Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

RSB: Inkunga zizajya zitangwa hashingiwe ku mabwiriza y’ubuziranenge

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 26, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond, atangaza ko u Rwanda ruteye intambwe yo kugira amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’uburyo bwo guterana inkunga, zikazajya zitangwa hashingiwe ku mabwiriza y’ubuziranenge yakozwe ku rwego rw’Afurika, agashyirwaho umukono n’u Rwanda.

Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru wa RSB na Nelson Torto, Umuyobozi mukuru w’ AAS bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye (Foto Mugisha B)

Ishuri nyafurika rya siyansi (AAS = The African Academy of Sciences ) ari na ryo ryakoze aya mabwiriza y’ubuziranenge ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge  (RSB), ibigo byombi bikazafatanya kumenyekanisha aya mabwiriza no kuyashyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge  (RSB) Murenzi Raymond, vuga ko aya mabwiriza yakozwe n’Ishuri nyafurika rya Siyansi ku bufatanye n’Ikigo cy’Afrika gitsura ubuziranenge,  naho u Rwanda rwakoze aba ari rwo rushingwa ibijyanye n’ubunyamabanga bw’aya mabwiriza.

Murenzi avuga ko bishimiye gusinyana amasezerano na AAS kuko kuyagira ari intambwe ikomeye ku Rwanda, akazafasha mu bijyanye n’inkunga ziterwa mu buryo bunyuranye, bikaba byakorwaga nta mabwiriza yisunzwe.

Ati: “Twishimiye gusinyana amasezerano na AAS kuko bizadufasha gukomeza guhugura Abanyarwanda mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa, ndetse iyi ni intambwe duteye, kandi aya mabwiriza azafasha ibigo by’imari, ibigo mpuzamahanga n’ibigo binyuranye gutera inkunga amakoperative.”

Ubusanzwe hari ikibazo cyo guterana inkunga hagati y’ibigo bya Leta, iby’igenga ndetse n’ibigo mpuzamahanga, aho buri kigo kishyiriragaho amabwiriza ngenderwaho.

Ati: “Aya mabwiriza y’ubuziranenge aje gufasha gushyira mu bikorwa impinduka nziza mu rwego rw’imari no kwirinda ruswa yabasha kuvukamo.

Yongeraho ko hari hasanweho igihombo ariko kitajyanye n’amafaranga, ahubwo gishingiye ku buryo byakoraga butanyuze mu mucyo kuko hari ubwo gutera inkunga   byajyaga bigaragaramo ruswa n’ihindagurika ry’amabwiriza ajyanye no kuyitanga.

Ati: “Hari ubwo ikigo cyasabaga inkunga uyu mwaka, cyakongera mu myaka itaha kigasanga amabwiriza abigenga yarahindutse, amabwiriza y’ubuziranenge rero agiyeho azafasha kugira amabwiriza amwe mu bigo byose no mu bihugu by’Afurika ashyingirwaho mu guterana inkunga.

Murenzi avuga ko ibi byose bizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo hirindwe ruswa n’izindi nzira zitari nziza bamwe banyuramo mu kubigeraho.

Ati “Ubusanzwe igihombo cyarimo ni uko gusaba iyo nkunga byabaga bigoranye kuko wasangaga inzira n’amabwiriza byanyuzwagamo ahora ahindagurika. Ubu buryo twahisemo gukoresha buzaba ari uburyo buboneye butarimo amarangamutima na ruswa, ahubwo bunyuze mu mucyo.”

Nelson Torto, Umuyobozi mukuru wa AAS ifite ikicaro mu gihugu cya Kenya, avuga ko u Rwanda ari umunyamuryango w’Ishuri nyafurika rya siyansi, kikaba igihugu cyagize uruhare rukomeye mu gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku bijyanye n’inkunga.

Avuga ko mbere umurongo wo gutanga inkunga wagaragaragamo icyuho kuko bitakorwaga mu mucyo no mu bwisanzure, ariko kuri ubu bikaba bigiye guhinduka bikaba byiza kurushaho.

Ati “Turizera ko RSB izakora ubuvugizi aya mabwiriza akabasha kumenyekana.”

Ishuri nyafurika rya Siyansi (AAS) ntirishingiye kuri politiki kandi ntishingiye ku nyungu, ikerekezo cyayo ni uguhindura ubuzima bw’umugabane w’Afrika binyuze muri Siyansi.