Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

RGB: Mu myaka icumi Umuganda urabarirwa agaciro ka miliyari 106  

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 4, 2018

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ibikorwa by’umuganda byabariwe  miliyari 106 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga angana na miliyoni 127 z’amadorali y’Amerika kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu wa 2016.

Umuganda ukomeje kugira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda (Foto MINALOC)

Bimwe mu bikorwa byakozwe byabariwe  aka kayabo ni ibijyanye n’ubuhinzi, gusazura amashyamba, ibikorwa by’amazi no gusana imihanda.

Ubushakashatsi bugaragaza amafaranga umuganda wabariwe buri mwaka. Uhereye mu mwaka wa 2007-2008 wabariwe miliyari 4,112; mu wa 200-2009 wari ufite agaciro ka miliyari 4,852; mu mwaka wa 2009-2010 umuganda winjije miliyari 9,451.

Mu mwaka wa 2010-2011, ibikorwa by’umuganda byakozwe byari bifite agaciro ka miliyari 7,347; mu mwaka wa 2011-2012 umuganda wakozwe wari ufite agaciro k’amafaranga miliyari 12,524 naho mu mwaka wa 2012-2013 ibikorwa by’umuganda byakozwe byari bifite agaciro ka miliyari 12,768.

Mu mwaka wa 2013-2014, hakozwe ibikorwa by’umuganda bifite agaciro ka miliyari 17,085; mu wa 2014-2015 ibikorwa by’umuganda byari bifite agaciro k’amafaranga miliyari 19,033 naho mu 2015-2016 ibyakozwe mu buryo bw’umuganda byari bifite agaciro ka miliyari 19,263.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ubwitabire bw’umuganda ku Ntara n’Umujyi wa Kigali, aho bigaragara ko mu Mujyi wa Kigali ubwitabire bw’abaturage mu muganda buri hasi y’izindi ntara uko ari 4.

Mu mujyi wa Kigali umuganda wakozwe ku ijanisha rya 82.2%, mu Ntara y’Uburengerazuba witabiriwe ku ijanisha rya 89.0%, mu Ntara y’Uburasirazuba umuganda wakozwe ku ijanisha rya 90.0%, mu y’Amajyepfo umuganda wakozwe ku ijanisha rya 93.7% naho mu Ntara y’Amajyaruguru wakozwe ku ijanisha 94%.

Umuganda wateje imbere imibanire y’Abanyarwanda

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB bugaragaza kandi ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ibikorwa byinshi byaganishaga mu kongera kubaka ibyangiritse, aho umuganda wagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda harimo n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu byakozwe harimo kurwanya isuri haterwa amashyamba no gukora imihanda ariko kandi umuganda wafashije mu gikorwa cy’ubwiyunge bw’abagize imiryango kuko nyuma yawo hakorwa inama n’ibiganiro bituma abaturage batanga ibitekerezo byabo harimo no gukemura ibibazo byagaragaye muri sosiyete.

Umuganda wateje imbere ibikorwaremezo

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko umuganda wafashije kongera ibikorwaremezo binyuranye bigizwemo uruhare n’abaturage, Leta ndetse n’abafatanyabikorwa.

Igihugu kifashishije umuganda  hubatswe inzu z’abatishoboye, hatunganywa imiyoboro y’amazi, hubatswe ibyumba by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, ibigo nderabuzima, ibiro by’ubuyobozi, inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sitasiyo za Polisi, gusana imihanda, gutera amashyamba, amaterasi y’indinganire, kurinda ubutaka isuri n’ibindi.

Mu mwaka wa 2009-2010, uruhare rw’abaturage mu muganda rwari ku ijanisha rya 71%, urwa Leta kuri 28% naho uruhare rw’abafatanyabikorwa rwari 2%. Mu mwaka wa 2010-2011, uruhare rw’abaturage rwari 52%, urwa Leta rwari 44% naho urw’abafatanyabikorwa  rwari 4%.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2011-2012, uruhare rw’abaturage mu muganda rwari 62%, urwa Leta ari 38%. Mu mwaka wa 2012-2013 uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’umuganda rwari 63% naho urwa Leta rwari 37%. Muri iyi myaka yose icumi uruhare rw’abaturage rwari 62%, urwa Leta 37% naho urw’abafatanyabikorwa  rwari1%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umuganda watangijwe mu Rwanda muri Gashyantare 1974, ukaba wari uri mu nshingano z’uturere, mu mwaka wa 2005-2006 itegeko ryaje kuvugururwa naho mu wa 2007 hashyirwaho itegeko rigenga umuganda nomero 53/2007. Ni mu gihe mu mwaka wa 2013-2014 umuganda winjijwe mu ngengo y’imari ya Leta.