Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

RSSB yashimangiye ko itazahwema guhana abadatangira abakozi ubwishingizi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 25-05-2019 saa 13:25:40
Abakoresha bataritabira gutangira ubwishingizi abakozi bagiye gukorerwa igenzura ririmo n'ibihano (Foto James)

Umukozi mu Kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ukuriye ishami rishinzwe ikiruhuko k’izabukuru n’icy’ababyeyi babyaye n’impanuka zikomoka ku kazi Munyandekwe Oswald, avuga ko ubwitabire mu gutanga ubwishingizi bw’abakozi ku bakoresha b’ibigo biri mu Mujyi wa Kigali birimo kugenda neza ariko ikomeje urugamba rwo kugenzura no gukurikirana abakica itegeko ry’umurimo bakanga gutangira abakozi babo ubwishingizi.

Bivuzwe nyuma y’uko hari ibipimo bigaragaza ko abakoresha benshi muri Kigali cyane cyane abo mu bigo bya Leta batangiye kumva akamaro n’uburengenzira bw’umukozi itegeko ry’umurimo rimwemerera ariko bidakuraho ko bamwe na bamwe bo mu bigo by’igenga batarabyubahiriza kandi na bo ribareba.

Munyandekwe agira ati: “Kugeza ubu abakoresha muri Kigali bitabiriye gutangira abakozi babo ubwishingizi bwo kwizigamira ikiruhuko k’izabukuru muri RSSB bageze ku kigero cya 92% abandi 8% basigaye tugihanganye na bo usanga babarizwa mu kiciro cy’abakora imirimo iciriritse (Informel sector) bakorera hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali batubahiriza amategeko agenga umurimo. Bene abo bakozi usanga bakorera ibigo bitubahiriza amategeko y’umurimo, badashyira abakozi babo mu bwiteganyirize n’abagerageje kubashyiramo bagashyiramo bake ukurikije umubare w’abakozi bafite, bakabatangira amafaranga make cyangwa ntibanayabatangire bigatuma ejo habo hazagira ibibazo.”

Munyandekwe avuga ko itegeko rya 2018 ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’ikiruhuko k’izabukuru cyane cyane ku bantu bikorera, mu ngingo yaryo ya 4 ishyira abo bakozi b’igihe gito mu bwiteganyirize.

Ati: “Usanga abakoresha benshi kubera kudashaka gutangira abo bakozi 5% y’umushahara, no kudashaka kubagenera umushahara ugaragara ndetse no kubahembera muri banki abo bakozi ari bo bahagwa. Bene abo bakozi bagaragara cyane mu bijyanye n’ubwubatsi, mu bucukuzi ariko muri rusange muri Kigali bagenda bitabira gukurikiza amategeko”.

Munyandekwe agaragaza ko bigerwaho ku bufatanye RSSB igirana n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB) hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo abagaragaje icyo kibazo muri ibyo bigo hafatwa ibyemezo bityo umubare w’abatubahiriza itegeko ry’umurimo ugenda ugabanuka mu Mujyi wa Kigali.

Yongera kugaragaza ko itangazamakuru ryigenga naryo abakozi baryo badatangirwa ubwiteganyirize, agasaba abakozi guharanira uburenganzira bwabo n’abakoresha bagasabwa kubahiriza inshingano zabo.

Avuga ko biteguye gufatanya cyane n’abagenzuzi b’umurimo kugira ngo n’ibyo bitangazamakuru byigenga byigishwe kandi bikore inshingano zabyo.

Ati: “Nk’abakozi ba RSSB itegeko ritwemerera kujya kubasura, tukabagenzura, tukabaca ibihano, tugafatira imitungo ikagurishwa tukavanamo ayo twishyura imisanzu y’abakozi asigaye tukayabaha.”

Munyandekwe avuga ko umukoresha yagombye guterwa ibyishimo no kubona umukozi akoresha ameze neza kandi akabigira intego. Ahamagarira abakozi bose badahabwa ibyo bemererwa n’itegeko kubigaragaza bakiri mu kazi bakarenganurwa kuko mu masaziro bibafasha kubaho neza.

Gusa anamara impungenge abamaze gusezererwa mu kazi badatangiwe ubwizigamire bw’izabukuru mu gihe bagenzuye neza ko umukoresha atayabatangiye, ukagaragaza ikemezo cy’uko yahakoze ko hari izindi nzira zibarengera kandi icyo kigo kigacibwa ayo mafaranga y’ubwizigamire.

Nubwo yagaragaje hamwe mu hakigaragara ibyo bibazo, Munyandekwe avuga ko mu bugenzuzi bakora hirya no hino hari impinduka yabaye harebewe ku bwiyongere bw’imisanzu yagiye itangwa kandi agashimangira ko ishami rishinzwe ubwizigamire bwa pansiyo rihagaze neza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Stella Express Ltd Mupenzi Ernest asanga hari abakoresha baca ku ruhande ntibubahirize amategeko agenga umurimo kandi bakabikora nkana, akabasaba kwirinda kugwa muri ayo makosa. Ntiyemeranya n’abavuga ko banga gutangira abakozi ubwishingizi kubera guhunga ibihombo kuko yiyemeza kubaha akazi azi neza ubushobozi ikigo gifite kandi n’umusaruro ategereje kuri wa mukozi.

Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Rwanyindo Kayirangwa Fanfar, avuga ko hakiri ibigo bitarubahiriza amategeko ngo bitange ubwinshingizi bw’abakozi babyo. Akomeza avuga ko hari n’ibigo bikoresha abana kandi umubare ukaba wariyongereye.

Avuga ko mu itegeko rishaje ritahaga abagenzuzi b’umurimo uburenganzira bwo guhana uwarenze ku itegeko, ariko irishya ribyemera aho rishyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha uwakoresheje umwana n’umukoresha utatangiye ubwishingizi umukozi we.

MIFOTRA igaragaza ko ingaruka ku mukozi utateganyirijwe ari uko mu gihe k’ibibazo bitandukanye atabonerwa indishyi ku byangiritse, bityo akaba yahatakariza ubuzima.

Abakoresha bataritabira gutangira ubwishingizi abakozi bagiye gukorerwa igenzura ririmo n’ibihano (Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “RSSB yashimangiye ko itazahwema guhana abadatangira abakozi ubwishingizi”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.