Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RGB izakomeza gufasha abafatanyabikorwa bakora imishinga itanga inyungu ku baturage

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-11-2019 saa 09:59:10
Kangwagye Justus niwe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango(Foto Sezibera)

Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta Kangwagye Justus,  avuga ko buri gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufatanya n’abafatanyabikorwa mu gutera inkunga ibikorwa bifitiye abaturage inyungu kandi yizeza ubwo bufatanye no mu bihe biri imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2019 ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza ku mugaragaro umushinga wa gahunda y’iterambere ridaheza umaze umwaka ushyirwa mu bikorwa n’umuryango CECHE Foundation mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Agira ati: “Nk’uko mwabibonye ku nkunga ntoya itangwa na RGB, umuntu akabasha kwegeranya abana bafite ubumuga ngo babone uko bicara, bagenda banahagarara, ababyeyi babo bagashakirwa ibibakura mu bwigunge, bigaragaza ubufatanye bw’intangarugero. Umuryango CECHE wakoze umushinga uruta iyindi batsindira amafaranga ndetse bayakoresha neza bayashyira mu bikorwa binoze kandi bigeze ahashimishije”.

Bamwe mu bana bafite ubumuga n’abatabufite bafashwa n’umuryango CECHE (Foto sezibera)

Kangwagye asubiza ibibazo abaturage bagaragaje nk’imbogamizi, avuga ko iyo umuturage ufite ubumenyi, wize ariko imfashanyigisho zikaba nkeya, ibikoresho byo kwifashisha nk’ibyarahani nabyo bikaba bikeya ngo atari ibintu byo kunanira inzego, asaba abaturage kwiyegeranya bagafatanya bakegera inzego zicuruza amafaranga zikabashyigikirwa.

Ati: “Inzira zose zo kubafasha zirahari, iya mbere n’ubuvugizi kuko abantu bize ntibabone ibikoresho byabaca integer, kandi ijwi ry’abo baturage n’iry’ubuyobozi bafatanyije ndabizeza ko batazabura uko bakora cyangwa ngo bakore neza”.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ushinzwe guteza imbere ubudaheza by’umwihariko ku bana (CECHE Foundation) Munyandamutsa Joseph, avuga umushinga wabo umaze umwaka umwe ushyirwa mu bikorwa kandi bishimira ibyo usize ugezeho.

Agira ati: “Mu mwaka tumaze dushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye mu muryango twibanda ku nkingi 4 zirimo uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’iterambere mu by’ubukungu. Ubu turishimira aho tugeze, mu rwego rw’ubuzima twafashije abana bafite ubumuga mu miryango ikennye bagera muri 28 kugera kuri serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima mui rusange harimo no kubakorera udutebe. Hari n’imiryango twishyuriye ubwishingizi mu kwivuza ngo bagere kuri izo serivisi.

Mu burezi abana 30 bahawe serivisi zijyanye n’imbonezamikurire y’abana batoya kandi zidaheza zirimo iz’imirire(indryo yuzuye 3 mu cyumweru), bahabwa ikanguramyakura y’ubwonko ndetse no kubakurikirana mu mikurire yabo haba mu mitekerereze no mu mikurire yabo kandi umwaka urangiye bageze ahantu heza”.

Munyandamutsa akomeza avuga ko bakoze ubukangurambaga bujyanye n’uburezi budaheza binyuze mu bigo by’amashuri abanza byo mu murenge wa Ntarama bagenda bafata ibyumba 2 byayo bivanwamo imbogamizi zibangamira abafite ubumuga.

Mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu naho avuga ko CECHE yafashije ababyeyi 24 babo babana bahawe ubumenyi kandi bafashwa kwihangira imirimo kuko 17 muribo bamaze kuba ba rwiyemezamirimo.

Avuga ko iyo gahunda y’iterambere ridaheza yari isanzwe ikorera mu turere 5 gusa Bugesera itarimo ariyo mpamvu CECHE yatangiye kuyishyira mu bikorwa ihereye aho ikorera.

Mukamanzi Selapie ukora umwuga w’ubwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama, avuga ko abana bafite ubumuga babigisha kandi batangiye kwitabira cyane kuva aho CECHE itangiriye gukorera mu murenge wa Ntarama.

Avuga ko CECHE yabahaye amahugurwa y’uburyo bagomba kwakira abana bafite ubumuga n’uburyo abo bana bashobora kwigana n’abandi.

Avuga ko ikibazo bajya bahura ncyo ari icy’abana bakenera ubundi burezi bwihariye by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutavuga kubera ko abo barimu nta n’umwe wigeze abona amahugurwa ku mvugo y’amarenga ugasanga bibagora.

Avuga ko n’abafite ubumuga bwo mu mutwe babigisha ariko usanga bigoranye kabone n’ubwo bigaragara ko hari ubumenyi bagenda bunguka bucye bucye ku byerekranye n’amabwiriza y’abarimu cyangwa kubana n’abandi.

Mukamanzi avuga ko mu giturage abo bana bafite ubumuga bakirimo batarabasha kwitabira amasomo ku mpamvu ababyeyi bagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kubageza ku ishuri cyane cyane kubatagenda ariko bagakomeza gushishikarizwa.

Nk’uko Mukamanzi abigarukaho agira ati: “Ibyo dukora byose tubikora nk’abarezi kuko turibo kandi twabyize ariko dukeneye amahugurwa yihariye. Hakenewe inyubako zorohereza abana bafite ubumuga kuko ahari adahagije, ndetse ikibazo gikomeye n’ubwiherero bworohereza bene abo bana.

RGB igaragaza ko mu mafaranga ifite izakomeza gufasha no gutera inkunga imiryango itari iya Leta itsinda ikomeza kugaragaza ubushobozi mu gutsinda amarushanwa y’imishinga aba yateguwe agamije gufasha abaturage.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.