimiye RSSB ku mwanya uhagije yahaye ibikorwa byo kwibuka abari abakozi ba CSR, anahumuriza abarokotse Jenoside n’ababuze ababo bazize Jenoside, ariko anashimira abakomeje kwiyubaka badaheranwe n’ibikomere bya Jenoside.