Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

RRA yashyizeho EBM nshya yatwaye akayabo ka miliyoni 170

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 18, 2018

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiratangaza ko cyashyizeho uburyo bushya bwo kwishyura umusoro ku nyongeragaciro (TVA) hakoreshejwe EBM nshya ikoreshwa mu buryo bwa  porogaramu y’ikoranabuhanga (Software), yuzuye itwaye  amadolari y’Amerika 200 000 angana n’akayabo ka miliyoni zisaga 170  z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Bizimana Ruganintwali Pascal, Umuyobozi wungirije wa RRA mu kiganiro n’itangazamakuru, ngo EBM ya 2 ije gukemura ibibazo byagaragaye kuri EBM ya mbere mu rwego rwo korohereza abatanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Yagize ati “EBM ya mbere yagaragaje ibibazo ku ruhande rw’abasora no ku ruhande rw’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, none iyi ya kabiri ije gukosora ibyo bibazo byagaragaye kugira ngo abasora boroherwe mu buryo bwo kumenyekanisha imisoro no kwishyura TVA.”

Komiseri mukuru wungirije w’Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro avuga ko akamaro ka EBM ya kabiri irengeje ku ya mbere ari uko iyi ya kabiri ifasha umucuruzi imwereka ibicuruzwa biri mu bubiko bwe mu gihe aranguye, akamenya n’ibisigayemo mu gihe arimo gucuruza, ni mu gihe ku ya mbere bitagaragaraga.

Avuga ko indi mpamvu EBMya kabiri ifite umumaro uyigereranyije n’iya mbere ari uko idakoresha akamashini, ahubwo ni porogaramu ikoreshwa hifashishijwe mudasobwa na Interinet gusa, ngo si ngombwa kugira akamashini.

Bizimana yemeza ko EBM nshya ihabwa umuntu n’ubundi usanzwe wanditse mu batanga umusoro ku nyongeragaciro.

Ati “Abagomba guhabwa iyi EBM ya kabiri ni abasanzwe bariyandikishije mu batanga umusoro ku nyongeragaciro, bazajya bayikoresha banyuze kuri E-Mail zabo bamenyekanishe umusoro ndetse banasore”.

Uretse iyi EBM nshya ikoreshwa n’abantu bishyura TVA, hari n’ubundi bwoko bwa EBM ikoresha E- mail buteganywa guhabwa  serivisi za banki, serivisi z’ubwishingizi na za sitasiyo za lisanse,  gusa umumaro si umwe na EBM ya kabiri.

Uburyo buzahabwa amabanki, sitasiyo za lisansi n’ibigo by’ubwishingizi ni ubwitwa ‘Vision  Sell Data Control’, hari n’ubundi buzahabwa abikorera ariko badasohora fagitire nyinshi, bwitwa Online EBM, hari n’ubuzahabwa abasora bato buzwi ku izina rya ‘Smartphone EBM application’.

Ati “Abishyura TVA si bo bonyine bazahabwa EBM, n’abandi basoreshwa bazazihabwa hakurikijwe urwego barimo, ariko mu myaka iri imbere abacuruzi bose bazaba bafite EBM bakoresha mu kumenyekanisha umusoro no gusora hakurikijwe ikiciro cya buri wese.”

Komiseri Mukuru wungirije avuga ko uburyo bushya bwatangiye gukoreshwa  n’abantu bagera kuri 312, ariko kandi kugira ngo bihutire kubukoresha  ngo ni uko  babanza guhabwa amahugurwa  ku mikoreshereze ya bwo, akaba yanatangiye aho bamwe mu bishyura umusoro ku nyongeragaciro bari bayitabiriye, aho bafashwaga n’abakozi ba RRA.

Umwe mu bari bayitabiriye uzwi ku izina rya Mulindahabi  Bidoga Philip, ukora ubucuruzi bw’imashini z’ikoranabuhanga, yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko amaze kubukoresha, akaba asanga buje gukemura ikibazo cyajyaga kigaragara mu ikoreshwa rya EBM ya mbere.

Ati “EBM ya mbere yaduteraga ibibazo byinshi igatuma ducibwa ibihano by’ubukererwe kandi nta ruhare umucuruzi yabigizemo. Yadusabaga ku bo dufite akamashini kayo, bigasaba kugura interineti y’amafaranga 1000 buri kwezi kandi interinet ya Modem yo ntiyakoraga.”

Avuga ko iyo wibagirwa gushyiramo ayo mafaranga, kuyikoresha ntibyemeraga ukaba watinda gusora bityo ugacibwa ibihano.

Ngo kuri EBM nshya nta mafaranga wirirwa ushyiramo, igikuru ni uko uba ufite murandasi ibyo ushaka gukora byose urabikora udategereje andi mafaranga.

Ati “Byatumye icyo gihumbi twashyiraga muri EBM ya mbere tukizigama, kandi n’ibibazo bya tekiniki by’akamashini ntituzongera guhura na byo ndetse kari kanahenze kuko abenshi bakaguraga biganyira.”