Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

RMGR 2021: Tundo, Guy Botterill na Yasin Nasser bagiye guhatanira shampiyona y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-10-2021 saa 20:50:00
Carl Tundo (Kenya), Guy Botterill (Afurika y’Epfo) na Yasin Nasser (Uganda) bahatanira shampiyona y'Afurika 2021

Isiganwa ry’imodoka risanzwe ribera mu Rwanda “Rwanda Mountain Gorilla Rally” riri  mu masiganwa 7 yatoranyijwe uyu mwaka  ashyirwa muri shampiyona y’Afurika aho  iri siganwa ritanga amanota ku mukinnyi uzegukana shampiyona y’Afurika ya 2021 “FIA African Rally Championship 2021”.

Iri siganwa “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021” biteganyijwe ko rizaba mu mpera z’iki cyumweru taliki 22 kugeza 24 Ukwakira 2021  rizitabirwa n’imodoka 17 harimo 3 zizaba zihanganiye amanota kugira ngo  amahirwe yiyongere  yo kwegukana shampiyona y’Afurika ya 2021.

Izi modoka harimo izaba itwawe na Carl Tundo wo muri Kenya ubu uyoboye urutonde n’amanota 90, Guy Botterill wo muri Afurika y’Epfo ufite amanota 73 na Yasin Nasser  wo muri Uganda ufite amanota 49.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda “RAC”, Cyatangabo Ange François atangaza ko  “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021” iri mu masiganwa 7 yari ateganyijwe uyu mwaka muri shampiyona y’Afurika ubu hakaba hamaze kuba amasiganwa 4 iryo muri Cote d’Ivoire, Kenya, Tanzania na Zambia nyuma y’iri rushanwa ryo mu Rwanda hakazaba irushanwa rimwe gusa ryo muri Afurika y’Epfo taliki 26 na 27 Ugushyingo 2021. Isiganwa ryo muri Uganda nta bwo ryabaye kubera COVID-19.

Umunyamabanga wa RAC,  Cyatangabo Ange François

Cyatangabo agaruka kuri “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021” yashimiye abakomeje kubafasha kugira ngo rizagende neza barimo  Minisiteri ya Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, Polisi y’Igihugu n’Akarere ka Bugesera aho isiganwa rizabera. Yanashimiye kandi abaterankunga barimo Kigali Arena, SP, Prime Insurance, RwandAir, ABG, cfao, Printex, esri Rwanda, Akagera Aviation, Onomo Hotel, Fastnet na Dynamic Business Group.

Kyle Schofield,  Umuyobozi wa QA Venue Solutions icunga Kigali Arena  nk’umwe mu baterankunga yatangaje ko  bishimiye gufatanya na RAC  mu gutegura iri siganwa mpuzamahanga kuko ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga ko hari ibikorwa remezo bigezweho  byakwakira ibikorwa bya siporo byo ku rwego rwo hejuru. Yakomeje avuga ko uyu ari umukino ukundwa kandi uhuza abantu benshi.

Kyle Schofield,  Umuyobozi wa QA Venue Solutions icunga Kigali Arena 

Uko isiganwa rizagenda

Umuyobozi ushinzwe gutegura  “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021”, Gakwaya Eric  atangaza ko isiganwa rizatangira taliki 22 Ukwakira 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera guhera saa munani (14h00) . Uyu munsi wa mbere nta bwo uzabarwa kuko  ni uburyo bwo gukora urutonde rw’uko abakinnyi bazahaguruka mu isiganwa nyirizina taliki 23 na 24 Ukwakira 2021.

Isiganwa nyirizina rizabera i Gako mu Karere ka Bugesera. Taliki 23 Ukwakira  imodoka ya mbere izahaguruka saa yine (10h00).

Gakwaya avuga ko  imihanda izakoreshwa  harimo uwa kilometero 8, 19 na 10  iyi mihanda bazayinyuramo inshuro 2 baruhuke bongere banyuremo inshuro 2 baruhuke  ubundi kuva saa munani (14h00) bakoreshe umuhanda wa kilometero 24 bawunyuremo inshuro 2 umunsi wa mbere ube usojwe.

Gakwaya Eric ushinzwe gutegura  “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021”

Ibikoresho byose n’imodoka bizarara  i Gako, abakinnyi n’abandi bose bagaruke i Kigali hanyuma bukeye bwaho taliki 24 Ukwakira 2021 basubireyo ahazakoreshwa imihanda ibiri harimo uwa kilometero 27 na 10 aho biteganyijwe ko bazatangira saa tatu (09h00) bagasoza saa sita (12h00) ubundi basubire kuri Kigali Arena ahazatangirwa ibihembo.

Muri rusange hazakorwa ibilometero 295 ariko ibyo gusiganwa ni 195.

