Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

RIB yagaragaje babiri bakurikiranyweho ubujura bukoresha ikoranabuhanga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 7, 2018

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kugaragariza Abanyarwanda n’itangazamakuru by’umwihariko abagenda bafatirwa mu byaha birimo n’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga bifatwa nk’ibihungabanya ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Usanase Mohamedi uri mu maboko ya RIB aho akurikiranyweho icyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga (Foto Sezibera A)

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB Mbabazi Modeste, avuga ko abakurikiranyweho icyo cyaha ari Usanase Mohamedi na Munana Abdul Karim ari na bo bagaragarijwe itangazamakuru kuri uyu wa 06 Kamena 2018 ku kicaro cyayo.

Mbabazi avuga ko ibyo byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga abaturage bakabigaragaza bavuga ko bajya bahamagarwa ko batsindiye ibihembo, kandi babasaba ko mbere yo guhabwa amafaranga bamaze gutsindira bagomba kubanza gushyira ingano runaka y’amafaranga kuri nimero ziri muri Mobile Money.

Munana Abdul Karim uvuga ko yakoreshejwe na Usanase mu cyaha cy’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga akinjira mu mbuga nkoranyambaga (Foto Sezibera A)

Mbabazi avuga ko ubwambuzi bumaze kuba bwinshi agasaba Abanyarwanda kubyirinda bagaragaza ibyo abo batekamutwe bababwira kuko bishobora guteza ikibazo ku bukungu bihungabanya umutungo w’abantu, imibereho yabo kubera gutanga ibyabo batashishoje.

Agira ati: Umuntu wese wamaze kubona ko abibira ku ikoranabuhanga batangiye kumwinjirira ku mbuga nkoranyambaga nk’uko babisobanuriwe, akwiye guhita abwira RIB kuko ifite serivisi ikurikirana ibyo byaha, ikaba ifite ubushobozi, ibikoresho byayifasha kumenya ukoze ubwo bujura n’aho abukoreye. Twifuza ko yatabarwa kandi bigacika burundu”.

Mbabazi avuga ko nubwo abiba bamaze kuba benshi ariko n’abibwa batanga ibyuho kuko benshi bafunguza amakonti yabo ku mbuga nkoranyambaga ariko ntibazikurikirane ngo barebe ibizikorerwaho.

Asobanura ko abiba muri ubwo buryo bakorana n’abahanga mu ikoranabuhanga kandi bagakoresha izindi konti babikurizaho amafaranga kugira ngo ubwabo batagaragara bagafatwa, nyuma bakayagabana. Avuga ko abantu bakwiye gukumira ibyo byaha birinda koherereza umuntu amafaranga atareba kandi umwizeza ibihembo atatsindiye.

Usanase Mohamedi w’imyaka 21 ukomoka mu karere ka Ngoma ukurikiranyweho ubwo bujura, yiyemerera ko yagiye yinjirira abantu batandukanye biganjemo abahanzi nyarwanda ku mbuga zabo za Facebook na Instagram, yamara kuzinjiramo akagerageza kubavugisha akoresheje telefone akamumenyesha ko hari amafaranga agomba kumuha bumvikanye hagati yabo.

Agira ati: “Hari hashize iminsi umuhanzi Amag-The Black agaragarije kuri instagram ye ko hari umuhanzi witabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma bari bafitanye ikibazo cy’amafaranga, maze gufata iyo instagram ye ndayikurura (downloading) niyise undi muntu, ibyo birangiye mfata ya foto ye nyisubiza ku rubuga rwa Amag The Black ndavuga ngo, wa muhanzi umfitiye amafaranga ni uyu nguyu. Hari uwaje kumenyesha uwo muhanzi ko Instagram ye yakuruwe (Hacked), nge ubwange (Usanase) ndamuhamagara ndamubwira ngo nayitwaye ahubwo mpereza ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, arambwira ngo ntayo afite ubwo araza gukoresha ubundi buryo na we ayisubirane.

Nyuma nakomeje kumuhamagara ambwira ko afite 150 000 muha numero arambwira ngo mbe mukuriyeho ibyo nari nashyizeho ayandi ngo araza kuyampa avuye mu gitaramo yari afite nyuma mbona arampamagaye arayanyoherereza ayari asigaye nange mbona kumusubiza ibye (Instagram) nari natwaye”.

Abisobanurira itangazamakuru asubiza ko atigeze yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ngo arirangize kuko yagarukiye mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye haza kubaho ikibazo cy’ubushobozi buke.

