Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

RSSB: Ubwiteganyirize bugoboka umukozi mu gihe cy’ubusaza n’ubumuga

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-04-2019 saa 08:40:49
Munyandekwe Oswald, Umuyobozi w'ishami rya Pansiyo muri RSSB (Foto Mugisha)

Umuyobozi w’ishami rishinzwe pansiyo n’ibigenerwa abanyamuryango mu kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, Munyandekwe Oswald, atangaza ko ubwiteganyirize bugoboka umukozi ndetse mu gihe icyo ari icyo cyose haba ku bageze mu zabukuru, abahuye n’ubumuga, abahuye n’ibyago bikomoka mu kazi n’abashaje imburagihe.

Mu kiganiro kihariye Munyandekwe yagiranye n’Imvaho Nshya asobanura ko uwiteganyirije mu Kigo k’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) yemerewe gutangira guhabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bwe mu gihe agejeje imyaka 60 ariko nanone abaye atakiri mu kazi.

Agira ati “Itegeko rivuga ko umunyamuryango wa RSSB atangira guhabwa amafaranga ye ya pansiyo mu gihe agejeje imyaka 60 ariko atakiri mu kazi kandi ni mu gihe agejeje ku myaka 15 atangirwa imisanzu y’ubwitaganyirize.”

Avuga ko iyo umukozi atarageza ku myaka 15 atangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize, ahabwa pansiyo ye mu buryo bw’ingunga imwe. Iyo uwo mukozi abashije kongera kubona akazi akuzuza ya myaka 15, icyo gihe iyo ageze mu gihe cy’ubusaza ahabwa pansiyo nk’abandi ariko agasubiza ya yandi yahawe ingunga imwe.

Uyu muyobozi ushinzwe ishami rya Pansiyo muri RSSB avuga ko umukozi ahabwa 30% by’umushahara ngereranyo ubarwa mu gihe k’imyaka itanu ya nyuma y’akazi.

Ati “Umushahara ngereranyo uturuka mu giteranyo k’imyaka itanu ya nyuma umukozi ari mu kazi kugabanya 60, ni byo bitanga umushahara ngereranyo wa buri kwezi umukozi ahabwa nk’amafaranga ya pansiyo.”

Munyandekwe avuga ko iyo urengeje imyaka 15 utangirwa ubwiteganyirize, buri mwaka wiyongereyeho wongererwa amafaranga 2%, agenda yiyongera uko imyaka yiyongera umukozi ari mu kazi, bivuze ko 2% aza yiyongera kuri 30%.

Avuga kandi ko kugena amafaranga y’umukozi ya pansiyo bishingira ku bintu bitatu ari byo imyaka umukozi yamaze mu kazi, umushahara n’itegeko rigena pansiyo.

Ati “Iyo imyaka umukozi amaze mu kazi yiyongereye na pansiyo ye iriyongera, iyo umushahara wiyongereye na pansiyo iriyongera.”

Munyandekwe avuga ko iyo umukozi ahuye n’ubumuga budakomoka ku kazi atarageza ku myaka y’ubusaza, ahabwa amafaranga ye ya pansiyo nyuma y’uko ubumuga bwe bwemejwe na muganga wemewe na Leta bigasuzumwa n’umuganga wa RSSB akaba n’umujyanama wayo mu by’ubuzima.

Ati “Icyo gihe umukozi wahuye n’ubumuga ahabwa pansiyo nk’ihabwa abageze mu myaka y’ubusaza, nyuma y’uko byemejwe n’abaganga.”

Avuga ko kugira ngo umukozi ahabwe iyo pansiyo kubera ubumuga, bisaba ko nibura aba yaratangiwe imisanzu y’imyaka 3, akaba yaratangiwe imisanzu mu mezi 6 ya nyuma, kuba yarahagaritse akazi no kugaragaza impapuro za muganga.

Ati “Uhabwa pansiyo ikomoka ku bumuga budaturutse mu kazi, iyo agejeje ku myaka 60 ahita atangira guhabwa amafaranga ya Pansiyo y’abasaza buri kwezi.”

Iyo umukozi ahuye n’ubumuga bukomoka mu kazi, icyo gihe umukozi agana ishami ry’ibyago bikomoka mu kazi.

Munyandekwe kandi avuga kuri pansiyo ihabwa umukozi wakuze imburagihe, aho avuga ko icyo gihe bibanza kwemezwa na muganga kandi umukozi akaba yaratanze imisanzu y’ubwiteganyirize mu gihe k’imyaka 15 ndetse akaba atakiri mu kazi. Avuga ko amafaranga ye ya pansiyo ayahabwa buri kwezi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “RSSB: Ubwiteganyirize bugoboka umukozi mu gihe cy’ubusaza n’ubumuga”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.