Gakwaya Eric yasobanuye impamvu iri siganwa ry’uyu mwaka rizabera i Gako. Yagize ati : “Hari indi mihanda twajyaga dukoresha  yo mu Majyaruguru n’ahandi ariko amategeko mashya y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Rally (FIA) asaba ko aya masiganwa ari ku rwego rwa shampiyona y’Afurika agomba kubera  mu mihanda ifunze mbese y’ahantu hadatuwe.”

Akomeza avuga ko rero ahasigaye bakoresha ni  i Gako no muri Pariki y’igihugu mu Kagera kuko ahandi babihajyanye nta bwo byabahesha amanota yo gukomeza gutegura iri siganwa ryo ku rwego rw’Afurika.

Ati: “Kugira ngo irushanwa ryacu rishyirwe ku ngengabihe y’amarushanwa y’Afurika turabiharanira, ubu hazaza abakomiseri bo ku rwego rw’Afurika na FIA barebe uko turitegura  baduhe amanota, iyo  twatandukiriye ntidukurikize amategeko  baduha amanota make.”

Gakwaya asobanura ko ibihugu 7  ari byo byemerewe buri mwaka gutegura aya masiganwa ariko ko  haba hari 2 cyangwa 3 bisaba kujya mu bihugu 7, buri mwaka igihugu kimwe kivamo. Ati : “Tugerageza gukurikiza amategeko baba baduhaye kandi twitwara neza kuko tugiye kumara imyaka 7 turimo kandi hari ibindi  bihugu bigenda bivamo.”

Abakinnyi bazitabira n’imodoka bazaba batwaye

Gakwaya Eric atangaza ko bateganya kwakira imodoka 17 zirimo 6 zo muri Kenya, Uganda (1), Burundi (1), Afurika y’Epfo (1) n’izo mu Rwanda zigera ku 8.

Rwanda : Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel (Mitsubishi Lancer Evo 10), Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza N11),Jean Jean Giesen & Kevin Mujiji (Toyota Celica),  Elefterios Mitraros & Paganin Paolo (Subaru Impreza N10), Nshimiyimana Adolphe & Ngabo Olivier (Toyota Celica), Kanangire N. Christian & Karingirwa Regis (Subaru Impreza GC8),Mayaka Felekeni Amigo & Saleh Salim (Peugeot 205) na  Mike Rutuku & Alain Gasarabwe (Subaru Impreza GC8).

Kenya: Wahome Maxime & Ayuko Linet (Subaru impreza N10), Kimathi McRAE & Kioni Mwangi (Ford Fiesta), Anwar Hamza & Dennis Mwanda (Mitsubishi Lancer Evo 10), Carl Tundo & Jessop Timothy (VW Polo) na Patel Karan & Khan Tauseef (Ford Fiesta)

Uganda : Nasser Yasin & Ali Katumba ( Subaru Impreza GVB).

 Afurika y’Epfo : Guy Botterill & Vacy-Lyle Simon (Toyota Etios).

Burundi: Din Imtiaz & Alain Rukundo (Subaru Impreza N12)

Umunyamabanga  wa RAC, Cyatangabo Ange François avuga ko muri iri rushanwa hazakurikizwa  amabwiriza ya MINISPORTS yo kwirinda COVID-19 aho ku munsi wa mbere abazifuza kureba bagomba kuba bipimishije COVID-19 kandi bakaba barakingiwe byibura barahawe doze ya mbere.

 Iri rushanwa “Rwanda Mountain Gorilla Rally” muri 2020 nta bwo ryabaye kubera COVID-19 gusa muri 2019  ryegukanwe na Gakwaya Claude. Muri 2018 ryegukanwe na Giancarlo Davite naho muri 2017 ryegukanwa na Manvir Baryan (Kenya) ari  na we wegukanye shampiyona y’Afurika kuva 2017 kugeza 2019.

Ku rutonde rw’abahatanira shampiyona y’Afurika 2021, Carl Tundo (Kenya) arayoboye n’amanota 90, Guy Botterill (Afurika y’Epfo) n’amanota 73 na Yasin Nasser (Uganda) ufite amanota 49.  Umukinnyi w’u Rwanda, Giancarlo Davite ari ku mwanya wa 8 aho afite amanota 19.

Umukinnyi wegukanye isiganwa nk’iri ku  rwego rw’Afurika abona amanota 30, uwa kabiri (24), uwa 3 (21) uwa 4 (19) uwa 5 (17).

Kuva mu 1981 shampiyona y’Afurika yatangira gukinwa, umukinnyi ukomoka mu Bubiligi  wakinaga nk’Umunyarwanda, Luc Requile ni we wabashije kuyegukana mu 1985.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.