Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

REMA yafashe ingamba zo guhangana n’imyuka ihumanya

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 3, 2018

Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije bamuritse inyigo igamije kureba umwuka abantu bahumeka uko uhagaze ndetse hagaragazwa n’ingamba zihamye zigamije guhangana n’imyuka ihumanya iterwa n’ibintu bitandukanye.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Biruta Vincent (iburyo) n’umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibidukikije Eng. Ruhamya Coletha (Foto James R.)

Ibyo byagaragarijwe mu nyigo yamuritswe kuri uyu wa 02 Gicurasi 2018 mu nama yateranyije Minisiteri y’ibidukikije, Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA),  Ikigega k’igihugu k’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo        k’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko ihumana ry’umwuka ari ikintu gikwiye kwigwaho hakiri kare kuko iyo kimaze kugera ku yindi ntera kugira ngo usukure wa mwuka bigorana.

Avuga ko Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo REMA bahisemo gukora inyigo yamuritswe ejo hashize hagamijwe kureba uko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhagaze ari nawo mwuka ujya mu kirere.

Mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhumeka umwuka mwiza, Eng. Ruhamya avuga ko icya mbere REMA yashyizeho ari ingamba zitandukanye zibanzirizwa n’inyigo yamuritswe yo kureba umwuka bahumeka uko uteye harimo n’uhumanya.

U Rwanda rwafashe ingamba zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka mu modoka

Eng. Ruhamya avuga ko hashyizweho uburyo bukurikirana ya myuka aho igenda ituruka, uko igenda yiyongera cyangwa igenda igabanuka, hashyirwaho gahunda yo kugenzura imiterere n’imikorere by’imidoka (Controle Technique) kugira ngo harebwe imyuka ihumanya isohorwa n’imodoka.

Agira ati: Kugenzura imikorere myiza y’imodoka, ni ibintu bikorwa n’umuntu ku giti ke, kuyikorera serivisi neza ni kimwe mu bintu byadufasha kugabanya ya myuka mibi ihumanya kuko impamvu izo modoka ziyitera n’uko abantu batazikurikirana neza.

Ikindi gitera imodoka guteza imyuka ihumanya ni Mazutu tuzishyiramo, akaba ari yo mpamvu dufatanyije n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge no ku rwego rwa EAC hari itegeko ryagiyeho rituma mazutu yinjira atari ya yindi iza ifite ibipimo biri hejuru kuko ari byo bituma ya myuka ihumanya iba myinshi”.

Ku byerekeranye no kugabanya ibyuka bihumanya bisohorwa n’imodoka, Leta yatangiye gahunda yo gutwarira abantu hamwe (Public Transport) mu buryo buhagije bityo abantu batangire kureka gukoresha imodoka zabo.

Agira ati: “Iyo ufite imodoka imwe nini itwarira abantu rimwe ni nako uba ugabanyije za modoka nyinshi na moto icya rimwe ahantu hamwe. Byagaragajwe ko imyuka myinshi ihumanya iboneka cyane mu masaha ya mu gitondo abantu bajya mu kazi no ku mugoroba ya masaha abantu benshi bataha. Ikindi kandi si ngombwa kugira ngo niba imodoka iva Musanze ishaka kujya Nyagatare ngo buri yose inyure i Kigali kuko iyo zihabaye nyinshi ari nako ya myuka ihumanya iba myinshi muri uwo mujyi wa Kigali”.

Eng. Ruhamya avuga ko harimo no gukangurira abatwara imodoka kudakomeza guhagarara imodoka yaka kuko uriya mwuka nawo wangiza byinshi, hakaba hashyirwa imbaraga mu gukumira imodoka zishaje kwinjira mu gihugu kuko u Rwanda rutakabaye ahantu umwanda wose ukomeza ujya, ahubwo abaturage bagakangurirwa kugura imodoka nshya cyangwa zitari zamara igihe kirekire kuko bizafasha kugabanya ya myuka ihumanya.

Eng. Ruhamya atangaza ko mu ngamba hanatangiye gukangurira abantu kureka gucanisha inkwi n’amakara bakajya kuri gazi kuko bituma ya myuka iva mu byo abantu batekesha yagabanuka.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vincent Biruta asanga inyigo yagaragajwe hari byinshi izahindura mu kugabanya ingaruka mbi z’imyuka ihumanya ibikomoka ku bintu bitandukanye.

Avuga ko imyuka ihumanya itakiri ikibazo kibangamye gusa, ahubwo yanagize ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’igihugu, akaba ari yo mpamvu hakomeje gufatwa ingamba zigamije guhangana nayo bigizwemo uruhare n’inzego zose n’abaturage.

Mu bushakashatsi bwa 2017 bwagaragaje ko mu myuka ihumanya ikirere, imodoka mu mihanda ziza ku isonga ndetse n’abantu batekesha inkwi n’amakara.