Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RGB: Ihindagarurika ry’abayobozi ryagize ingaruka ku mihigo y’uturere

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 17, 2018

Dr Usengimana Felicien, Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ushinzwe ubushakashatsi asanga ihindagurika ry’abayobozi b’uturere ryaragize ingaruka ku mihigo yatwo.

Urutonde rw’uko uturere twarushanyijwe mu mihigo mu mwaka wa 2017-2018

Ibi uyu muyobozi muri RGB ushinzwe ubushakashatsi  yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, agendeye ku kigero uturere tweserejeho imihigo, kuko hagaragaye utwaje imbere n’utwaje inyuma, ariko uturere twahindaguye abayobozi akaba ari na two twaje inyuma mu kwesa imihigo.

Ati “Imikorere n’imikoranire y’inzego yagize ingaruka mu miyoborere y’uturere, aho abayobozi bagiye begura cyangwa beguzwa, uturere twagiye duhindagura ubuyobozi bitewe n’impamvu z’imikorere mibi no kutagera ku nshingano, iyo mikorere itanoze yatumye kugera ku ntego bitabaho.”

Aha Dr. Usengimana yatanze urugero rw’uturere tw’Intara y’Amajyepfo  twakunze guhindagura abayobozi biturutse ku bintu binyuranye, byatumye kwesa imihigo muri utu turere bigorana.

Agaruka no ku tundi turere tw’izindi ntara na two twagiye duhindagura abayobozi, haba mu Ntara y’Iburasirazuba n’Uburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru  natwo twaje inyuma mu kwesa imihigo. Ati “Iryo hindagurika ry’ubuyobozi bw’uturere rigira ingaruka mbi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ imihigo. Mu Majyefo hagaragaye uturere twinshi twagiye duhindagura abayobozi, hari no mu zindi ntara mu Burasirazuba, mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.”

Dr. Usengimana kandi agaruka ku bipimo bishya byinjijwe mu mihigo byatumye uturere dutakaza amanota, nyuma y’aho izindi nzego zinjijwe mu isuzuma ry’imihigo. Ati “Ubwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa no gusuzuma imihigo hinjiriyemo Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare, na  byo byagize ingaruka ku mihigo y’uturere, kuko hinjijwemo ibindi bipimo bitari bisanzwemo.”

Yongeyeho ati “Kuzana amaraso mashya mu isuzuma ry’imihigo, byatumye hinjizwamo ibindi bipimo bijyanye no kureba ingaruka umuhigo uyu n’uyu wagize ku baturage, byatumye hari uturere twahise dutakaza amanota menshi bituma tuza inyuma […] Niba imihigo yaragaragaje ko nta mpinduka ku muturage, nta mpamvu yo gutanga amanota ku muhigo utagaragaje impinduka.”

Dr Usengimana kandi avuga ko mu mihigo hinjijwemo uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no mu kwesa imihigo, avuga ko aha byagaragaye ko hari uturere abaturage batagira uruhare mu bibakorerwa no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na RGB bwagiye bubigaragaza.

Avuga ko imikorere n’imikoranire y’inzego, kwegera abaturage, imiyoborere y’abaturage ari bimwe mu byateye tumwe mu turere kuza ku myanya y’inyuma. Agaruka ku kwivugurura k’uturere mu mihigo itaha mu gihe twaba dusubije amaso inyuma tukareba aho twatsikiriye n’aho twatakarije amanota.

Yemeza ko uturere twabaye utwa nyuma dushobora kuza imbere mu mihigo itaha bitewe n’uko bamenye neza ibindi bipimo byinjijwe mu gusuzuma imihigo no kwanga gukomeza kuza ku myanya ya nyuma mu mihigo.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RGB agaragaza neza ko imihigo uturere dusinyana na Perezida wa Repubulika isuzumwa ku ijanisha rya 45% by’imihigo yose akarere kazasuzumirwaho. Ati “Ahanini imihigo itanditse ariko igira ingaruka ku muturage ni yo yitabwaho mu isuzuma, kurusha bya bikorwa remezo nk’imihanda myiza, imigi itunganyije n’ibindi.” Ngo mu isuzumwa ry’imihigo umuturage ni we ushingirwaho mu iyeswa ryayo.

Mureshyankwano Marie Rose,  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, imwe mu Ntara Dr Usengimana yagarutseho cyane mu gusubira inyuma mu kwesa imihigo, yagize icyo avuga kuri gahunda ifitwe n’uturere tw’iyi ntara hagamijwe kwivugurura no kwesa imihigo y’uyu mwaka watangiye ku kigero gishimishije.

Ati  “Niteze  impinduka nziza mu kwesa imihigo y’uyu mwaka watangiye, buri karere kifatiye ingamba z’uburyo kagiye gukora ngo kazagaruke ku mwanya mwiza.”

Kimwe na Dr Usengimana, Guverineri Mureshyankwano yagarutse ku bipimo bishya byinjijwe mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize, aho ngo bamwe mu bayobozi basanga ari byo byabagushijemo, bagatakaza amanota, ariko we akavuga ko ibyo atabyemera kuko na byo byagombaga kwitabwaho.