Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

RNCDA yagaragaje ibitera indwara zitandura

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 25-11-2021 saa 14:41:45
Prof Mucumbitsi Joseph, Umuyobozi wa RNCDA, yasabye abaturarwanda kwirinda indwara zitandura

Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura Rwanda (RNCDA), ritangaza ko umuntu ashobora kujya kwipimisha atari uko arwaye ahubwo ari ukugira ngo amenye uko ahagaze.

Ibi byagarutsweho na Prof Mucumbitsi Joseph, Umuyobozi wa RNCDA, mu nama y’iminsi ibiri yiga ku kibazo cy’indwara zitandura irimo kubera i Kigali.

RNCDA n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) bihuriza ku kuba indwara zitandura zose zisangiye ibizitera. Bimwe mu biri ku isonga mu gutera indwara zitandura, ni itabi, inzoga, umunyu mwinshi no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Ibi ngo ni byo usanga bitera diyabete, indwara z’umutima, umuvuduko mwinshi w’amaraso n’ibindi. RNCDA ikangurira abantu kumenya indwara zitandura, ikanamenyekanisha uburemere bw’izo ndwara.

Prof Mucumbitsi ati “Ni ukumenyekanisha ko bishoboka kuzirinda, 80% by’abantu bapfa bashoboraga kwirinda bahinduye imibereho, bahinduye iyo myitwarire.

Igihugu cyacu kiri mu nzira y’amajyambere, ntitwabona ubushobozi bwo kuvura abantu bose babagwa umutima, baterwa n’impyiko n’ibindi nk’ibyo kuko birahenda, ni yo mpamvu tugomba gushyira ingufu mu kwirinda”.

Ashimangira ko kwirinda ari byo bitwara amafaranga makeya kandi ko Leta yamaze gushyiraho gahunda y’imyaka 5 ituma kwirinda indwara zitandura byiyongera.

Akomeza avuga ko mu buvugizi bakora, basaba ko abarwayi babana n’izo ndwara nubwo ngo bafite mituweli, hari aho bibagora kugira ngo bashobore kugura imiti kuko ngo na 10% biyishyurira bibagora kuyabona . Ati “Abafite indwara zitandura n’iryo 10% dusaba ko baribakuriraho”.

Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS/WHO) wagaragaje ko muri Afurika niba ntagikozwe gihagije muri 2030, indwara zitandura zizaba zimaze kuruta izisanzwe nka Malariya, igituntu n’izindi.

Ubushakashatsi bwa OMS/WHO bugaragaza ko muri uyu mwaka indwara zitandura zizaba ari nyinshi kubera ko zijyana n’iterambere.

Dr Ntaganda Evariste, umukozi mu Kigo cy’Ubuzima (RBC) mu ishami ry’indwara zitandura, asobanura ko aho RBC itangiye gukurikiranira indwara zitandura, yasanze ari zimwe mu ndwara ziganje.

Ubushakashatsi bukurikirana izi ndwara bwakozwe mu 2013 raporo yabwo igatangazwa mu 2014/2015, Dr Ntaganda avuga ko hari indwara zimwe na zimwe basanze ziri hejuru.

Ati “Nk’umuvuduko w’amaraso wari kuri 15.9%, diyabete iri kuri 3%. Ibijyanye n’intandaro z’indwara zitandura nko kunywa itabi byari kuri 12.8%, iminywere y’inzoga mu banyarwanda byari bigeze kuri 41% bivuze ko twari hejuru mu karere”.

RBC itangaza ko indwara zitandura ari zo zituma abantu bajya kwa muganga.

Ni na zo kandi zituma abantu batinda mu bitaro. Zirimo kwihuta kuko ngo zirimo kunyura kuri za zindi zandura zihitana abantu kurusha izindi.

Indwara y’umuvuduko w’amaraso ni yo ya mbere ituma abantu bajya kwa muganga mu ndwara zitinda gukira.

RBC isaba abaturarwanda kwirinda. “Umuntu utaragira izo ndwara yirinde ariko noneho biranyura mu kwisuzumisha hakiri kare, ukamenya uko uhagaze wamara kumenya uko uhagaze ugatangira kwirinda.

Abitabiriye inama y’iminsi ibiri bagaragaje umusanzu wabo mu kwirinda indwara zitandura

Abagize ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso na diyabeti bimusaba kwivuza hakiri kare kugira ngo nibura bihagarike umuvuduko zigenderaho mu kwangiza umubiri”.

Inyigo yakozwe mu gihugu cy’u Butaliyani umwaka ushize, yagaragaje ko nibura 98.8% by’abapfuye bishwe na Covid-19 bari bafite imwe mu ndwara zitandura, 48.6% bakaba bari bafite izirenze eshatu.

Mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo nka hamwe mu hibasiwe na Covid-19 ku Isi, 61% by’abarwayi bagiye mu bitaro kubera Covid-19 bari barwaye umuvuduko w’amaraso ukabije, 52% bari barwaye diyabete mu gihe 45% bafite imyaka hagati ya 60 na 69 bapfuye bazize Covid-19.

Mu gihugu cya Kenya hafi kimwe cya kabiri cy’abapfuye bazize Covid-19, bari bafite indwara zitandura.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by’abapfuye kubera Covid-19, bari bafite izi ndwara.

RBC ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso n’izindi, ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu.  

Mu Rwanda 15.3% by’abantu bakuru barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Ni mu gihe 30% by’abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura zirimo indwara z’umutima.

RBC kandi ivuga ko 80% by’izo ndwara zitandura zishobora kwirindwa igihe  abantu bamenye amakuru yazo bakareka   kunywa inzoga, itabi, bagakora imyitozo ngororamubiri kandi bagafata imirire iboneye.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.