Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

RGB yashyikirije inkunga NGOs 23, buri imwe ihabwa miliyoni 25

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 15, 2018

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyikirije inkunga ya miliyoni hafi 600 z’amafaranga y’u Rwanda imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta, NGOs, binyuze mu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’iyo miryango mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard (iburyo), hamwe n’umwe mu bayobozi b’imiryango yahawe inkunga basinya amasezeano

Iyo nkunga yatanzwe ejo hashize tariki 14 Nzeri 2018 hakurikijwe imishinga myiza yapiganywe igatoranywa, aho buri mushinga uhabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25.

Umunyamabanga mukuru wa RGB Kalisa Edouard ashima ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, n’abandi bafatanyabikorwa, agashima imiryango itegamiye kuri Leta ibyo ikorera abanyarwanda.

Avuga ko NGO yahize izindi mu mishinga yagaragaje mu mpapuro bakayihitamo hifuzwa ko inayigaragariza mu bikorwa kugira ngo bihamye ko insinzi babonye ari iy’ukuri.

Ati: “RGB ifatanyijemo na UNDP n’izindi nzego za Leta mu rwego rwo gufatanya n’imiryango nyarwanda itari iya Leta mu bikorwa isanganywe bifitiye Abanyarwanda akamaro, kurushaho kubikora bikanoga kandi bikarushaho kugirira n’Abanyarwanda akamaro kandi binagamije gufasha iyo miryango kwiyubaka no kubaka ubushobozi bwayo”.

Kalisa avuga ko uwo mushinga RGB ifatanyije na UNDP umaze imyaka 5 ukorwa kandi ubufatanye bukaba bugifite indi myaka 5 mu kubaka ubushobozi bw’iyo miryango itari iyahize iyindi gusa ahubwo haboneka n’indi mishya.

Akomeza avuga ko binafasha iyo miryango kubaka ubushobozi bwayo mu mikorere mu bushobozi butuma ibasha kwikorera ibikorwa idategereje undi uzaza kuyifasha muri urwo rwego.

Nk’uko abisobanura, avuga buri muryango uko ari 23 uhabwa miliyoni 25, agaragaza ko mu myaka 5 ishize hatanzwe asaga miliyari 1.200. Avuga ko imiryango yose hamwe yari yasabye yari 182 hakurikijwe ibyasabwaga byujuje ubuziranenge n’ibyangombwa kugira ngo imishinga yabo itoranywe hasigaramo imiryango 75 mu gihe mu mwaka wa 2017 RGB yakoranye n’imiryango 45.

Asobanura ko imiryango itaratoranyijwe yazize kubura ubushobozi bwo gukora imishinga inoze yashobora kujya mu kiciro k’itoranywa ari naho RGB igiye gushyira imbaraga kugira ngo bayitegure kandi babashe kuyishyira mu bikorwa.

Kalisa avuga ko muri iryo suzuma imiryango izakurikiranwa igahabwa amahugurwa ku hagaragaye ingufu nke hakabasha kuzamurwa.

Uhagarariye UNDP Stephen Rodriques, ashima izo NGOs zahawe inkunga kubera ibyo zagezeho mu gufasha abaturage ndetse no guteza igihugu imbere.

Avuga ko hari impinduka zabaye mu nzego zitandukanye mu guteza imbere abaturage hirya no hino mu gihugu kubera ibyo iyo miryango ikora n’uruhare rwayo mu kuzuza neza inshingano kuko hari iyindi itarabishoboye.

Stephen avuga ko ibyishimirwa uyu munsi byakagombye kuyongerera imbaraga yo kugaba amashami hirya no hino mu gihugu mu kugeza ku baturage serivisi nziza, ayisaba gukorera ubuvugizi abaturage kuri Guverinoma aho bakorera, ayihamagarira kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ntakirutimana Nathan uhagarariye umuryango Hillside Hope wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona ukorera Musanze, avuga ko ari ubwa 2 batoranyijwe mu bahabwa inkunga kugira ngo buzuze inshingano kandi ko iyo bahawe yabashije kubagirira akamaro.

Iyo mishinga iterwa inkunga binyuze muri iyi gahunda iri mu byiciro bitandukanye harimo: Iterambere ry’umuryango, kurwanya ihohoterwa no kurengera abana, ubuzima rusange no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, guteza imbere amakoperative, ubuhinzi, no gufasha abafite ubumuga.