Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

RIB igiye kujya yigisha abaturage amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 02-05-2019 saa 09:02:53
Col. Ruhunga Jeannot, Umuyobozi Mukuru wa RIB (hagati) Kananga Andrew, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF (iburyo) na Barore Cleophas, Perezida wa RMC (ibumoso) (Foto Gisubizo)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rugiye gutangira kwigisha abaturage amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Col. Ruhunga Jeannot, Umuyobozi Mukuru wa RIB yabivugiye mu biganiro RIB yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rw’imikoranire myiza n’ubufatanye bw’inzego zombi mu gukumira ibyaha bitaraba.

Yavuze ko mu gihe cy’ukwezi RIB ku bufatanye n’urugaga rw’abanyamategeko ndetse n’itangazamakuru hazabaho kwigisha abaturage amategeko bakenera cyane cyangwa bakeneye kumenya kurusha andi.

Col. Ruhunga avuga ko bizeye ko ubufatanye bw’urugaga rw’abanyamategeko, abanyamakuru na RIB, bizatuma abaturage babasha kumenya amategeko abarengera n’ibyo bagomba kwitaho no kumenya kugira ngo birinde.

Yakomoje kuri gahunda igiye gutangizwa igamije kuganiriza abaturage ku buryo bwo gukumira ibyaha by’ihohotera ikazamara iminsi 30, aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bifite icyumweru kihariye cyo kubiganirizwaho.

Col. Ruhunga yasabye itangazamakuru gufasha muri iki gikorwa no kumenyesha abaturage binyuze mu miyoboro yaryo mu kubamenyesha iby’ayo mategeko.

Kananga Andrew, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, avuga ko ihuriro ryabo ari rumwe mu nzego zigiye gufasha RIB mu kwigisha abaturage amategeko.

Yagize ati “Tugiye gutangira kwigisha abaturage amategeko dukoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa uburenganzira bwabo no kumenya ibyo bagomba kwirinda kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage 4% ari bo bonyine bafite ubumenyi mu mategeko.”

Avuga ko umuturage atashobora gukumira ibyaha atazi icyo amategeko avuga, atazi ibyemewe, atanazi ibibujijwe gukorwa.

Kananga asobanura ko amategeko azibandwaho mu kwigisha abaturage ari ajyanye n’ububasha bw’inkiko, na komite z’Abunzi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakuru ku itegeko ry’ubutaka, amakuru ku burenganzira bw’umwana, amakuru ku izungura, amakuru ajyanye n’imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano.

Avuga ko mu gihe gishize Abanyarwanda 366.000 babashije guhamagara ku murongo wa 845 ari nawo ubonekaho ayo mategeko, ni mu gihe abagera ku 159.000 bo babashije kumviriza mu buryo bw’amajwi icyo ayo mategeko asobanura.

Ibihumbi 11 by’abaturage bakoresheje uwo murongo bahamagara ngo basobanuze ibijyanye n’ayo mategeko.

Kananga kandi avuga ko itegeko rigenga itangazamakuru rivuga ko itangazamakuru rigamije kumenyesha abaturage amakuru no kubigisha, izi nshingano akaba ari na ryo rizifashishwa n’itangazamakuru mu bufatanye n’izindi nzego kwirinda ibyaha.

Yasabye abanyamakuru kumenya amategeko muri rusange n’agenga umwuga wabo kugira ngo umurimo wabo w’ingenzi bawukore neza.

Ati “Mu gihe gishize twagiye tubona abanyamakuru bari imbere y’ubutabera n’ubu ng’ubu barahari, ariko bibasaba kumenya amakuru ngo ababashe kuburana.”

Yagarutse ku mikorere isanzwe ya RIB, avuga ko abantu bakwiye gutandukanya ubugenzacyaha mu gihe cya mbere na RIB y’ubu.

Yemeza ko ku bufatanye bw’inzego zose, igikorwa cyo kumenyesha amategeko abaturage kizakorwa neza kandi ko kizagenda neza kigatanga n’umusaruro.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmannuel, avuga ko abanyamakuru ari bamwe mu banyarwanda bakwiye kumenya neza amategeko y’igihugu n’agenda umwuga wabo muri rusange, bakanongeraho umusanzu wabo wo gufasha abaturage mu kubamenyesha iby’amategeko binyuze mu miyoboro inyuranye ikoreshwa n’itangazamakuru.

Ati “Hari amategeko abanyamakuru bazi kuko bayifashisha mu nkuru zabo, hari n’ayo batazi bakeneye kumenya, ariko ayo bazi bafite n’inshingano zo kuyamenyesha abaturage binyuze mu miyoboro inyuranye ikoreshwa n’itangazamakuru.”

Izi nzego zigiye gufatanya mu gufasha abaturage kumenya amategeko anyuranye kugira ngo babashe kwirinda ibyaha no kubikumira no kwirinda ngo batayarengaho bikabaviramo ibihano.

Col. Ruhunga Jeannot, Umuyobozi Mukuru wa RIB (hagati) Kananga Andrew, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF (iburyo) na Barore Cleophas, Perezida wa RMC (ibumoso) (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.