Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

RFL, ikigo  kizagaragaza ibimenyetso mu butabera

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL  

Ku ya Jun 8, 2018

Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Ikigo gifite inshingano zo gutanga ibimenyetso simusiga bigomba kwifashishwa mu butabera RFL (Rwanda Forensic Laboratory), byahererekanyije ububasha nyuma y’aho Polisi y’Igihugu ari yo yari ifite mu nshingano iki kigo.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi na RFL (Foto James R.)

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Kane, wagaragaje ko iyi laboratwari y’u Rwanda imeze nk’iz’ahandi hose ku Isi. Avuga ko nta bizamini bizongera kujya hanze y’igihugu kuko bizajya bikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ibintu byajyaga bikorwa bibanje kujya mu ndege bikoherezwa i Burayi, ubu umuntu ashobora kuza hano ku Kacyiru akaza gutanga ibizamini ibisubizo bye akabibonera hano”.

Minisitiri Busingye avuga ko impamvu laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera yabayeho kubera bimwe mu byo Guverinoma yasezeranyije Abanyarwanda, harimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi laboratwari iboneke, kubera ko ibibazo byo kubona ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byari bikunze kuvuka hakabura uburyo buri mu gihugu bwo kubikemura, bikaba ngombwa ko hiyambazwa laboratwari zo mu mahanga, ibyo bitwara umwanya n’amikoro bitari bike.

Avuga ko umuntu ushobora kuba yariye ikintu gihumanye cyangwa yakinyoye bigatuma abantu bajya impaka ku kintu yaba yazize cyangwa yabaye, ibyo na byo RFL ishobora kubikora.  Hari kandi no kumenya bidasubirwaho umuntu wanditse inyandiko mpimbano. Minisitiri w’Ubutabera asobanura ko inyandiko basangaga ku gapapuro kamwe ahantu runaka ko gashobora guhuzwa n’izindi nyandiko umuntu afite iwe cyangwa yari afite igihe yari umunyeshuri bakamenya ko ako gapapuro kavuye mu bitabo bye.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston ubanza iburyo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Gasana Emmanuel ubanza ibumoso n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick hagati (Foto James R.)

Ku waba yakoresheje imbunda na we ashobora gutahurwa mu gihe RFL yakoze ibizamini. Minisitiri Busingye yagize ati “Wabonye ko isasu ritoya cyangwa rinini ryasohotse igihe cyose haketswe imbunda yakoreshejwe nubwo zaba 30, izo zose ziza hano zigasuzumwa bakavanamo iyakoze ikintu n’uburyo yagikoze”.

IGP Gasana Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, avuga ko nyuma y’ishingwa rya Polisi mu mwaka 2000, byabaye ngombwa ko amashami atandukanye agenda avuka bitewe n’inshingano za Polisi. Mu mwaka wa 2010 ni bwo hatangiye igitekerezo cyo gutangira kubaka ikigo k’igihugu k’ibimenyetso nyuma babona inkunga ya Leta ikigo kirakomeza kirubakwa.

Anasobanura kandi ko RFL izafasha byinshi mu kugenza ibyaha. Ati “Iyi RFL izadufasha mu bintu byinshi bikomeye cyane, haba mu bushinjacyaha, ubugenzacyaha ndetse no guca imanza ufite ibimenyetso simusiga”.

Umuyobozi mukuru wa RFL, ACP Sinayobye François, avuga ko ikigo kizarushaho gukemura impaka. Ati “DNA ifasha gushaka amasano hagati y’abantu babiri cyangwa gupima ahakorewe icyaha n’ukekwa igiciro kirakabakaba ibihumbi 270 mu gihe ibyajyaga byoherezwa hanze byageraga ku mafaranga ibihumbi 400”.

Ishoramari ryashowemo riri hafi miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, inyubako kimwe n’ibikoresho byayo. Icyuma kirimo gihenze cyaguzwe miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibikoresho ubwabyo byose byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe n’igice. Iki kigo gifite abakozi 52 b’abapolisi, muri aba harimo 12 biga mu gihugu cy’u Buhinde.