Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Richard Tusabe yijeje kongerera amanota RSSB mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Uwimana Francine

Ku ya 23-10-2018 saa 18:36:25
Umuyobozi mushya wa RSSB, Tusabe Richard

Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB), Richard Tusabe, yavuze ko yiteguye kubakira ku byo asanze, ikigo akagiteza imbere bikomeye.

Avuga ko azi neza ko ari ikigo gifite runini mu iterambere ry’igihugu, ariko ngo yizeye kucyongerera amanota, cyane n’icyo avuyemo cy’imisoro n’amahoro gifatiye runini igihugu.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha, Minisitiri W’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel yashimiye umuyobozi ucyuye igihe wa RSSB ku bwitange yagize mu kazi.

Yanasabye umuyobozi mushya gushyiramo imbaraga agakomereza aho ucyuye igihe yari agejeje, akirinda icyasubiza inyuma iki kigo.

Dr. Ndagijimana yagize ati “Iki ni ikigo gifite akamaro kanini ku gihugu cyacu, turashimira rero abacyuye igihe (n’umuyobozi wungirije) ku bw’inshingano ziremereye bari bafite kuko hagiyemo ikigega gishinzwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle), hinjiramo Ikigo cy’ubwishingizi cyahoze ari RAMA, ikigega gifasha ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara ndetse hagiye kwinjiramo n’ikigega cyo kwizigamira by’igihe kirekire. Ibi rero ni ibigaragaza ko inshingano zarushijeho kuremera ariko bakorana ubwitange. Ibi bivuga ko abayobozi bashya bagomba kubakira ku byagezweho, na bo bagashyiraho urwabo ruhare kugira ngo dutere izindi ntambwe imbere kuko tugomba guhora dutera intambwe tujya imbere.”

Umuyobozi mushya wa RSSB, Tusabe Richard, avuga ko yizeye kuzaba umuyobozi mwiza kandi azageza iki kigo kuri byinshi kandi byiza.

Ati “Nshimiye Guverinoma y’u Rwanda ingiriye ikizere ikampa kuyobora Ikigo gikomeye nka RSSB mvuye mu Kigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro RRA, kandi twageze kuri byinshi byiza. Ibi ni ibigo bikomeye cyane mu iterambere ry’igihugu cyacu. Muri RSSB rero mbijeje gukomeza kuzamura amanota ku rwego rushimishije kandi mbijeje ko nzaba uw’umumaro ukomeye nk’umuyobozi.”

Umuyobozi mushya wa RSSB, Tusabe Richard

Umuyobozi wa RSSB ucyuye igihe, Gatera Jonathan na we yashimiye Leta ku kizere yari yaragiriwe cyo kuyobora iki kigo, anizeza ubufatanye mugenzi we umusimbuye mu nshingano.

Ati ”Muri iyi myaka itatu tuyoboye ntabwo yari yoroshye kuko mu 2015 ni bwo twabonye ikigega cya mituweli, byari ibintu bikomeye kubishyira ku murongo ariko ubu hari aho bigeze bigenda neza. Mpaye ikaze rero mugenzi wange Tusabe n’abo mufatanyije, nizeye ko aho inshingano zari zigeze muzazusa kandi neza. Mbijeje ubufatanye rero, igihe cyose muzadukenera twiteguye kuza tugafatanya kandi ndizera ko ubwo bufatanye buzakomeza kugaragarira mu gukorana namwe kuko turacyafite ubushobozi n’imbaraga.”

Minisitiri Ndagijimana Uzziel kandi yijeje RSSB ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izakomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeze kugira imbaraga zo kugera ku ntego bifuza.

Umwanditsi:

Uwimana Francine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.