Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

RRA yafungiye abadakoresha neza imashini ya EBM

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 16-10-2018 saa 12:45:44
Umukozi wa RRA afungira uwo basanze Nyabugogo adakoresha neza imashini ya EBM (Foto Kayitare J.P)

Ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro RRA, mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018, cyafungiye abacuruzi 7 mu Mujyi wa Kigali kubera kudakoresha neza imashini ya EBM.

Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, asobanura ko iki gikorwa kizakomereza mu gihugu hose hagamijwe guhana abadakoresha neza imashini ya EBM kuko bafatwa nk’abanyereza imisoro.

Avuga kandi ko ari igikorwa kigamije kugenzura abakoresha neza imashini za EBM, muri abo abatazikoresha neza hakaba hari ibihano bateganyirizwa birimo no gufunga imiryango y’ubucuruzi mu gihe k’iminsi 30.

Ati “Icyakozwe ni ugushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganyiriza abantu badakoresha neza EBM mu rwego rwo kunyereza imisoro. Impamvu kudakoresha neza EBM bidacika, tubona ari uburyo bwo gushaka kunyereza umusoro bityo ukaguma mu isanduku y’umucuruzi aho kujya mu isanduku ya leta. Ikindi iyo umucuruzi atanze inyemezabuguzi idahwanye n’ukuri nabyo bibarwa nko kunyereza umusoro.”

Umukozi wa RRA afungira uwo basanze Nyabugogo adakoresha neza imashini ya EBM (Foto Kayitare J.P)

Mbera asobanura ko umucuruzi afungirwa iyo amaze kugirwa inama inshuro ebyiri, yakongera agahanishwa kumufungira mu gihe k’iminsi 30 yakongera agahabwa igihano k’inyongera.

Ati “Iyo nyuma yo guhanishwa iminsi 30 iduka rye rifunze akongera agakora isubiracyaha tumuhanisha igihano mu mategeko kitwa inyongera. Iyo umuntu anyereje umusoro w’amafaranga 1000, amategeko atwemerera kuyakuba inshuro 10 iyo ari ubwa mbere, iyo abikoze ubwa kabiri tumuhanisha inshuro 20.”

Mbera Emmy, umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, asobanura ko igikorwa cyo gufungira abatayikoresha kizakomeza (Foto Kayitare J.P)

Umwe mu bafungiwe ukorera Nyabugogo ari naho hahereweho hafungirwa abadakoresha neza imashini za EBM, yavuze ko bagerageza kwishyura ariko ko hari n’abakiriya batajya bashaka guhabwa inyemezabwishyu cyangwa mu gihe bakiriye abakiriya benshi bakibagirwa kugira abo baha inyemezabwishyu za EBM.

Ati “Kwishyura turagerageza uretse ko muri iki gihe utavuga ko uzaba intungane. Nk’ubu hari igihe wakira abakiriya benshi uwo uyihaye akayanga ngo ntayo nshaka, hakaba ubwo natwe twibagiwe kuyitanga kubera ubwinshi bw’abakiriya twakiriye.”

Amaduka y’abacuruzi badakoresha neza EBM yafunzwe na RRA (Foto Kayitare J.P)

Umukwabo wo gufungira abacuruzi badakoresha neza imashini za EBM ukozwe ku nshuro ya gatatu hakaba hamaze gufungirwa abacuruzi 24 mu mujyi wa Kigali nkuko Mbera umuhuzabikorwa wa EBM yabitangarije itangazamakuru.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.