Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

RRA yagaragaje abantu bafashwe bagurisha tembule y’imisoro

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-06-2019 saa 16:48:14
Musabyimana Séraphine ukurikiranyweho gucuruza tembule z’imisoro (Foto Regis)

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, RRA, kuwa Mbere tariki ya 17 Kamena 2019 kerekanye abantu babiri bafatanywe tagisi sitampu (Taxe Stamp) ari zo tembule z’imisoro nk’uko byasobanuwe na Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu Kigo k’Imisoro n’Amahoro, Mukashyaka Dorocella.

Dufatanye Theophile w’imyaka 30 ukora akazi k’ubukarani mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yafatanywe atari abisobanukiwe.

Ati “Narafashwe bansobanurira ibyo ari byo, mbasha kumenya na nyirabyo wabimpaye kuko dusanzwe tuziranye kuko naheretswe n’umugande. Nta bwo nari nzi ibyo ntwaye kuko bamperezaga amvelope birimo nkabishyira uwo bantumyeho bakampemba.”

Avuga ko igihe cyose yakoraga akazi yahembwaga amafaranga igihumbi. Avuga ko icyo yishinja ari uko atigeze atanga amakuru ikindi kandi ngo ntiyari azi ko ari ibikoresho bitemewe, akabisabira imbabazi.

Musabyimana Séraphine w’abana batatu na we ukurikiranyweho gucuruza tembule z’imisoro, avuga ko yacuruzaga amakara ku Kiliziya mu Gatsata, aho ku Kiliziya hakaba hari ikizu cyacururizwagamo n’umusaza yemeza ko yari ihabara rye.

Musabyimana avuga ko uwo musaza yatawe muri yombi umwaka ushize acuruza tembule z’imisoro RRA yo ikavuga ko uwo musaza yasigiye ubwo bucuruzi Musabyimana akaba ari yo mpamvu yacururizaga imbere y’iyo nzu uwo musaza yakoreragamo.

Musabyimana ntiyemera ibyo akekwaho cyane ko ngo nta gishoro cyabyo yabona. Yagize ati “Barambeshyera kuko nge nta bwo nari kubijyamo, nta mafaranga ngira kuko mba no mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, nubwo no gucuruza amakara ni ugupfundikiranya n’abantu bo mu miryango bakamfasha.”

Akomeza agira ati “Uwari ihabara ryange bamufungiye amatagisi sitampu (Taxe Stamp) ni ko numva bavuga […] nge ncuruza amakara nkasora no mu murenge barabizi kuko n’umusoro wa buri kwezi ndawufite. Niba baranaje no gusaka ikintu babonye muri iyo nzu ni ibicupa uwo musaza yagiye asigamo kandi nabyo nta kintu cyari kibirimo”.

Mukashyaka Dorocella, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu Kigo k’Imisoro n’Amahoro, avuga ko Musabyimana akekwaho kuba ari we ucuruza tagisi sitampu z’impimbano ari zo bita tembule z’imisoro mu kinyarwanda.

Komiseri Mukashyaka avuga ko Dufatanye ari we wafashije inzego zishinzwe umutekano kugaragaza aho akura tembule z’imisoro ari ho kwa Musabyimana. Avuga kandi ko umwaka ushize bafashe umusaza wagurishaga tambule z’imisoro azicururiza mu Gatsata yahamwa ibyaha byo kuzicuruza, ibikorwa bye akabisigira Musabyimana.

Ku rundi ruhande, Komiseri Mukashyaka avuga ko tagisi sitampu zirimo gukoreshwa mu buryo butemewe. Ati “Izi tagisi sitampu zirimo gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icya mbere, ibimenyetso bishyirwa ku nzoga z’amalikeri na divayi ariko bigashyirwa no ku itabi nk’ibimenyetso by’uko izo nzoga zaba ari izakorewe mu gihugu cyangwa izatumijwe hanze ariko zikaba zaramaze kwishyura icyo twita umusoro ku byaguzwe.”

Avuga ko iyo basize tagisi sitampu kuri ziriya nzoga z’inkorano nk’izo bafashe zarakozwe n’uruganda rwa Kasese bagashyiraho tagisi sitampu bivuze ko ngo bazikoreye, bazipfundikije imifuniko y’inzoga zizwi abantu bakagira ngo ziremewe ndetse kandi zaranasorewe noneho bakazishyira ku isoko.

Ati “Igiteye impungenge ni uko bashyize izo tagisi sitampu ku nzoga z’inkorano bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’aAbanyarwanda. Ibyo ni ibintu bikomeye, n’inzego zibifitiye ububasha zirimo zifatanya kugira ngo ayo makosa arimo akorwa ahagarare.”

Ubutumwa Komiseri Mukashyaka atanga, ni uko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe gukurikirana abakora ibintu bitemewe, n’abakora ibikorwa by’inyereza ry’imisoro kugira ngo bigaragare ari uko abantu batangira amakuru ku gihe.

Musabyimana Séraphine ukurikiranyweho gucuruza tembule z’imisoro (Foto Regis)

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.