RSSB irateguza abadateganyiriza abakozi ko ibihano biremereye bibategereje

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 30-12-2019 saa 12:44:13
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kunoza serivisi muri RSSB, Nyirishema Innocent

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwishimira ko urugendo rwo guteganyiriza abakozi no kubishyurira imisanzu rurushaho kumvikana, bugasaba abakoresha bo mu rwego rw’abikorera kuziba icyuho kikigaragara mu guteganyiriza abakozi.

Mu mahugurwa yagenewe abakoresha bo mu bigo by’abikorera mu Mujyi wa Kigali yabaye tariki 27 Ukuboza 2019, RSSB yagaragaje ko abakozi ba  Leta bishingirwa ku kigero cya 100%  mu gihe mu bigo by’abikorera bikiri hagati ya 70% na 75%.

Ayo mahugurwa yahuje abayobozi batandukanye bo mu bigo by’abikorera n’abakozi ba RSSB, agamije gukangurira abakoresha mu bigo by’abikorera gufata ubwiteganyirize nk’uburenganzira umukozi wese yemererwa n’amategeko no kubaburira ko hari ibihano biremereye biteganywa n’Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda.

Nyirishema Innocent, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kunoza serivisi muri RSSB, yatangaje ko mu gihe Abanyarwanda binjiye mu kerekezo 2020 hari abakoresha bataraha agaciro gakwiye guteganyiriza umukozi.

Yagize ati: “Mu magenzura RSSB ikora byagaragaye ko mu bigo by’abikorera hakiri ikibazo cy’abakozi benshi badateganyirizwa, cyangwa se ugasanga hari n’abateganyirizwa ku mishahara iri hasi itajyanye n’icyo itegeko rivuga, bikaba bisobanuye ko nibaba bageze igihe cyo gufata Pansiyo bazafata iri hasi cyane.”

Abitabiriye amahugurwa batanze ibitekerezo banavuga ko bagiye kunoza gahunda yo guteganyiriza abakozi

Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 6 Nzeri 2018, rigaragaza impinduka zikomeye zitagaragaraga mu Itegeko N° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 ryasimbuye, zirimo n’ibihano biremereye bizajya bihabwa umukoresha wese udateganyiriza abakozi cyangwa ubateganyiriza mu buryo budakwiye.

Iri tegeko riteganya amagenzura ahoraho agomba gukorwa mu bigo bya Leta n’iby’abikorera agamije kugenzura ko abakoresha bubahiriza inshingano zo guteganyiriza abakozi, abatabikora bagahwiturwa bakomeza kwinangira bagahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 117, iya 118, iya 119, iya 120 n’iya 121.

Ingingo ya 19 y’iryo tegeko ivuga ko umukozi wagize impanuka cyangwa indwara bikomoka ku murimo atarateganyirijwe n’umukoresha we muri RSSB yishyurwa n’umukoresha amafaranga angana nk’ayo yagahawe iyo aza kuba yarateganyirijwe, harimo kumuvuza n’ibindi bijyanye na byo.

Amahugurwa ya mbere yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye bikorera mu Mujyi wa Kigali

Abadatangira abakozi imisanzu abakozi  baburiwe

RSSB ivuga ko aya mahugurwa yagenewe abakoresha azakomeza mu Gihugu hose kugira ngo abakoresha bibutswe amategeko n’inshingano zabo mbere y’uko hongerwa imbaraga mu kubahana.

Nyirishema yakomeje agira ati: “Impamvu y’aya mahugurwa ni uko aho kwihutira guhana abakoresha, twumva dukwiriye no kubigisha bagasobanukirwa neza inshingano zabo ndetse bakanumva ko Umunyarwanda urimo guha Igihugu amaboko ye akwiye guteganyirizwa kugira ngo igihe azaba atabasha gukora azahabwe ibyo RSSB igenera abiteganyirije bageze mu kiruhuko k’izabukuru.”

Iki kigo kiranateganya ko umwaka wa 2020 uzarangira abakoresha bose baramaze guteganyiriza abakozi babo kugira ngo binjire mu kerekezo 2050 bafite ikizere ko imbaraga bashyira mu guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu zizababera akabando k’iminsi mu masaziro yabo.

Guteganyiriza umukozi ni uburenganzira yemererwa n’amategeko

Minisiteri y’Umurimo n’Abakoziba Leta (MIFOTRA) ivuga ko guteganyiriza umukozi ari inshingano z’umukoresha ariko bukaba n’uburenganzira wa mukozi yemererwa n’amategeko budakwiye kwirengagizwa hagendewe ku nyungu izo ari zo zose.

MIFOTRA ishimangira ko igihe umukozi yatangiye akazi akwiye guhita ateganyirizwa, kuko kubona umuhashahara no kubona ubwiteganyirize byose biteganywa n’amategeko.

Umugenzuzi w’Umurimo ku rwego rw’Igihugu muri MIFOTRA Nkundabakura Kalima Javan, yagize ati: “Abakozi bakwiye kubijijukirwa bakamenya ko ari uburenganzira bwabo, bakabiganiraho n’abakoresha babo kugira ngo umunsi batangiye akazi batangire guteganyirizwa kuko ari umukozi n’umukoresha bose babigiramo uruhare.”

Yakomeje avuga ko kuba hari abakiri inyuma mu guteganyiriza abakozi babo atari ikibazo cy’ubushobozi buke ahubwo ari imyumvire iri hasi n’urwitwazo kuko ubwiteganyirize bw’umukozi bwumvikanirwaho rimwe n’umushahara.

Abitabiriye amahugurwa bavuze ko aziye igihe kuko azatuma abakoresha bikubita agashyi aho batagendaga neza, badategereje gukangurwa n’ibihano.

Umugenzuzi w’Umurimo ku rwego rw’Igihugu muri MIFOTRA Nkundabakura Kalima Javan

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

2 Comments on “RSSB irateguza abadateganyiriza abakozi ko ibihano biremereye bibategereje”

  1. muzatubarize niba itegeko rinena umushahara w’umukozi wo hasi ryarahindutse mutubwire n’amafaranga fatizo ryemeza doreko dukeka ko yari 30000 frw.

  2. Mugenzure St Joseph Integrated Technical College_Nyamirambo,ifite ibibazo bikomeye byo kutishyurira imisanzu abakozi Kandi bayabakase ku mushahara

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.