Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

RSSB: Kwivuriza kuri mituweli ukimara kuyishyura bizarangirana na Nzeri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 19, 2018

Umuyobozi mu Kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, Gasana Gallican, ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli, arashishikariza abanyamuryango bishyura ubwisungane mu kwivuza gushyira imbaraga mu kwishyura mituweli vuba kuko boroherezwa guhita bivuza bakimara kwishyura bwatanzwe buzarangirana n’itariki 30 Nzeri 2018.

Abaturage bishimiye kuba bivuza bakishyura ubwisungane, kandi aya makarita akaba atazongera gukoreshwa

Ibi ni ibitangazwa na Gasana agaragaza uburyo abanyamuryango ba mituweli boroherezwa guhita bivuza bakishyura ariko hakaba hari bamwe batabihaye agaciro, kuri ubu bakaba bataratanga imisanzu yo kwivuza y’umwaka mushya, ari na bo yibutsa ko igihe cyatanzwe kirimo kirangira.

Ati “Nyuma y’itariki 30 Nzeri 2018, umuntu wese uzaba atarishyura ubwisungane mu kwivuza, azajya ategereza ukwezi kugira ngo abone kwivuza, kuko koroherezwa guhita wivuza ukimara kwishyura buzarangirana n’itariki nababwiye.”

Gasana avuga ko ukwezi guhabwa utanze mituweli mbere yo kwivuza nako guteganywa n’itegeko rya mituweli, ariko RSSB yabaye igukuriyeho abanyamuryango mu rwego rwo kuborohereza kwishyura banivuza, ariko koroherezwa guhita wivuza ukimara kwishyura bukaba bugomba kugira iherezo.

Ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli yemeza ko ubusanzwe umwaka wa mituweli usozwa tariki ya 30 Kamena, uwamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza ahita akomerezaho kwivuza adahawe ukwezi, ariko abishyuye nyuma yayo bo bagategereza kwa kwezi.

Muri gahunda yo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu buryo bw’ikoranabuhanga, abanyamuryango ba mituweli bahawe igihe cy’amezi atatu cyo kwishyura banivuza kikaba kigomba kurangirana n’ukwezi kwa Nzeri.

Ati “Ibi byose bikaba bigamije korohereza no gufasha abanyamuryango ba mituweli gutanga imisanzu no kwivuza bidahagaze.”

Gasana yongeyeho ko umwana ukivuka yemererwa kwivuriza ku ikarita y’ababyeyi mu gihe kitarenze amezi atatu, bikaba ari ubundi buryo bwo korohereza abanyamuryango ba mituweli kugira ngo bakore bamushakira iye badahuzagurika.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya ku mpinduka mu mitangire y’imisanzu y’uyu mwaka  n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwakoreshejwe uyu mwaka, bavuga ko basanga ari intambwe igenda iterwa n’iyi serivisi kuko imikorere igenda ihinduka uko imyaka ihita.

Gafaranga Cleophas ni umuturage wivuriza ku kigo nderabuzima Palotti, avuga ko mituweli yazanye impinduka nziza uyu mwaka kuko abaturage batigeze  basiragira bajya kwishyura, ahubwo ko bajya muri serivisi z’irembo bakishyura bagahita babona ubutumwa bugufi bubemeza ko imisanzu yageze ahabugenewe.

Uyu munyamuryango wa mituweli kandi yishimira ko guteza kashe ku ikarita bitakibaho, ko ahubwo abagize umuryango bajyana indangamuntu zabo mu gihe barwaye bakivuza.

Ati “Mu myaka ishize twasiragiraga ku tugari no ku bigo nderabuzima tujya kwishyura tunashakisha ibyiciro, ariko ubu byarakemutse, ujya kwishyura ku irembo bashyiramo izina ryawe bagahita bakubona n’abagize umuryango bose ndetse n’ikiciro urimo, bakagufasha.”

Murekeyisoni Anne Marie, na we ni umuturage wo mu murenge wa Gikondo, avuga ko yashimishijwe cyane n’ubwasisi bahawe na RSSB, aho uwishyuye wese ahita yivuza, ibintu bitahozeho, kuko bitangiye muri uyu mwaka.

Ati “Nta cyo RSSB itadukoreye iduha ubwasisi bw’amezi atatu, uzirangaraho ubwo azategereza ukwezi kugira ngo yivuze, ibi ni ubwa mbere tubikorewe, kandi turabishima cyane.”

Guhera tariki ya 01 ukwakira 2018, uzishyura mituweli azajya ahabwa ukwezi ko gutegereza kugira ngo yivuze kuko koroherezwa guhita wivuza ukimara kwishyura bizaba byarangiye.