RSSB yashimye kuba ubyaye ahabwa umushahara we wose w’ibyumweru 12

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-02-2019 saa 16:09:42
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Tusabe Richard, asobanura ibyagezweho n'ikigo ayoboye (Foto James)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Tusabe Richard, ashima kuba ababyeyi babyaye barongerewe ikiruhuko kiva ku byumweru 6 kigera ku byumweru 12 kuva mu mwaka wa 2016 kandi umushahara wabo bakawubona wose.

Ibi ni ibyasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSSB mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Gashyantare 2019, mu rwego rwo kugaragaza ibyakozwe n’iki kigo.

Yagize ati “Umubyeyi ugiye kubyara yahawe ikiruhuko kingana n’ibyumweru 12 kivuye ku ibyumweru 6, kandi agahabwa amafaranga ye yose, mu gihe mbere yahabwaga ikiruhuko k’ibyumweru 6 atacyubahiriza agatangira guhembwa 20% by’umushahara we.”

Avuga ko icyo gihe umubyeyi yatangiraga kubunza imitima yibaza uko abana afite bazabaho n’uwo ababyaye mu gihe ahabwa gusa 20% by’umushahara we. Ikindi ni uko byafashije umubyeyi kwita ku mwana we ukivuka nibura mu gihe cy’amezi atatu.

Tusabe avuga ko ibi biterwa n’uko Guverinoma y’u Rwanda izirikana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ukivuka kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Ati “Bifasha kunoza kongera imibereho myiza y’umuturage kuva akivuka n’umubyeyi akabona igihe cyo kumwitaho no kuruhuka, byose biganisha ku buzima buzira umuze ku mubyeyi n’umwana.”

Munyandekwe Oswald uyobora ushinzwe ishami rya Pansiyo n’ibigenerwa abanyamuryango mbere y’ikiruhuko k’izabukuru, yasobanuye ko kuva mu mwaka wa 2016, ababyeyi batangiye guhabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’amezi atatu kivuye ku kwezi n’igice, bityo ya mafaranga 0.6% atangwa n’umukozi ndetse n’umukoresha akaza aziba icyuho mu gihe wa mubyeyi ari mu kiruhuko, ari na yo agarukira umukoresha, bityo umubyeyi na we agakomeza guhabwa umushahara we wose.

Yavuze ko ikigega giteganyiriza ababyeyi kinjiramo buri mwaka miriyari 5, ahabwa abakoresha bafite abakozi bagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi na bo bahabwa miriyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Buri mwaka ikigega kinjiza agera kuri miriyari 5, kigasohokamo miriyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda ahabwa abakoresha, byatumye ababyeyi babona umwanya wo konsa, kwita ku bana bavutse no kuruhuka na bo ubwabo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ku kijyanye n’ubuzime bw’imisanzu y’uwitabye Imana ku bana be bagomba guhabwa imisanzu ye, avuga ko mbere itegeko ryemezaga ko ubuzime ari imyaka 10, ariko ngo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igasiga abana benshi ari imfubyi batazi n’ibyo ababyeyi babo bizigamiye, itegeko rishya ryemeje ko gutangira gukurikirana imisanzu umubyeyi yatanze bikorwa mu gihe umwana amaze gusobanukirwa no kugira imyaka y’ubukure ari yo 21, ngo mu itegeko rishya ubuzime bubarwa guhera ku myaka 21 kongeraho 10.

Ati “N’ubwo umubyeyi yaba yariteganyirije hari igihe kigera imisanzu ye igahagarara, n’iyo abana be baba barayibonye, ni yo mpamvu ubuzime bw’imisanzu butangira kubarwa uhereye ku myaka 21 y’ubukure bwemewe n’itegeko kongeraho imyaka 10.”

Ku batekereza ko hari abana bafite ababyeyi bazize Jenoside batahawe amafaranga aturuka ku misanzu y’ubwitegenyirize bwabo, yavuze ko atari byo, ko ahubwo ikibazo cyabaye nyuma gato Jeonoside ikirangira, ari uko ngo Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka ngo hatagira ubirenganiramo, hakorwa itegeko rishya.

Munyandekwe avuga ko itegeko rya mbere ryavugaga ko nyuma y’imyaka 10 nta wukurikirana imisanzu y’umunyamuryango habaho ubuzime, ngo ibyo rero byari kuremerera no kurenganya abana basizwe ari bato batazi n’ibya pansiyo kuko batari bafite imyaka y’ubukure.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Tusabe Richard, asobanura ibyagezweho n’ikigo ayoboye (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.