Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

RRA yishimiye ibyo yagezeho mu myaka 21 imaze, inenga abadashaka gusora

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 15-02-2019 saa 09:40:38
Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri mukuru wa RRA avuga ko bishimira uruhare icyo kigo cyagize mu iterambere ry'igihugu

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA), kirishimira uruhare gikomeje kugira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gukusanya imisoro, ariko kikababazwa n’abadashaka gusora.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko RRA ifite inshingano yo gukusanya imisoro, bigamije gufasha igihugu gukemura ibibazo binyuranye birimo kubaka imihanda, amavuriro, amashuri y’abana hagamijwe ko ubukungu bw’igihugu buhagarara neza.

Ruganintwali avuga ko hari intambwe ishimishije yatewe nubwo urugendo rukiri rurerure. Agira ati: “Kuri uyu munsi uruhare rw’umusoro mu ngengo y’imari y’igihugu rugeze kuri 58%, ni ikintu kiza ariko intego dufite ni uko twihaza kugera ku 100%”.

Ruganintwali avuga ko bishimira uburyo Abanyarwanda by’umwihariko abasora bagenda basobanukirwa n’akamaro ko gusora kuko mu ntangiriro za RRA bitari byoroshye, ariko uko imyaka igenda isimburana hagaragara impinduka kandi zishimishije kandi hari ikizere ko mu myaka iri imbere bizarushaho kuba byiza.

Nk’uko abishimangira mu bindi byiza babona, ni ukuba abakozi bishimira gukorera muri icyo kigo kubera ko babona akazi bakora kagirira igihugu akamaro.

Nubwo agaragaza ibyiza byishimirwa muri iyo myaka itambutse, anagaruka ku mbogamizi RRA igihura na zo zirimo kuba hakiri abantu bake basigaye badashaka kujya mu rugamba ngo bafatanye mu kwishyura umusoro.

Agira ati: “Hari abakigaragara mu bikorwa bya magendu bashaka kwiba no kunyereza umusoro, abo ni bo batubabaza kubera ko tutarebye neza badusubiza inyuma. Biratubabaza kumva hari Abanyarwanda batarumva neza ko gusora ari inshingano, ari igikorwa gihesha ishema n’agaciro Abanyarwanda”.

Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri mukuru wa RRA avuga ko bishimira uruhare icyo kigo cyagize mu iterambere ry’igihugu

Abaturage bishimira uruhare rwa RRA mu kwinjiza umusoro kuko hari ibikorwa bigenda byigaragaza biturutse ku musoro.

Ngarambe Esidras ucururiza mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yatangarije Imvaho Nshya ko umusoro ku baturage ugenda wumvikana ari na ko bawitabira kuko hari ibikorwa remezo bigenda bigerwaho kandi biva mu gutanga umusoro.

Ati: “Nta wabura kuvuga ko igihugu cyongereye imihanda myiza, amazi agenda yiyongera mu baturage ndetse n’amashanyarazi, ibyo byose bituruka ku misoro dutanga”.

Rindiro Canisius na we acuruza resitora muri ako gace, avuga ko uburyo RRA igenda yinjiza ikoranabuhanga mu itangwa ry’imisoro byarushijeho gutuma Abanyarwanda bitabira gusora kuko bamwe wasangaga babigiramo ubunebwe no guseta ibirenge.

RRA inashimira izindi nzego ubufatanye zigaragaza mu kwigisha Abanyarwanda akamaro ko gusora kugira ngo habeho kubaka igihugu, kuko umusoro ari wo nkingi ya mwamba mu kugeza abaturage ku iterambere.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.