Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

RRA: Mu myaka 5 abakoresha EBM bageze ku bihumbi 18

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 26-10-2018 saa 16:43:25
Abacuruza serivisi z'amahoteri n'amaresitora n'Ikigo k'Igihugu k'Imisoro n'Amahoro RRA bari mu nama (Foto Gisubizo G.)

Abakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (EBM) bariyongereye, ubu bageze ku bihumbi 18.600 bavuye ku babarirwaga munsi y’igihumbi mu mwaka wa 2013.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), gisaba abacuruzi kwitabira gukoresha EBM ari benshi.

Umuyobozi ushinzwe umushinga wa EBM muri RRA, Mbera Emmy, yavuze ko urwego rw’amahoteli n’amaresitora rukirimo ibibazo byo kudakoresha cyane EBM.

Yabwiye abashoramari bo mu mahoteli n’amaresitora ko bamwe muri bo bakora amakosa yo kudatanga inyemezabuguzi n’abatanga izigabanyije.

Kuba abafite EBM basaga ibihumbi 18, kuri Mbera “ni urugendo rwiza, ariko mugomba kongeramo imbaraga kandi dufite ikizere cy’uko mu minsi iri imbere bazaba bageze ku 30.000.”

Mbera avuga ko nubwo inyemezabuguzi zatanzwe ziyongereye muri 2016, umwaka wakurikiye byiyongereyeho gato bitewe n’uko hari abatazitanga.

Mu ngero agaragaza ko mu 2016 inyemezabuguzi zatanzwe zari miliyoni 27, mu gihe muri 2017 zari miliyoni 29.

Yongeraho ati “Nubwo hari ikiyongereye si kinini, imibare dufite igaragaza ko umwaka wa 2018 uzajya kurangira dufite miriyoni 31.”

Umuyobozi ushinzwe abasora bato n’abaciriritse muri RRA, Gayawila Patrick, yabwiye abakora muri serivise y’amaresitora n’amahoteri ko bimwe mu bikoma mu nkokora imikoranire myiza yabo na RRA ari uko usanga abatanga TVA muri bo bakiri bake.

Yavuze ko ibyo bigora Ikigo k’Imisoro n’Amahoro guhitamo no kugena abahembwa kimwe nk’abandi basora muri bya bihe byo gushimira abasora.

Ati “Ni mwe musabwa kuza ku isonga mu gukoresha imashini ya EBM, kuko mu by’ukuri ni mwe mwakira cyane umukiriya wa nyuma ahanini utabona ko kwaka inyemezabuguzi ari ngombwa, kandi ari uburenganzira.”

Ndahayo Jean de Dieu wari uhagarariye imwe mu mahoteri, yasabye ko ubuyobozi bwa RRA bwakabaye bufata umwanya bugasura abacuruza serivise bugafasha bamwe muri bo.

Yavuze ko hari abinjiye vuba muri izo serivisi batazi uko imashini zikoreshwa.

Abacuruza serivisi bagiranye ibiganiro na RRA basaga 50, abo ni abakorera mu maresitora, inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’amahoteri mu Mujyi wa Kigali.

Abacuruza serivisi z’amahoteri n’amaresitora n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro RRA bari mu nama (Foto Gisubizo G.)

Itegeko rigenga EBM rivuga ko utakoresheje neza EBM acibwa inchuro 10 y’umusoro wa VAT wanyerejwe.

Iyo bikozwe bwa kabiri acibwa akubye inshuro 20 umusoro wa TVA wari ugiye kunyerezwa.

Ariko haza n’igihano cy’inyongera, cyo gufungirwa iminsi 30, gishobora gutangwa haba ku ikosa rya mbere cyangwa se habaye isubira cyaha.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.