RFDA: Kwinjiza mu gihugu imiti idafite ireme bigiye kuba amateka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 27-05-2019 saa 10:51:24
Ikigo gishinzwe gupima ubuziranenge bw'imiti n'ibiryo cyakajije ingamba z'uko mu Rwanda nta miti itujuje ubuziranenge izongera kwinjira (Foto Mugisha B)

Dr. Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo kurya n’imiti mu Rwanda, RFDA, atangaza ko kwinjiza mu gihugu imiti idafite ireme ryuzuye ryo kuvura indwara bizaba amateka ndetse n’idafite ubuziranenge.

Uyu muyobozi avuga ko kubaho kw’iki kigo ari ugukemura ikibazo k’imiti n’ibiryo byinjizwaga mu Rwanda bidafite ubuziranenge, kuko kuri ubu umuti wose winjira mu gihugu ubanza kunyuzwa muri Laboratwari kugira ngo upimwe.

Yagize ati “Kuri ubu ikigo cya RFDA cyamaze kwegurirwa laboratwari zahoze ari iza RSB kugira ngo ikijyanye n’imiti, ibiryo n’ibijyanye n’ibikoresho byo kwa muganga bige bikorerwa isuzuma ry’ubuziranenge muri za Laboratwari.”

Avuga ko mbere iki kigo kitarabaho, abacuruzaga imiti mu Rwanda bazanaga ibyo bishakiye kuko nta bushobozi n’uburyo bwari buhari bwo kuyipima, ariko ngo ubu ntibigishoboka.

Dr. Karangwa yagaragaje ko imiti imwe n’imwe imaze kuvanwa ku isoko kuva iki kigo cyabaho, kuri ubu ngo abacuruza imiti mu Rwanda bakaba bagomba kubanza guhabwa seritifika y’ubuziranenge, bityo ikabona kwandikwa mu bitabo by’imiti by’u Rwanda.

Uyu muganga kandi yemeza ko iki ari igisubizo kirambye kuri Leta y’u Rwanda kuko imiti yashoboraga kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu bitewe n’uko itujuje ireme ryo kuvura indwara cyangwa ubuziranenge.

Avuga ko imwe mu miti yakuwe ku isoko ry’u Rwanda ari umuti uvura inzoka uzwi ku izina rya Mebendazole.

Uyu muyobozi avuga ko umuti uvura inzoka wa Mebendazole atari yose yakuwe ku isoko kuko ngo uwakuweho ari umuti umwe wari warakorewe mu gihugu cy’u Bubiligi, ariko uyu muganga yirinze kugaragaza uruganda rwawukoze, aho avuga ko yaba amennye ibanga ry’akazi.

Ati “Ntihagire utekereza ko imiti ya Mebendazole yose yakuwe ku isoko ry’u Rwanda, imwe irahacyari ku isoko kuko yujuje ubuziranenge, ariko Mebendazole yakorewe mu gihugu cy’u Bubiligi ni wo wonyine wakuwe ku isoko.”

Ku bijyanye na laboratwari zahoze zifitwe na RSB igashyirwa mu nshingano za RFDA, Dr. Karangwa avuga ko byakozwe mu rwego rwo gukura izi nshingano muri RSB kugira ngo zihabwe ikigo kihariye kibasha gupima imiti n’ibiryo ariko ngo RSB yakomeje kugumana izindi Laboratwari.

Leta igiye kugira uruhare mu ishyirwaho ry’ibiciro by’imiti

Ku bijyanye n’ibiciro binyuranye by’imiti bitewe na farumasi zicuruza imiti, Dr. Karangwa avuga ko ibiciro binyuranye kandi biri hejuru by’imiti bigiye guhagarara kuko Leta ari yo igiye kubyishyiriraho binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), kuko izicarana n’abafite za farumasi bagafatanya gushyiraho ibiciro.

Aha, yagize ati “Mu minsi iri imbere tugiye kwicarana na Minisiteri y’Ubuzima n’abafite za farumasi kugira ngo turebere hamwe ibiciro bikwiye kujya ku isoko ry’imiti mu Rwanda, tutirengagije inyungu z’abacuruza farumasi ariko na bo batirengagije inyungu z’abaturage bajya kugura iyo miti, ku buryo mu gihe kiri imbere nta muntu uzongera kwishyiriraho igiciro uko yishakiye.”

Abaturage bemeza ko imiti ihenda, Leta ikwiye kuvugurura ibiciro byayo

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya ntibazuyaza kwemeza ko ibiciro by’imiti bitumbagira buri munsi, bagasaba ko Leta yabyitaho nk’uko ijya yita no ku biciro by’ibindi biciruzwa kugira ngo umuturage adahendwa kandi yivuze neza.

Nizeyimana Celse ni umuturage wo mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko ibiciro by’imiti bihora bitumbagira bitewe na farumasi, akaba asanga buri wese yishyiriraho igiciro yishakiye, bityo umuturage akahahombera cyangwa akabura uburyo bwo kugura umuti mu gihe awukeneye.

Ati “Hari ubwo urwara ugakenera kujya kugura imiti muri farumasi bidasabye ko ujya kwa muganga, hari ubwo ubaza umuti ugasanga warazamutse mu giciro, wagira ngo urabaza impamvu, ucuruza farumasi akakubwira ko ubuzima nabwo bugenda buhenda ndetse ko na lisansi idasiba gutumbagira, ari nayo mpamvu igiciro k’imiti nacyo cyazamutse.”

Uyu muturage avuga ko ushobora kwinjira muri farumasi imwe bakakubwira igiciro kiri hejuru wakwinjira mu yindi wabaza ugasanga igiciro kiri hasi, akemeza ko ibi bituma abaturage bibaza impamvu yabyo, bamwe ngo bagatekereza ko imiti itari imwe, abandi bagatekereza ko ihendutse ari uko yaba yarakowe mu bihugu by’Afurika n’Aziya, abandi bakibaza ko n’ubwo bayibahaye itari bubavure kuko iri ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ahandi banyuze igiciro kiri hejuru.

Mutabazi Angelo na we atuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ari byiza ko Leta igiye kugira uruhare mu gushyiraho ibiciro by’imiti, ngo kuko hari ba rusahurira mu nduru wasangaga bishyiriraho ibiciro bivuna cyane abaturage, kwivuza kuri bamwe bikaba ikibazo.

Ashima kandi ko Leta yashyizeho ikigo gishinzwe gupima imiti n’ibiryo, aho asanga ari iterambere mu rwego rw’ubuzima kuko bizatuma imiti yinjira mu gihugu ijya ku isoko yizewe, yujuje ubuziranenge kandi ifite ireme ryuzuye ryo kuvura indwara.

Mutabazi asaba ko iki kigo cyazajya kinapima ubuziranenge bw’inzitiramibu kugira ngo hatazongera kwinjira inzitamubu zidafite umuti, akaba ari mu rwego rwo kwizera ko kuziraramo bibarinda kurumwa n’umubu utera marariya.

Dr. Karangwa avuga ko harimo kwigwa ingengo y’imari ikwiye guhabwa iki kigo kugira ngo kibashe gushyira neza mu bikorwa inshingano gifite mu gupima imiti n’ibiryo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.