22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

RIB yazibye icyuho gikomeye mu butabera bw’u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 03-07-2020 saa 08:03:03
Abaturage basigaye biyumva muri RIB nk'urwego rugaragaza ubunyamwuga mu kurinda abaturage

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rumaze imyaka ibiri rutangiye imirimo yarwo ariko rumaze kugaragaza itandukaniro rikomeye mu kugenza ibyaha no koroshya ubutabera, hagamijwe guca burundu umuco wo kudahana mu Rwanda.

Ni urwego rwashibutse kuri Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere n’ubunyamwuga mu bugenzacyaha.

Ni rugendo rwatangiye guhera mu mwaka wa 2000 rugikomeje, rugamije kunoza serivisi z’ubutabera n’iz’umutekano Leta ishyiramo imbaraga nk’umusingi w’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Mu mwaka wa 2000 ni bwo Polisi y’u Rwanda yavutse ifite inshingano zo kurengera inyungu z’abaturage, ikomatanya ikitwaga “Gendarmerie Nationale” cyabarirwaga muri Minisiteri y’Ingabo, “Police Communale” yabarirwaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC y’icyo gihe) na “Police Judiciaire” yari igizwe n’abagenzacyaha babarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Bahorera Dominique, Umujyanama w’ Umunyamabanga Mukuru wa RIB akaba arimo gukora nk’Umuvugizi w’ w’Umusigire, yatangarije Imvaho Nshya ko ishyirwaho rya RIB ari imwe mu ngamba u Rwanda rwafashe zo kuvugurura inzego z’ubutabera, zirimo ubugenzacyaha, iz’inkiko ndetse n’ubushinjacyaha.

Bahorera yagize ati: “Mbere y’uko RIB itangira, Polisi y’u  Rwanda yari imaze kugira inshingano nyinshi, harimo n’izo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu Rwanda no mu mahanga, ku buryo  hari hakenewe urwego rwihariye rureba ibijyanye no gukora amadosiye y’ubugenzacyaha .”

Bahorera Dominique, Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa RIB akaba arimo gukora nk’Umuvugizi w’Umusigire

Urwego rwatangiye gukora tariki ya 20 Mata 2018, rusanga hari amadosiye menshi y’ibirarane by’imyaka yabanje.

Bahorera ati: “Urwego rugitangira twari dufite ibirarane by’imyaka yabanjirije uwa 2018, ariko aho rugiriyeho ibirarane by’imyaka yabanje byose byarangiye mu mwaka umwe. Muri uyu mwaka hafi 90% by’amadosiye yakiriwe yarakozwe kandi afite n’ireme.”

RIB mu gukurikirana abigwizaho imitungo ya Leta

Mu myaka ibiri ishize Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwateye intambwe ikomeye mu kugenza no gukora dosiye ku byaha by’abanyereza imitungo ya Leta.

Bahorera ahamya ko RIB yashyize imbaraga mu guhashya ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu, ikumira abantu bashaka kwikubira iby’abandi n’umutungo w’Igihugu.

Yagize ati: “Twashyize imbara nyinshi cyane mu kugenza ibyaha by’abanyereza imitungo ya Leta, abatanga amasoko ya Leta nabi bagamije kwigwizaho imitungo n’abakurikiranyweho ruswa. Bijyanye n’umurongo Guverinoma y’u Rwanda yihaye wo kutihanganira abantu banyereza umutungo wa Leta.”

Ibindi byaha byashyizwemo imbaraga nyinshi ni ibikorerwa ku ikoranabuhanga, ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, ubwicanyi, gufata ku ngufu, n’ibindi byose bidindiza iterambere ry’Igihugu.

RIB ni urwego rukiyubaka

Ubuyobozi bwa RIB bwemeza ko nubwo intambwe imaze guterwa ishimishije, hagikenewe kubaka ubushobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kurushaho kunoza serivisi z’ubutabera ku Baturarwanda n’Abanyamahanga bari mu Rwanda.

Bahorera yashimangiye ko uru rwego rugikeneye kongera abakozi mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abaturage. Biteganyijwe ko umwaka wa 2020-2021 uzarangira abakozi ba RIB mu Gihugu bavuye kuri 900 bakagera ku 1100, uwo mubare ukazagenda wiyongera uko ubushobozi bubonetse ku buryo mu 2024, Urwego ruzaba rufite hafi abakozi 1600.

RIB yubatse ubushobozi bwo gutabara no kwita ku bahohotewe n’abafashwe ku ngufu

RIB izakomeza kubaka ubushobozi bw’ibikoresho n’ubw’abakozi binyuze mu mahugurwa bahabwa. Kuri ubu kuba umukozi wa RIB bisaba kuba ufite ubumenyi buhagije bushyigikirwa n’impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor Degree), n’ubundi bumenyi bukenerwa mu kugenza ibyaha.

Mbere yo gutangira imirimo, abakozi ba RIB bose bahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu ku mategeko, uburyo bwo gukora iperereza ry’umwuga, n’imikorere y’uru rwego.

Mu gihe u Rwanda rwizihiza  isabukuru ya 26 yo Kwibohora, RIB yishimira ko yagaragaje impinduka mu rwego rw’Ubugenzacyaha, aho ikomeje gukorana neza n’ Ubushinjacyaha, Polisi ndetse n’izindi nzego, mu guharanira kubaka u Rwanda ruzira ibyaha.

Ubuyobozi n’abakozi ba RIB bifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora wizihizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, bubasaba kutihanganira icyaha n’igisa na cyo kuko ari yo nzira yo gusigasira ibyagezweho n’ibikirimo kubakwa.

Imirongo itishyurwa buri wese yakoresha atanga amakuru ni 166, 2040,116, 3512 na 3029.

 

Ikicaro Gikuru cya RIB giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

RIB ikorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ziganjemo iz’ubutabera

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

One Comment on “RIB yazibye icyuho gikomeye mu butabera bw’u Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.