Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

RRA irakebura abategereza kwishyura umusoro ku munsi wa nyuma

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 22-03-2019 saa 12:14:49
Mukashyaka Drocelle, Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora mu Kigo k'Imisoro n'Amahoro

Mu gihe ku wa 31 Werurwe 2019 ari yo tariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ku nyungu z’umwaka wa 2018, ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) buributsa abasora kwirinda ibihano bikurikira ubukererwe.

Umusoro ku nyungu ubarwa ku basora umusoro ku nyungu z’amasosiyete (Corporate Income Tax), abasora bishyura mu izina ryabo bwite (Personal Income Tax) n’abakodesha imitungo itimukanwa batanga umusoro ku nyungu z’ubukode.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Mukashyaka Drocelle, yakebuye abategereza umunsi wa nyuma, abibutsa gukoresha neza igihe kibanziriza umunsi ntarengwa.

Yashimangiye ko abategereza kwishyura ku itariki ya nyuma bishobora kubagiraho ingaruka zo kugwa mu bukererwe kubera ko ikoranabuhanga bahuriraho rishobora kubatenguha kandi barirengagije umwanya uhagije babonye wo kumenyesha no kwishyura umusoro

Mukashyaka yagize ati: “Hari ibintu bamwe mu basora bajya bakoraho amakosa bagategereza itariki ya nyuma 31 Werurwe; iri koranabuhanga nubwo ari ryiza rishobora kugutenguha kubera ko abandi baba baribyiganiraho.”

Mukashyaka aributsa abacuruzi kubarura neza uko ubucuruzi bwabo bwagenze hakiri kare kugira ngo bamenye ikiciro bamenyekanishamo umusoro ku nyungu babonye mu mwaka wa 2018.

Anasaba abasora batarageza ku gicuruzo cya miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda gukora imenyekanishamusoro kugira ngo amakuru batanze afashe ikoranabuhanga kubakuraho ibihano.

Ati “Abantu bajya biyicarira, kubera ko nta makuru ikoranabuhanga rifite rikabashyiraho ibihano by’ubukererwe; ariko iyo babikoze kandi mu mwaka wose barazunguje amafaranga atageze kuri miriyoni ebyiri, ribandikaho zeru.”

RRA yihaye intego yo guhugura abasora bashya baboneka buri mwaka kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi buhagije ku misoro. Kugeza ubu hamaze guhugurwa abasora bo mu turere 29.

Abanditswe mu misoro bagahabwa nimero iranga usora (TIN Number) mu mwaka wa 2018 barashimira RRA ibafasha gusobanukirwa n’inshingano yabo mu gutanga umusanzu wo kwiyubakira Igihugu.

Ndushabandi Moïse, umwe mu bitabiriye amahugurwa yakozwe mu Karere ka Gasabo, yagize ati: “Akenshi tuba ba rwiyemezamirimo, tukaba abacuruzi, ariko ntituba tuzi uburyo dukorana n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro. Nasobanukiwe n’amakuru areba ubucuruzi bwange kandi nanyuzwe n’ibisubizo nahawe ku bibazo nibazaga ku misoro.”

Uwitwa Habimana Théogene yongeyeho Ati: “Niteguye kugera kuri 31 Werurwe namaze gutanga umusoro ku nyungu nk’uko nageze kuri 15 namaze kumenyekanisha ibyo EBM yasohoye byose.”

Imenyakanisha ry’umusoro ku nyungu uyu mwaka ngo rigomba kujyanishwa n’imenyekanisha ry’umusoro ku nyongeragaciro.

Mukashyaka Drocelle, Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora mu Kigo k’Imisoro n’Amahoro

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.