Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

RRA, Police, na RIB barahiga abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bidasoze

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 15-07-2019 saa 14:56:33

Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bimaze iminsi mu mukwabu wo gushakisha abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, avuga ko hari “hari ikintu kimaze kugaragara cya network (ubufatanye) y’abantu bari gukora magendu” mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.

Ati, “Hari abo twafashe bakoze magendu y’ibyo binjije bidasoze, tubafashe batwereka network yubakiye i Musanze, batwereka iyubakiye Rubavu, Kigali no mu zindi ntara.”

Ruganintwali yabibwiye abanyamakuru kuwa 12 Nyakanga 2019 mu gikorwa cyo kugaragaza uko umwaka w’ingengo y’imari ya 2018-19 wagenze mu rwego rw’imisoro yakusanyijwe.

Umunyamakuru yamubwiye ko hari abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bamburwa ibicuruzwa byavuye Uganda, amubaza niba ari umukwabu urimo kuba n’impamvu yawo.

Ruganintwali yasubije ko koko hari umukwabu urimo inzego zitandukanye, yongeraho ko bamwe mu bamaze kumenyekana bafite uruhare muri iyo magendu ari ‘abantu bazwi’.

Nyuma yo gufata bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare, Ruganintwali avuga ko basanze ari ikibazo gikomeye, biba ngombwa ko bacyiyambazamo izindi nzego; RIB na Polisi.

Ati, “Twasanze rero hari abantu bazana ibicuruzwa babivanye mu bihugu bidukikije bidasoze, birimo inzoga zihenze za ‘liquors’, ibirungo byo mu gikoni nka za sauce tomates, amavuta yo kwisiga, icyayi…”

Inzego zitandukanye zirahiga abinjiza mu Rwanda inzoga za likeri zinjizwa mu gihugu zidasoze

Mu gushakisha abagize iyo ‘network’ hari abafashwe, nk’uko Ruganintwarli abihamya, aho bamwe bafatiwe i Rubavu, abandi i Musanze, n’abo bakorana baba mu Mujyi wa Kigali.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro avuga ko abafashwe basobanuye uko magendu yinjizwa n’ukuntu uturango tw’ibicuruzwa byasozwe dukoreshwa mu buriganya.

Ati, “Hano i Kigali hari inganda zikora suruduwiri, ziba zifite akantu kitwa tax stamp, ni agapapuro kerekana ko inzoga yasoze, ubundi tax stamp ziri mu byiciro bitatu; hari izishyirwa ku nzoga zakorewe imbere mu gihugu, izishyirwa ku macupa manini, n’izishyirwa ku nzoga ziva hanze nka champagnes.”

Yunzemo ati, “Twabonye liquors (likeri) za magendu hano muri Kigali, hari stores (amaduka) nyinshi za liquors, twareba ibintu byinjira mu gihugu tukabona ni bike ariko izo stores ari nyinshi, turagenzura dusanga inzoga zirinjira, ugasanga stamp ya suruduwiri ijya kuri champagne, ni ukuvuga uwa champagne yasoze nka suruduwiri, dusanga ari ikintu kiremereye.”

Abajijwe ingano y’ibicuruzwa bimaze gufatwa muri uwo mukwabu n’aho bibikwa, Ruganintwali yirinze gutanga ayo makuru, avuga ko icya ngombwa ari uko abantu bamenya ko inzego zibishinzwe zabihagurukiye.

Ati, “Turi guhiga abantu bose bafite uruhare muri ibi bintu, ibicuruzwa byabo turakora ibishoboka byose ngo tubifate, operations (imikwabu) zirakomeje.”

Abajijwe igitegereje ibyo bicuruzwa, yavuze ko bimwe bizatezwa cyamunara, yongeraho ko “ibyo tubona bitujuje ubuziranenge byo tuzabitwika nyirabyo yihombere.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwali Pascal, mu kiganiro n’abanyamakuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019.

Twashatse kumenya amakuru arambuye kuri uyu mukwabu, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste atubwira ko ntacyo awuziho, ariko ko nagira icyo amenya aza kukidutangariza.

Uyu mukwabu uje usanga ikindi kibazo cy’imyenda ya caguwa yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu, aho haherutse gufatwa amabaro y’imyenda mu modoka itwara imirambo.

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.