Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

RIB igiye gutangiza ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 30-04-2019 saa 10:47:51
Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. Rudahunga Jeannot (Foto Gisubizo G.)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugiye gutangira ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango n’irishingiye ku gitsina.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. Ruhunga Jeannot mu kiganiro uru rwego rwagiranye n’itangazamakuru kuwa 29 Mata 2019.

Yagize ati: “Guhera tariki ya 30 Mata 2019, tugiye gutangira ubukangurambaga mu gihugu hose bwo gukumira ibyaha bitaraba, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango n’irishingiye ku gitsina, dukeneye ubufasha bw’inzego zose ndetse n’abaturage”.

RIB imaze umwaka itangiye gukora nk’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Itegeko riyishyiraho ryasohotse mu igazeti ya Leta tariki ya 07 Mata 2017, igatangira gukora muri Mata 2018.

Kuri ubu RIB irimo gusuzuma aho RIB igeze n’aho ivuye. Col. Ruhunga avuga ko RIB yashyizweho hagamijwe kongera ireme ry’ubugenzacyaha kugira ngo bukorwe kinyamwuga hibandwa ku burenganzira bwa muntu no kwihutisha amadosiye ashyikirizwa inkiko.

Yagize ati: “RIB igomba guhangana n’ibyaha by’inzaduka no kubikumira, ifite inshingano zo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha. RIB yifuzwaho kuba umusemburo w’ubutabera kugira ngo hakumirwe umuco wo kudahana”.

Kugira ngo RIB igere ku nshingano zayo, birayisaba gukorana n’izindi nzego harimo n’itangazamakuru, nk’uko byagarutsweho na Col. Ruhunga. Ati: “Nta bwo RIB yagera ku nshingano zayo itangazamakuru ritabigizemo uruhare.”

Yongeyeho ko iyo rikoze ibyo rishinzwe kinyamwuga bitanga umusanzu ukomeye ku gihugu, ariko ngo iyo ridakoze kinyamwuga rigeza igihugu habi nk’uko byagenze ubwo ryagezaga igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Twagirayezu Jean Marie Vianney, ni Umuyobozi Mukuru muri RIB ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha, yagaragaje ishusho y’aho RIB igeze ishyira mu bikorwa inshingano zayo.

Avuga ko RIB ikomeje kongera ubunyamwuga mu kugenza icyaha by’inzaduka birimo iby’ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge n’ibyaha byambukiranya umupaka.

Yavuze ko umwaka RIB imaze ikora, nta byaha bihungabanya ubuzima bw’igihugu, ariko ngo ibyaha byose byagaragaye ni 39.000 ugereranyije n’umwaka ushize. Ati: “Mu byaha byagaragaye, hari ibyiyongereye n’ibyagabanyutse.”

Avuga ko ibyagabanyutse harimo ibijyanye no gukuramo inda, ibiyobyabwenge, ubwicanyi n’ibindi naho ibyiyongereye bikaba ari ibijyanye no gufata abana ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Twagirayezu avuga ko mu gihe cy’umwaka RIB imaze ikora, uturere tw’Umujyi wa Kigali nka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge twagaragaye ku isonga mu byaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura, tugakurikirwa n’uturere twa Gatsibo na Nyagatare two mu ntara y’Iburasirazuba twagaragayemo ibyaha byo gufata ibiyobyabwenge n’ubujura.

Avuga ko uturere twa Ngororero na Nyamasheke mu burengerazuba, kimwe na Nyaruguru na Nyanza two mu ntara y’Amajyepfo twagaragayemo ibyaha bike.

Abanyamakuru bagaragaje ko iki kiganiro cyari ngombwa mu rwego rw’imikoranire myiza ya RIB n’itangazamakuru.

Barore Cleophas, nka perezida w’Urwego rwigenzura rw’Abanyamakuru, RMC, yagarutse ku banyamakuru batangaza inkuru z’ibihuha batabanje gusuzuma neza ibyo batangaza, abasaba gukora kinyamwuga bisunze amategeko agenga itangazamakuru kugira ngo badatangaza ibyagira ingaruka mbi ku gihugu.

Col. Ruhunga yashimye imikoranire myiza iri hagati y’itangazamakuru na RIB, yemeza ko ikwiye gukomeza mu buryo bwiza kuko inzego zombi zifite inshingano ku baturage.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. Ruhunga Jeannot (Foto Gisubizo G.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.