Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RRA imaze gukusanya umusoro wa miliyari 582.7 mu mezi atandatu

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 01-02-2018 saa 06:34:09
Komiseri Mukuru w'Ikigo k'Igihugu k'Imisoro n'Amahoro Richard Tusabe (James R. )

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) kigaragaza ko kuva muri Nyakanga-Ukuboza 2017 kimaze gukusanya umusoro ungana na miliyari 582.7 ikaba yarageze ku ntego zayo ku gipimo cya 101.8%, kuko ayo cyasabwaga gukusanya cyarengejeho amafaranga miliyari zisaga 10.

Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro Richard Tusabe (James R. )

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Komiseri mukuru wa RRA Tusabe Richard, atangaza ko guhera muri Nyakanga kugeza mu Kuboza 2017, icyo kigo cyari gifite intego yo gukusanya imisoro ingana n’amafaranga miliyari 572.6, kiza gukusanya imisoro ingana n’amafaranga miliyari 582.7, ibyo bikaba byaraturutse ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Agereranya ibyagezweho mu 2016/2017 n’uwawukurikiye, Tusabe atangaza ko mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2017/2018 habayeho izamuka (Growth) ringana na 14.8% mu gukusanya imisoro, kuko mu 2016/2017 RRA yari yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana n’amafaranga  miliyari 507.5.

Uretse gukusanya imisoro, muri ayo mezi 6 RRA yanabashije gukusanya amafaranga akomoka ku zindi serivise zihabwa abaturage zitari imisoro (Non-tax revenue) angana na miliyari 8.0  mu gihe yari ifite intego yo gukusanya agera kuri miliyari 7.4

Tusabe agira ati: “2017/2018 RRA yageze ku ntego ku gipimo cya 108.6%, mu bijyanye no gukusanya amafaranga akomoka ku zindi serivisi zitari imisoro zihabwa abaturage, bityo hakaba harabayeho izamuka rya 3.3% ugereranyije n’umwaka wa 2016/2017”.  

Abanyamakuru bifuje kumenya icyatumye habaho izamuka mu gukusanya umusoro mu 2017/2018 ugereranyije n’umwaka wa 2016/2017, Tusabe abisubiza muri ubu buryo: “Impamvu nyamukuru zatumye habaho izamuka mu gukusanya imisoro mu mezi atandatu ashize zishamikiye ku bukungu. Igipimo k’izamuka ry’ubukungu (Economic growth) cyari kitezwe ku ijanisha rya 6.5% mu 2017/18, ariko Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare giherutse gutangaza ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo cya 8% mu gihembwe cya mbere cya 2017/18 (Nyakanga-Nzeri)”.

Ikindi Tusabe yagaragaje ni izamuka ry’ibiciro ku masoko (Inflation) ryari ryitezwe ku gipimo cya 6.6% mu 2017/18, ariko kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza iryo zamuka ry’ibiciro rikaba ryarabayeho ku kigereranyo cya 2.8%.

Agira ati: “Nk’uko tubizi, ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini ku buhinzi. Kuba rero mu gihembwe cya mbere harabonetse umusaruro mwiza ukomoka ku buhinzi, nabyo byagize uruhare rukomeye ku musaruro mwiza mu ikusanya ry’imisoro”.

Tusabe akomeza atangaza ko habayeho izamuka rya 72.8%, aho amafaranga miliyari 12 z’inyongera mu kwishyuza ibirarane by’imisoro wabonetse. Uyu musaruro ukaba ukomoka cyane cyane mu birarane byishyuwe n’abasora banini.

Tusabe atangaza ko ibindi byongereye ikusanyamusoro, ari agaciro k’ibyacurujwe (Turnover) byamenyekanishijwe n’abasora ku musoro ku nyongeragaciro (VAT), nabyo byazamutse ku gipimo cya 16.9% (2017/2018) ugereranyije n’igipimo cya 9.6% cyagaragaye mu mezi atandatu (6) ya mbere ku mwaka wa 2016/217. Aha atanga ingero z’inzego z’ubucuruzi zagaragaje izamuka ry’ibyacurujwe byamenyekanishijwe kuri VAT, nk’inganda, abacuruzi baranguza n’abadandaza.

Avuga ko byanatewe n’izamuka ry’agaciro k’ibikomoka kuri Peteroli byatumijwe mu mahanga ku gipimo cya 3% ugereranyije n’izamuka ryagaragaye mu mezi atandatu (6) abanza mu 2016/17 n’ubwo bwose habayeho igabanuka mu byatumijwe mu mahanga na EUCL ku gipimo cya 77%.

Tusabe yongeraho ko amafaranga yakoreshejwe n’inzego za Leta mu kugura ibintu na serivisi yiyongereye kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza 2017 kuruta uko byari bimeze mu mezi ya  Nyakanga kugeza mu Kuboza 2016, ibyo bikaba byaragize uruhare rufatika mu kuzamura umusoro ufatirwa wa 15% na 3% .

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.