Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

RGB: Abanyamakuru ni abarinzi b’ igisabo cy’u Rwanda- Prof. Shyaka

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 2, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, atangaza ko abanyamakuru ari abarinzi b’ igisabo k’igihugu bityo ko bagomba gukora uko bashoboye kose bakimakaza umuco n’indangagaciro nyarwanda.

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB, Bamporiki Edouard Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu n’Intore z’Impamyabigwi (Foto James R.)

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga inama yahuje Intore z’abanyamakuru zo mu mutwe w’Intore z’Impamyabigwi, ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018. Prof. Shyaka asobanura ko kuba igisabo k’igihugu kimwe no kwimakaza umuco nyarwanda, ibyo bihura n’Itorero n’impamvu zaryo, bigahura na none n’umutima w’igihugu.

Ati “Ibyo bihura n’umutima w’igihugu, umuco w’iterambere, umuco ni igisabo dukomeyeho. Nk’abanyamakuru by’umwihariko Impamyabigwi,  igisabo cy’u Rwanda muri abarinzi bacyo. Banyamakuru muri abarinzi b’umuco w’indangagaciro z’igihugu cyacu ni na cyo gisabo u Rwanda rujishe kandi aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye”.

Akomeza avuga ko nk’abarinzi b’igisabo, bakwiye kukirinda amabuye no kurinda umuco n’indangagaciro nyarwanda kuko ahari icyuho intore z’Impamyabigwi zihazi. Ati “Uruhare rw’impamyabigwi rukwiye kuba urwo gusigasira umuco no gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda”.

Prof. Shyaka avuga ko Impamyabigwi ari ingenzi kandi ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rufite mu nshingano kureba no gukurikirana ibijyanye n’iterambere ry’itangazamakuru, ko umusemburo w’Impamyabigwi mu rwego rw’itangazamakuru ugaragara kandi ko ari na mwiza”.

Asaba abanyamakuru ko badakwiye guhiga ngo nibarangiza bagire 20% cyangwa 30%. Ati “Ni ngombwa kuzamura imikorere n’umusaruro. Turifuza ko imihigo yanyu mwayesa yose. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere turabizeza ubufatanye kuko kubakorera cyangwa gukorana namwe ni ukwikorera.

Byaba byiza nk’abanyamakuru muvuze ko itorero riyobowe n’umutware ariko ukoresheje indimi z’amahanga wavuga ko riyobowe na Perezida, mu gihe uyoboye umutwe w’inka ari we bita umutahira”.

Havugimana Aldo, intore yo ku mukondo w’intore z’impamyabigwi ikiciro cya mbere n’icya kabiri, avuga ko umuhigo w’umutwe w’intore z’impamyabigwi ari uguteza imbere umwuga w’itangazamakuru. Ati “Imihigo yo kunoza akazi, ni igamije kwiteza imbere mu mwuga wacu”.

Imwe mu mihigo y’Impamyabigwi ziyemeje, ni ukugira uruhare mu gutegura no kunoza ikiciro cya gatatu k’itorero ry’Abanyamakuru, gushyiraho ikigega cyo kuzigama no kuguriza ndetse no kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru.