Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

RGB yemereye izindi miliyoni 2 ikigega cy’abanyamakuru kitarajyaho

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 30-03-2019 saa 04:10:35
Umuyobozi wa RGB, Dr Kayitesi Usta yijeje abanyamakuru ko ikigega nigitangira gukora RBG izashyiramo amafaranga miliyoni eshanu nk'inkunga igamije kubafasha kwishakamo ibisubizo

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwijeje gushyira mu kigega cy’abanyamakuru miliyoni eshanu ubwo kizaba gitangiye gukora.

Iri sezerano rya Dr Kayitesi Usta uyobora RGB, rije ryongera miliyoni ebyiri kuri eshatu zatangajwe na Prof Anastase Shyaka muri Nyakanga 2017.

Abanyamakuru biyemeje gushyiraho ikigega cyo kwizigama no kugurizanya, cyiswe Impamyabigwi Development Fund.

Umushinga w’iki kigega waraye umurikiwe abanyamakuru, mu nteko rusange y’impamyabigwi, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019.

Abanyamakuru bawutanzeho ibitekerezo, bashima ko ari byiza kugira ikigega kiborohereza kwizigama no kugurizanya, nk’uko abarimu bafite Umwalimu Sacco, abashinzwe umutekano bakagira Zigama CSS.

Gusa banenze zimwe mu ngingo z’uyu mushinga basaba ko zavugururwa, zirimo kuba nta wuzemererwa kugurizwa amafaranga arenze 3/4 by’ubwizigame bwe, bakavuga ko byaba byiza umuntu agurijwe asaga ayo yizigamye byanashoboka agakubirwa inshuro nyinshi nk’uko bigenda mu mabanki.

Ayanone Solange, umwe mu bakoze uyu mushinga, avuga ko ibyo byazatekerezwaho hashize nk’umwaka ikigega gitangiye kuko cyazaba kimaze kwiyubaka, naho ubu umuntu ashobora kugurizwa aruta ayo yizigamye kumwishyuza bizagorana, cyane ko abanyamakuru benshi batagira amasezerano y’akazi, mu gihe n’abayafite hari abatinda guhembwa, kandi nta ngwate umunyamakuru azaba yaratanze mbere yo kugurizwa.

Indi ngingo itavuzweho rumwe, ni iyo kuba ukeneye kuva mu banyamuryango b’ikigega azajya asigamo 25% by’amafaranga yari amaze kwizigamira, abantu bakibaza impamvu akwiye kuyasigamo kandi ari aye.

Ayanone yasobanuye ko biri mu rwego rwo guca intege abashaka kuvamo, kuko byaba byiza abanyamuryango bagumyemo kugira ngo ikigega gikomeze kugirira umumaro abanyamakuru.

Inguzanyo zizajya zishyurwa hariho inyungu ya 3% mu gihe cy’amezi atandatu.

Umuyobozi wa RGB, Kayitesi Usta yashimye iki kigega cy’abanyamakuru, abagira inama yo kwigira ku cy’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda abamo, ahamya ko gifite uruhare runini mu iterambere rye.

Yavuze ko icya kaminuza kiguriza abantu amafaranga menshi ariko ubunyangamugayo bwabo bukabanza kwemezwa n’abandi banyamuryango babiri, ku buryo ugurijwe atishyuwe hishyuzwa abamusinyiye.

Umuyobozi wa RGB, Dr Kayitesi Usta yijeje abanyamakuru ko ikigega nigitangira gukora RBG izashyiramo amafaranga miliyoni eshanu nk’inkunga igamije kubafasha kwishakamo ibisubizo

Ayanone Solange yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye kunoza uyu mushinga bagendeye ku byifuzo bishya byatanzwe, ku buryo bishobotse iki kigega cyatangira gukora nyuma y’icyunamo cy’uyu mwaka.

Imisanzu y’abanyamuryango ni hagati y’amafaranga ibihumbi 2 n’ibihumbi 10 ku kwezi.

Umuryamuryango ni ufite ikarita y’itangazamakuru yatanzwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), nubwo hagaragajwe impungenge zo kuba hari abafite amakarita yatanzwe n’urwo rwego kandi atari abanyamakuru.

Ishyirwamo ry’iki kigega riri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ku banyamakuru badahwema kugaragaza ko itangazamakuru ryugarijwe n’ubukene.

Kugurizwa, bizatangira nyuma y’umwaka ikigega gitangiye kuko ari bwo kizaba gifite amafaranga, nk’uko bitangazwa n’abakoze uyu mushinga.

Ayanone, umwe mu banyamakuru bane bagize itsinda ryakoze umushinga w’iki kigega, avuga ko ku ikubitiro hazagurizwa abanyamakuru ku giti cyabo, hanyuma harebwe n’uburyo bwo kuguriza ibitangazamakuru.

Igitekerezo cyo gushyiraho ikigega cyo kwizigama no kugurizanya cy’abanyamakuru, cyaganiriweho mu itorero cy’abanyamakuru rizwi nk’Impamyabigwi, aho hamaze gutozwa ibyiciro bitatu.

Abanyamakuru bamaze kwitabira Itorero babarirwa muri magana atatu mu gihe abanyamakuru bakorera mu Rwanda basaga 900.

Ayanone Solange avuga ko Impamyabigwi Development Fund atari ikigega cy’abanyamakuru bagiye mu itorero gusa, bityo hakaba hagiye gukorwa ubukangurambaga no mu banyamakuru bataratozwa, kugira ngo na bo iki kigega bacyibonemo.

Iki kigega kizatangirana miliyoni eshanu zizashyirwamo na RGB ku ikubitiro, aho uru rwego rutegereje ko hafungurwa konti y’ikigega ngo amafaranga rwiyemeje ajye mu kigega.

Hari ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 ubwo Prof Shyaka Anastase wayoboraga RGB yatangazaga ko RGB yemeye gushyira miliyoni eshatu mu kigega cy’abanyamakuru, umwe mu mihigo abanyamakuru bihaye bari mu Itorero.

Prof Shyaka yatangaje iyo nkunga nyuma y’umukino wahuje Impamyabigwi icyiciro cya mbere n’Impamyabigwi icyiciro cya kabiri kuri Sitade Mumena i Nyamirambo, aho Impamyabigwi icyiciro cya mbere zanyaguye icyiciro cya kabiri kuri penaliti 3-1, nyuma y’aho iminota 90 yari yarangiye ari ibitego 2-2.

Izina ry’ikigega ryagiye rihinduka hashakishwa icyagirira abanyamakuru umumaro kurusha ikindi, biva kuri Impamyabigwi Media Sacco, biba Umunyamakuru Sacco, ibyo byombi biranengwa, ubu hagezweho Impamyabigwi Media Fund. 

Ayanone Solange asobanura imiterere y’umushinga w’Impamyabigwi Development Fund

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimye ubumwe bw’Abanyamakuru biyemeje gushyiraho iki kigega mu rwego rwo kwiteza imbere

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.