Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

RIB: Dufite ikizere ko inshingano twahawe tuzazigeraho – Col. Ruhunga

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 20, 2018

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Col. Ruhunga Jeannot, ashimira ubuyobozi bw’igihugu budahwema guharanira umutekano n’ubutabera busesuye ku baturarwanda, hakorwa amavugurwa mu nzego z’ubutabera n’umutekano hanashyirwaho inzego zituma izo ntego zigerwaho.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Col Ruhunga Jeannot (Foto James R)

Mu ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’Igihugu na RIB, ririmo abakozi n’ibikoresho byari bisanzwe mu ishami ry’ubugenzacyaha muri polisi, CID, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga, ashima akazi keza polisi itahwemye kugaragaza mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha mu buryo bwa kinyamwuga nko mu rwego rwo kongerera abagenzacyaha ubushobozi n’ibikoresho bya ngombwa kugira ngo ubutabera butangwe ku gihe.

Avuga ko adashidikanya ko ibi bizababera umusingi ukomeye mu kurushaho gukora kinyamwuga no kongera imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi by’umwihariko mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Col. Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, avuga ko bafite ikizere cy’uko inshingano bahawe bazazigeraho bafatanyije na polisi ndetse n’abaturage. Ati “Dufite ikizere gikomeye ko inshingano twahawe tuzazigeraho mu bufatanye n’izindi nzego cyane cyane urwego rwa Polisi y’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano ariko cyane cyane mu bufatanye n’abaturage”.

Ashimangira ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, ruzashyira imbaraga ahari ibyaha bikomeye bikoresha ikoranabuhanga, ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, gusambanya abana, ibyahungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’imitungo y’abaturage n’ibindi.

Kugira ngo ibi bibashe kugerwaho ngo birabasaba imbaraga mu mahugurwa ajyanye n’igihe Isi igezemo, gushaka abakozi babifitiye ubushobozi n’ibikoresho bigezweho byo gutahura ibyaha no gushakisha ibimenyetso, ariko kubera ko akazi k’ubugenzacyaha ari akazi gasaba ubunyamwuga, ukuri, ubunyangamugayo n’ubwitange, ngo abakozi ba RIB bataranzwe n’ikinyabupfura mu kazi, ibyo bikoresho n’ubumenyi nta cyo byabamarira.