Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

RGB igiye kugenzura uko sosiyete sivile zifata abazigana

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 4, 2018

Umuyobozi ushinzwe imitangire ya Serivisi inoze, imiyoborere myiza n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu turere (JAF) muri RGB, Kazaire Judith, yatangaje ko hagiye gukorwa igenzura mu miryango ya Sosiyete sivile, rigamije kureba uko iyo miryango ifata abayigana.

Kazaire Judith ushinzwe imitangire ya serivisi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, asobanura uko hazakorwa igenzura ku miryango ya Sosiyete Sivile uko itanga serivisi ku bayigana (Foto Samuel M)

Kazaire yavuze ko mu byo bagenderaho bareba ko imitangire ya serivisi imeze neza, hakoreshamo n’isesengura; bagasura inzego zitandukanye kugira ngo barebe niba zujuje ibyo zisabwa zijya gutanga serivisi.

Yabwiye imiryango ya sosiyete sivile ikorera mu Rwanda ko mbere yo gukorwaho ubwo bugenzuzi nabwo ubwabo bakwiye kubanza bakigenzura, bakamenya uko bahagaze kuri iyo ngingo.

Ati “Turi hafi kuza gusesengura muri sosiyete sivile, kureba uko munoza imitangire ya serivisi. Turabasaba ko namwe ibyo mubikora kugira ngo mwirebe; burya ni byiza ko wirebaho mbere yuko undi muntu aza kukureba, ukisuzuma, ukareba uko uhagaze ku mitangire ya serivisi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Imiyoborere RGB, Kalisa Edouard yasobanuriye itangazamakuru ko hari ibipimo ngenderwaho bizifashishwa ariko bikurikije ibyo iyo miryango ivuga isanzwe ikora.

Ati “Ibyo ni byo dushingiraho tukareba niba uko bavuga uko babikora ari ko babikora kandi mu gihe bateganyije.

N’ubundi sosiyete sivile turakorana, baba baragaragaje ibyo bakora twe tukabikurikirana ariko noneho turashaka kurushaho kubikurikirana ariko dufatanyije nabo hakabaho no kubanza kwisuzuma, bakareba ahari intege nke bakagerageza kuzikuraho noneho twe tukazasangira ayo makuru nabo tukazanabagira inama y’ibyo bakongeramo.”

Yakomeje avuga ko nubwo batarakora isuzuma ryimbitse ryo kureba mu mibare icyo ubukangurambaga bwo gushishikariza inzezo za Leta n’abikorera gutanga serivisi nk’uwikorera, kuva Werurwe 2017, ariko hari ibyo bamaze kubona bigaragaza umusaruro.

Ati “Hari ingero zimwe na zimwe dushobora gutanga ‘Nk’uwikorera’ yagiye ifasha. Nko mu bikorwa bijyanye na gahunda ziteza imbere abaturage, VUP, Girinka n’izindi; hari aho wasangaga hari ibibazo bituma ibyo abaturage bagomba gukorerwa cyangwa guhabwa batabihabwa ku gihe.

Ubu bukangurambaga bwagiye bufasha kurushaho kuganira n’Inzego z’ibanze zibishinzwe kugira ngo ibyo bishobore kwihuta.”

Mu buryo bw’amategeko, Kalisa yavuze ko hari ibihano biteganyirijwe utatanze serivisi uko yagombaga kuyitanga, ariko nk’urwego RGB bashaka kubanza gufashanya, kwigishanya, gukora ubukangurambaga ngo abantu bashobore guhindura imyumvire nka bumwe mu buryo bwo guhindura abantu mu buryo burambye.

Sekanyange Jean Leonard uyobora ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile mu Rwanda (RCSP), yavuze ko batari babikora ariko bagiye kubanza nabo basuzume abanyamuryango babo.

Ati “Mu by’ukuri twari tutarabikora, ariko ku bufatanye n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu cyumweru gitaha (guhera tariki ya 5 Gashyantare 2018) tugiye kuzenguruka imiryango yose ya sosiyete sivile tureba uburyo batanga serivisi, ku buryo no mu kegeranyo kizasohoka hazaba hagaragara ikigero iriho, gusa byari mu nshingano zacu gutanga serivisi nziza ku batugana.”