Asubiza ikibazo cy’abandi bantu yaba yarinjiriye mu mbuga nkoranyambaga, Usanase mu mwaka umwe gusa abimazemo agaragazamo Arthur ukorera Radiyo Kiss FM, Lucman Nzeyimana ukorera RTV, Itsinda ry’abahanzi bose bagize Urbun Boys, Jay Polly, Bruce Melodi akavuga ko ari benshi harimo n’abo atibuka, akaba abikora wenyine nta wundi bafatanyije kuko bimusaba kuba afite interineti gusa abikorera aho yaba ari hose.

Mu guhitamo abo yinjirira mu mbuga yibanda ku bantu baba baramaze kubaka izina bazwi cyane mu Rwanda muri rusange akaba amaze kubivanamo amafaranga asaga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo si ubwa mbere afatiwe muri icyo cyuho kuko ari inshuro ya kabiri.

Nk’uko abitangaza mu kwinjira mu mbuga z’abandi bimusaba kuba afite irangamuntu, Passport, ikarita y’akazi y’umuntu yifuza bihita bimworohera. Agira ati: Hari umuntu nari narinjiriye muri Account nganira n’undi muntu uri mu Bwongereza Fred Davis ariko na we ntiyari azi ko ari nge. Namusabye nimero yo gukoresha kuri WhatsApp ampa iyo mu Bwongereza (UK) mubwira ko naza kubona ibyo musaba kwemeza kuri telefone ye aza kubinsubiza kuri Facebook, abo bahanzi nyarwanda natangiye kubahamagara mbabaza niba dushobora gukorana mu kiraka kiri UK bakanyemerera, nkababaza niba bafite Pasiporo ngo tubashakire Viza bazaze kuririmba, nkabasaba kuzifotoza n’irangamuntu kugira ngo bibafashe akaba ari byo byamfashije kubinjirira kuko kuri WhatsApp nabikoraga nitwa Umwongereza, gusa hari n’ubundi buryo bubaho”.

Ajya gufatwa yemera ko yinjiriye ku mbuga z’umuntu wo muri federasiyo y’umukino wa Rugubi waganiraga na mugenzi we bategura irushanwa ryagombaga kubera mu Rwanda tariki ya 23-24 Kanama 2018. Yagiranye ibiganiro n’umunyamahanga wifuzaga aho azaraza ikipe ye amubaza uko mu Rwanda ibiciro bihagaze, Usanase amuca 2 000 by’amadorari ngo azabikemure amwoherereza 1 000 cy’amadorari andi bemeranya ko azayamuha ageze mu Rwanda. Uwo munyamahanga yaje kuyanyuza ku wundi muntu yari yamuhaye kuko we nta cyangombwa yagiraga byari byararangiye, uwo yatangiye amazina ngo yohererezwe amafaranga ni we watangaje ibinyoma.

Usanase avuga ko afite ubushobozi bwo kumenya ko umuntu yinjiriwe ku mbuga kandi hari n’uburyo bwo kubyirinda.

Munana Abdul Hakim wo mu karere ka Ngoma avuga ko ari mu maboko ya RIB ku kibazo cya Usanase ukurikiranyweho ubujura mu ikoranabuhanga kuko yabaye iwe akaza kugaragaraho icyo kibazo nyuma bakibwira ko yabiretse aza no kuhimuka hashira igihe.

Munana avuga ko tariki 4 Kanama yahamagawe na Usanase amumenyesha ko bakoresheje amazina ye n’uwo babana w’imyaka 19 kuko we nta byangombwa afite akagenda akababikuriza amafaranga baboherereje kuri “Western Union”.

Bamuhaye konti mu ‘Urwego Opportinity Bank’ akayabashyiriraho, uko ari 1000 nyamara atari azi ko bari bayibye mu ikoranabuhanga. Munana avuga ko yaje guhamagarwa na RIB imubwira aho abasanga kuko hari ibyaha akurikiranyweho afatwa ubwo. Agira inama ababyeyi kujya bakurikirana ikoranabuhanga abana birirwaho kuko hari iridasobanutse, abasaba kujya babakangurira kujya barya ibyo bakoreye kuko iyo bitabaye banyura indi nzira.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 313 na 314 avuga ko uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa ibihano by’igifungo biva ku myaka 5 kugera 7 n’ihazabu y’amafaranga ava kuri miliyoni imwe kugera kuri 5 z’amafaranga y’u Rwanda.