Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Robertinho yashimye Mukunzi ugiye kwerekeza muri Suwede

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 22-01-2019 saa 07:04:43
Mukunzi Yannick wakiraga Rayon Sports akaba agiye kwerekeza muri Suwede

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho”, Umutoza Mukuru wa Rayon Sports aremeza ko Mukunzi Yannick ari umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yatunze kandi ufite impano idasanzwe.

Arabivuga mu gihe mu mpera tariki 19 Mutarama 2019 yakinye umukino wa nyuma wo gusezera abakunzi ba Rayon Sports mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede anatsinda igitego 1 muri 2 Rayon Sports yatsinze Marines FC.

Mukunzi Yannick wakiraga Rayon Sports akaba agiye kwerekeza muri Suwede

Uyu mutoza yagize ati: “Yazamuye imikinire ku buryo atajya atakaza umupira kandi ubwo ni bwo buryo bwa Rayon Sports bw’imikinire. Ndamwishimiye cyane. Icyo nahamya ni uko no muri Brazil yakinayo narabimubwiye nawe.”

Ku ruhande rwe, Mukunzi ashima bikomeye ikipe ya Rayon Sports yamufashije mu buzima bwo mu kibuga no hanze yacyo.

Ati: “Rayon Sports nayigiriyemo ibihe byiza. Ndayishimira cyane guhera ku bayobozi, abatoza n’abakinnyi bagenzi bange by’umwihariko abafana ba Rayon Sports, ndabashimira cyane. Ndabifuriza amahiwe masa muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro”.

Mukunzi anavuga ko Rayon Sports ifite abakinnyi beza bazayifasha kwitwara neza mu mikino ya shampiyona. Mukunzi bikaba biteganyijwe ko azerekeza muri Suwede kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019.

Mukunzi yageze muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC yari amazemo imyaka 7 akaba yari asigaranye amasezerano y’umwaka umwe. Ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kwandika amateka yo kugera muri ¼ mu mikino y’Afurika «Total CAF Confederation Cup 2018”.

Robertinho utoza Rayon Sports

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.