RGB: Sosiyete sivile ikwiriye kuba sosiyete sivile nyayo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 28-01-2019 saa 09:12:34
Dr. Kaitesi Uster, Umuyobozi mukuru w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB ( Ifoto Rose M)

Dr. Kaitesi Uster, Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, arasaba imiryango itari iya Leta (sosiyete sivili) kurushaho kwegera abaturage kuko bamwe bavuga ko batayizi kandi ivuga ko ibafasha.

Yabivuze ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda na Interpeace, ku ruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kwimakaza uruhare rw’umuturage mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Kaitesi yavuze ko Abanyarwanda bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bitabira umurimo, babumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n’ubwiyunge no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera igihugu.

Ashimira sosiyete sivile ko bahanze imirimo bagaha Abanyarwanda akazi. Nubwo bimeze gutyo ngo hari icyo isabwa.

Yagize ati, “Sosiyete sivile yo mu Rwanda ikwiye kugira intege nyinshi kuko aho tugana turifuza kubaka Umunyarwanda uzira ubukene, tugomba no kugira ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwagutse maze gahunda ndende twese tukazishyira mu gukorera hamwe twubaka Umunyarwanda ufite agaciro.”

Akomeza yibutsa ko ibibazo byinshi bihari bishingiye ku myumvire, asaba sosiyete sivile guhugura abantu ku bintu bya ngombwa bikenewe kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Kuba kugeza ubu hari bamwe mu baturage bavuga ko aho batuye batarahabona imiryango itegamiye kuri leta ngo ibafashe kwiteza imbere, Dr Kaitesi yagize icyo abivugaho, agira ati, “Sosiyete sivile ikwiriye kuba sosiyete sivile nyayo. Hari aho rero abantu bashaka amaramuko bagakora sosiyete sivile ariko abagenerwabikorwa ntibagerweho cyangwa abafatanyabikorwa ntibahure, ibyo byo ntibijyanye n’imikorere, ubundi amategeko ashyiraho ibyo bagomba kwerekana bagiye gukora, bagomba gutanga na gahunda y’ibyo bazakora.”

Abasaba guteza imbere Umunyarwanda, bakamuha amahirwe y’uburenganzira angana.

Ati: “Dukwiye gufasha imyumvire y’Abanyarwanda batandukanye, tukihesha agaciro, tukubaka Umunyarwanda ufite agaciro kandi ugomba guhangana ku isoko nyarwanda no ku isoko mpuzamahanga.”

Uretse ibyo yabasabye mu ntego bafite kwegera abaturage hagamijwe kurushaho kubaha ubushobozi.

 

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.