17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

RFTC igiye gukemura ikibazo cy’imodoka zayo zitinda ku byapa

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-09-2019 saa 08:53:03
Rtd. Col Twahirwa Dodo Umuyobozi wa Jali Holdings Ltd avuga ko iyo abatwaye ziriya modoka bagenda nabi abantu bahagaze bagwira abicaye

Ubuyobozi bwa RFTC buratangaza ko guhera mu Gushyingo 2019 nta mugenzi uzongera kumara iminota 20 mu cyapa ategereje imodoka.

Iki kemezo kije nyuma y’aho bamwe mu bagenzi bagaragarije ikibazo cyo gutinda ku cyapa bategereje imodoka by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba mu byerekezo bya Kimironko, Kagugu n’ahandi.

Umuturage witwa Girukwayo Andrew yagize ati “Ushobora guhagarara ku morongo guhera saa kumi n’imwe kugeza saa moya utarava ku murongo cyangwa ugitegereje imodoka, ugasanga ni ikibazo cyane cyane ku murongo w’imodoka zijya Kimironko zikunda gutinda kubera umubyigano w’imodoka ku Gishushu.”

Kazubwenge Chantal avuga ko nk’ababyeyi bonsa kandi biriwe ku kazi, bananirirwa ku murongo bategereje imodoka. Ati “Mu gitondo na nimugoroba biba bikomeye, nk’umubyeyi uvuye mu kazi afite umwana mu rugo yonsa cyangwa akagira icyo akora mu rugo, urumva ko ayo masaha ari menshi kuyamara uhagaze utegereje imodoka.”

Habimana Alex asaba ko hakongerwa umubare w’imodoka zitwara abagenzi. Ati “Bibaye byiza ariya masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba, bakongera imodoka kuko amasaha abantu batahira baba bananiwe noneho bagahagarara ku murongo kandi wenda umuntu yiriwe hejuru y’inzu yubaka, urumva ko ari ukuruha kabiri.”

Ikigo cya RFTC kimwe mu bifite imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, gitangaza ko hari imodoka cyatumije zigomba kongerwa ku zisanzwe zikora kugira ngo barebe uko bagabanya gutinda kw’abagenzi ku byapa.

Rt. Col. Twahirwa Ludoviko Dodo, Umuyobozi Mukuru wa Jali Holdings Ltd inafite ikigo cya RFTC, avuga ko mu Gushyingo uyu mwaka nta mugenzi uzongera nibura kumara iminota 20 ategereje imodoka.

Ati “Tugiye gukemura iki kibazo kuko turashaka ko abagenzi bazajya bamara iminota 20 cyangwa 10 bagahita bagenda. Ikindi ni uko tugiye kuzana imodoka nyinshi nka 30. Mu kwezi kwa 11 tuzaba twakemuye iki kibazo.”

Amb. Gatete Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo MININFRA, avuga ku iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda ari ingingo agaragaza ko uru rwego rurimo kurushaho gutera imbere ndetse runafite uruhare rukomeye mu kunganira umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.

Ati “Hamwe mu hantu hihuta cyane kandi hateye imbere ni mu rwego rw’ubwikorezi, rurakomeye cyane ariko birimo kugenda bihinduka kuko buri mezi 3 ni ko bagenda batangaza berekana uko rugenda rutera imbere, ariko akenshi turasanga ruri hejuru ya 10% rugenda ruzamuka, ni byiza.”

Ikigo cya RFTC kiravuga ko kugeza ubu gifite imodoka zitwara abagenzi zigera kuri 200, hakaba harimo gutumizwa izindi modoka nini zitwarira hamwe abagenzi benshi mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’abagenzi batinda ku byapa.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.